IGIHE

Karongi: Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kirinda babangamiwe n’ubuto bw’inzu y’ababyeyi

0 6-09-2026 - saa 07:29, Nsanzimana Erneste

Abagore babyarira ku Kigo Nderabuzima cya Kirinda n’ababyaza baho bavuga ko ubuto bw’inzu y’ababyeyi yo kuri icyo kigo nderabuzima ari imbogamizi ku mitangire myiza ya serivisi.

Bamwe mu baganga baganiriye na IGIHE, bavuze ko kuko iyo bakiriye ababyeyi babiri baje kubyara biteza umubyigano mu cyumba, barenga babiri bigasaba ko hari abategereza kandi igihe cyo kubyara cyari cyageze.

Bavuga ko bishobora kubagangamira gahunda ya Leta yo kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka n’uw’abagore bapfa babyara, kuko iyo umwana atinze mu matako ashobora gutakaza ubuzima cyangwa nyina akabutakaza.

Mukamusonera Beatha wo Murenge wa Murambi umaze kubyarira kuri iki Kigo Nderabuzima inshuro 5, yavuze ko uko imyaka ishira ariko umubare w’ababyarira kuri iki kigo wiyongera.

Ati “Hari igihe tuza kubyara turi benshi bano baganga guhagarara muri iki cyumba bikabayobera kubera ko ari hatoya. Uricara ugategereza, inda iri kukurya bakabanza bakakira uwinjiye mbere”.

Uwihoreye Beatha umaze kuhabyarira kabiri, yavuze ko ubuto bw’icyumba cyo kubyariramo butuma ababyeyi bacuranwa umwuka gusunika umwana bikagorana.

Ati “Tubona bishobora guteza ingaruka kuko umwana ashobora gupfira mu matako cyangwa akavuka ananiwe”.

Mukambanda Cecile umaze imyaka 17 ari umubyaza kuri iki kigo, yavuze ko hari igihe ababyeyi bakeneye kubyara baba benshi cyane bakabura uko babafashiriza rimwe kubera ko icyumba ari gito.

Ati “Ntabwo dushobora gushyiramo ibitanda birenze bibiri. Umuti waba uwo kwagura icyumba cy’ababyeyi.”

Uretse ubuto bw’icyumba cyo kubyarizamo banafite umubare muto w’abaforomo, ibituma iminsi myinshi umuforomo akora kuva mu gitondo kugera nimugoroba ataruhutse kuko aba yanga gusiga abarwayi imbere y’urugi bamutegereje.

Ikigo Nderabuzima cya Kirinda giherereye mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi. Giha serivisi abaturage barenga ibihumbi 25 bo mu turere twa Karongi, Ruhango na Nyamagabe. Mu baforomo 10 iki kigo nderabuzima gikeneye gifite abaforomo 6.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald mu kiganiro na IGIHE yavuze ko bafite ibikorwaremezo nk’amashuri n’amavuriro bikeneye ishoramari bari kuganiraho n’inzego nkuru z’igihugu.

Ati “Ahabonetse ubushobozi bakaba batera inkunga mu kwagura. Nk’ubu twagize amahirwe twari dufite ikibazo kiruta icyo mu Kigo Nderabuzima cya Gatare mu Murenge wa Twumba. Twabonye miliyoni 900Frw zo kwagura no gusana icyo Kigo Nderabuzima. Kubera ko byose bitabonekera icyarimwe bigenda bikurikiza ahari uburemere kurusha ahandi”.

Intego ya Guverinoma y’u Rwanda ni ukurushaho kugabanya umubare w’abagore bapfa babyara ukagera kuri 60 ku bagore 100.000 bavuye kuri 105 ku bagore 100.000 mu 2024. U Rwanda kandi rushaka kugabanya umubare w’abana bapfa batarageza ku myaka 5 bakagera ku bana 5 kuri 1000 bavuye ku bana 30 ku 1000 bapfaga mu 2024.

Iki cyumba gifite ubushobozi bwo kubyariramo abagore babiri gusa icyarimwe kandi hari ubwo abakeneye iyo serivisi barenga uwo mubare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza