Abahinzi barenga 109 bo mu Karere ka Karongi bashimiye ubuyobozi bwabemereye kurandura igihingwa cya boberi bakagisimbuza ibihingwa ngandurarugo birimo ibigori, ibirayi n’imboga, bavuga ko iki gihingwa cyabateraga igihombo nyuma yo kubura isoko ry’umusaruro w’amagweja.
Babitangaje ku wa 29 Nyakanga 2029, mu Muganda wo kurandura boberi, hagamijwe gutegurwa ubutaka kugira ngo mu gihembwe cy’umuhindo bazahingemo ibindi bihingwa.
Ni nyuma y’aho mu ruzinduko aheruka kugirira mu Karere ka Karongi, Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, aba bahinzi bamugejejeho icyifuzo cyo gusimbuza boberi akabibemerera.
Boberi ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu abahinzi bo mu Rwanda bari bitezeho kubafasha kwiteza imbere ariko bikaza kubahombera kubera kubura isoko ry’umusaruro wabo.
Mu Karere ka Karongi, boberi zari zihinze ku buso bwa hegitari zirenga 20, ariko ubu zisigaye ku buso butarenze hegitari 10, kuko abahinzi nyuma yo kubura isoko ry’umusaruro w’amagweja babuze icyo bazimaza cyane ko zitaribwa.
Boberi ni ibiti bisarurwaho amababi, akagaburirwa udusimba tumeze nka nkongwa bita amagweja. Utwo dusimba tugakora ipamba zibyazwamo ubudodo bwo gukora imyenda yo kwambara.
Ngirente Fidele uri mu bahinzi bakorera mu gishanga giherereye mu Murenge wa Bwishyura, yabwiye IGIHE ko mu myaka 8 amaze ahinga boberi ikintu yavuga yakuyemo ari ingurube y’ibihumbi 150Frw.
Ati "Boberi ntacyo zari zitumariye kubera ko batubwiraga ko ari indodo zizavamo imyenda, birangira nta myenda tubonye. Turashimira ubuyobozi bwatwemereye guhingamo ibirayi, ibigori n’imboga bizadufasha kwihaza mu biribwa no kurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi".
Uwimana Cecile, Perezida wa Koperative Dushyirehamwe-Nyakariba yari yarahinze boberi, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko batangira guhinga boberi bari bazitezemo kubafasha kwiteza imbere ariko si ko byagenze.
Ati “Byageze hagati boberi zibura isoko dutangira guhomba. Umusaruro wa boberi kuri hegitari twakuragamo ibihumbi 200Frw mu gihe ibirayi kuri hegitari Tushobora gukuramo miliyoni 12Frw. Ibirayi twari tuzi ko inaha bitahera ariko twakoze ingendoshuri dusanga dufite ubutaka bwiza”.
Umuyobozi wa RAB sitasiyo ya Gakuta ikorera mu Turere twa Rutsiro na Karongi, Kimenyi Martin yavuze ko abahinzi basabye kureka guhinga boberi, bayoboka ibirayi.
Ati "Icyatumye abahinzi basaba kureka guhinga boberi muri iki gishanga ni uko basanze nta nyungu babona. Toni 20 z’ibirayi ni ibilo 20.000, agurishije ikilo kuri 600Frw yakuramo miliyoni 12Frw".
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Karongi, Safari Fabien yavuze ko imyiteguro y’igihembwe cy’umuhindo yatangiye, asaba abahinzi kuzakoresha uburyo budacokoza ubutaka mu rwego rwo kwirinda isuri.
Igishanga cya Nyakariba gifite ubuso bwa hegitari 14 zose zahoze zihinzeho boberi. Kuri ubu hegitari 4 nizo zari zisigayeho boberi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!