Uruganda rw’Icyayi rwa Rugabano ruherereye mu Karere ka Karongi rugiye gutangira kwifashisha imigozi yo mu kirere mu kuvana icyayi cy’amababi ku mahangari, rukigeza mu ruganda no mu kuvana inyongeramusaruro ku ruganda zigera ku bahinzi.
Ni nyuma y’aho hari icyayi cyangirikaga kitaragera ku ruganda, ndetse n’abasoromyi bakava kuri hangari igicuku kinishye kuko imodoka itwara icyayi yagiriye ibibazo mu nzira igatinda kubageraho.
Théogène Bayahore umaze imyaka irenga umunani ahinga icyayi, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko bishimiye kuba icyayi cyabo kigiye kujya kivanwa kuri hangari n’imigozi inyura mu kirere, avuga ko kuba cyatwarwaga n’imodoka byatumaga hari amafaranga abahinzi bakatwa yo gutunganya imihanda, kwishyura abapima uburemere bw’icyayi n’amafaranga yo gukoresha imodoka.
Ati “Kuba icyayi kigiye kujya kigenda ku migozi mu kirere dufite icyizere ko ayo mafaranga badukataga ku cyayi azagabanuka cyangwa akavaho burundu”.
Mu Karere ka Karongi ni ho ha mbere muri Afurika hagiye gukoreshwa imigozi mu gutwara icyayi mu kirere, kuko babigerageje muri Kenya bikananirana bitewe n’uko hari umurambi. Hari icyizere ko mu Rwanda byatanga umusaruro kuko mu Rwanda icyayi gihingwa mu misozi.
Umuyobozi w’Ikigo Rugabano Outgrowers Services Company (ROS), gifasha abahinzi b’icyayi, Havugimana Callixte, yabwiye IGIHE ko impamvu batekereje kwifashisha imigozi mu gutwara icyayi no mu kugeza imbuto n’inyongeramusaruro ku bahinzi ari uko imirimo yo mu cyayi ikorwa cyane mu gihe cy’imvura kandi imihanda myinshi ikaba ari bwo yangirika imigenderane ikagorana.
Ati "Rimwe na rimwe haguye inkangu kuyikuramo bigafata umunsi cyangwa hari ikiraro cyacitse kugikora bigafata icyumweru. Ejo umuhanda ukaba wanyereye. Twagize igitekerezo cyo kubaka uburyo bw’imigozi yo mu kirere ku buryo umuhinzi azajya ashyiraho umuzigo we ukaza mu ruganda imvura yaba iguye yaba itanguye nta kibazo."
Muri Gicurasi 2025 ni bwo uruganda rw’Icyayi rwa Rugabano rwatangiye kubaka inzira ya mbere y’imigozi ijyana icyayi mu ruganda. Kuri ubu imirimo iri kugana ku musozo ndetse biteganyijwe ko bitarenze muri Nzeri 2026 iyi migozi izaba yatangiye gukoreshwa.
Inzira ya kabiri ihuza Witongo (Murundi) na Kajevuba (Gashari), ifite ibilometero birenga bitatu izatangira gukoreshwa bitarenze Ukuboza 2026, iya gatatu ihuza Musasa na Kajevuba nayo izatangira gukoreshwa mu Ukuboza 2026.
Iri koranabuhanga rigiye gukoresha rifite agaciro ka miliyari 2,4Frw. Biteganyijwe ko iyi migozi izamara imyaka 30 nta kibazo iragira.
Havugimana avuga ko iyi migozi izagabanya ikiguzi cy’ubwikorezi ho kilometero 60 zakorwaga n’imodoka ikoresha litiro 3 za mazutu ku kilometero imwe, bivuze ko bizagabanya ikiguzi cy’ubwikorezi ho arenga ibihumbi 500 Frw ku munsi.
Ati “Nitubona izi nzira zitanga umusaruro tuzubaka izindi icyenda, zose hamwe zikaba 12”.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuze ko uretse ko iyi migozi izongera ubwiza n’uburyohe bw’icyayi, izongera na ba mukerarugendo basura Karongi.
Ati “Kubona icyayi kiva ku misozi, itatu, ine, itanu kikagera ku ruganda gica mu kirere ni agashya. Tumaze iminsi tubona ba mukerarugendo baza kureba ubwiza bw’icyayi ni ukuntu imisozi ari icyatsi kibisi, iyi migozi nayo izatwongerera ba mukerarugendo”.
Uruganda rw’icyayi rwa Rugabano rwatangiye gukora mu 2019, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 1.000 z’icyayi cyumye ku mwaka. Uru ruganda rukoresha abakozi 1.600, n’abahinzi b’icyayi 6.000 bakorera kuri hegitari 2.000. Buri mwaka uru ruganda rwinjiza mu mifuka y’ab’i Karongi arenga miliyari 3,9 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!