IGIHE

Itabi rya ‘vape’ ntiryemewe- Polisi y’u Rwanda

0 13-08-2026 - saa 16:00, Uwizeyimana Rosette

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko itabi rya ‘vape’ ritemewe muri iki gihugu, asaba abarinywa kurireka cyangwa bakazakurikiranywa n’ubutabera.

ACP Rutikanga yasobanuye ko itegeko rishyira itabi rya ‘vape’ mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge, bityo abantu badakwiye kwitwaza ko ritanuka ngo bakomeze kurikoresha.

Ati “Rero ndagira ngo abarikoresha bumvireho, batangire babitekerezeho, barishyire ku ruhande. Ntabwo ryemewe, biri mu itegeko.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko iri tabi riri mu biyobyabwenge bihangayikishije, kuko rigira ingaruka mbi nyinshi ku buzima bw’umuntu.

Minisitiri Nsanzimana yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyabereye ku rubuga rwa TikTok, cyari cyerekeye ku gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge.

Vape cyangwa e-cigarette ni akuma k’ikoranabuhanga kohereza ibimeze nk’amazi mu kanwa biba bigizwe n’ibintu bitandukanye birimo nicotine, propylene glycol, glycerine. Uyikoresha akurura umwuka uba wavuyemo, bikitwa ‘vaping’.

Mu bikoresho bya vaping birimo ibimeze nk’amakaramu, ‘flash discs’ n’ibindi bimenyerewe mu buzima busanzwe, ku buryo byakugora kumenya ko ari itabi udasanzwe ubifiteho amakuru.

Uburyohe n’impumuro bitandukanye, imiterere y’ibikoresho ndetse n’imbuga nkoranyambaga byagize uruhare mu gutuma ikoreshwa rya ‘vape’ rirushaho gukwira mu rubyiruko.

Nubwo e-cigarette ivugwaho gufasha ababaswe n’itabi risanzwe kurivaho, Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ahubwo iri tabi ari ryo ribi kurusha irisanzwe.

Yagize ati “Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge ni byinshi harimo na bya vaping. Abanyumva bose mbabwire ngo vaping muyihorere, irica kurusha n’itabi risanzwe.”

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ‘vaping’ igira ingaruka nyinshi zirimo kanseri yo mu bihaha no mu rwungano ngogozi, ubushakashatsi bukaba bunagaragaza ko uko nicotine iba muri iryo tabi ishobora kubata urikoresha.

Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga yavuze ko itabi rya vape ritemewe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza