Abaturage bo mu Karere ka Karongi batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga n’abasenyewe n’ibiza batarubakirwa barasaba ubuyobozi ko bwabubakira ahadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Karongi ni akarere kagizwe n’imisozi ihanamye igizwe ahanini n’uruhererekane rw’isunzu rya Congo-Nil. Iyi misozi igizwe n’ubutaka bw’igishonyi burekurana iyo amazi abwinjiyemo bigateza ibiza.
Ni akarere kandi gafite ubutaka bw’amaninda bituma no mu gihe nta mvura yaguye ugera mu bice bimwe na bimwe ugasanga hatemba amazi kandi atari mu gishanga.
Nyirahabimana Florence wo mu Murenge wa Bwishyura wasenyewe n’ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu tariki 3 Gicurasi 2023 n’ubu akaba atarubakirwa, avuga ko atewe impungenge n’imvura y’umuhindo wa 2026 kuko yumvise mu makuru bavuga ko izaba ari nyinshi.
Ati “Abandi bose batomboye amazu njye naribuze ku rutonde, kandi nanjye aho ndi ndakodesha. Aho twari dutuye nta muntu wemerewe kuhasubira”.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, avuga ko abantu bose bahuye n’ibiza atari ko bose bazubakirwa, ndetse ko n’abo akarere kagomba kubakira atari ko bose bamaze kubakirwa.
Ati “Dushishikariza abantu kwiyubakira, igihe twabonye ubushobozi tuzajya twubakira abari ku rutonde dufite. Dufite imiryango 500 yahuye n’ibiza tutarubakira”.
Meya Muzungu avuga ko akarere gafite site kimuriraho abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, imvura yahita bagasubira mu nzu zabo.
Ati “Dufite ingo 292 twimura iyo imvura iguye, igihe cy’imvura cyarangira bagasubira mu mazu yabo. Kugira ngo tube turengeye ubuzima bwabo muri icyo gihe. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari dusoje twubakiye abasenyewe n’ibiza 399 ariko dufite abandi 500 tugomba kubakira tutarabonera ubushobozi.”
Ibiza byibasiye u Rwanda muri Gicurasi 2023 byishe abantu barenga 130 barimo 17 bo mu Karere ka Karongi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!