IGIHE

Isonga FC yasezeye mu cyiciro cya kabiri yasimbujwe

0 14-10-2017 - saa 12:00, Manzi Rema Jules

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryamaze guha Interforce FC umwanya w’Isonga FC yasezeye mu cyiciro cya kabiri ikerekeza muri gahunda nshya yo gushaka abana bakiri bato mu Ntara bakaba aribo izajya yigisha umupira.

Isonga FC yari imaze imyaka itandatu ikina amarushanwa ya Ferwafa haba mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, yari yazamutse umwaka ushize w’imikino igarutse mu cyiciro cya mbere ariko ubuyobozi bwayo buhitamo ko itagikina isimbuzwa Kiyovu Sports na yo yari yamanutse.

Nubwo byari byitezwe ko iyi kipe iterwa inkunga na Minispoc izakina icyiciro cya kabiri akaba ariho ikomereza gahunda yayo yo kureba abana bakiri bato, mu cyumweru gishize umuyobozi wayo, Gregoire Muramira yatangaje ko isezeye mu marushanwa yose yerekeje muri gahunda nshya yo gutegura abana ihereye mu turere no mu Ntara.

Ferwafa yamaze gutangaza ko Isonga FC izasimburwa na Interforce FC. Iyi kipe na yo yahoze ikina icyiciro cya kabiri ariko yari yabanje kwiha umwaka wo kuzamura abana ikaba yari yongeye gusaba ko yakwemererwa kugaruka mu marushanwa.

Yahise ijya mu itsinda B aho iri kumwe na UR FC, Rugende FC, La Jeunesse, Intare FC, Heroes FC, Vision JN, AS Muhanga, SEC FC, Hope FC na United Stars mu gihe itsinda A ririmo Gasabo United, Esperance FC, Sorwathe FC, Pepiniere FC, Unity SC, Nyagatare FC, Aspor FC, Etoile de l’est, Rwamagana City FC, Vision FC, Akagera FC na Giticyinyoni FC.

Iyi shampiyona yemerewe gukinwa n’abari hagati y’imyaka 15-23 gusa ndetse ikaba itazagaragaramo umunyamahanga n’umwe, biteganyijwe ko izatangira tariki 11 Ugushyingo 2017.

Amakipe abiri azaba aya mbere ni yo azazamuka mu cyiciro cya mbere gusimbura azaba yamanutse. Umwaka ushize hari hazamutse Miroplast FC na Isonga FC, yaje kwivanamo umwanya uhabwa Kiyovu Sports yari yamanutse kimwe na Pépinière FC.

Uko amakipe azahura ku munsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Itsinda A

Gasabo United vs Esperance Fc (Ferwafa, 14:30)

Sorwathe Fc vs Pepiniere Fc (Kinihira, 14:30)

Unity SC vs Nyagatare Fc (Utexrwa, 14:30)

Aspor Fc vs Etoile de l’est (Kicukiro, 15:30)

Rwamagana City Fc vs Vision Fc (Rwamagana, 14:30)

Akagera Fc vs Gitikinyoni Fc (Rwinkwamvu, 14:30)

Itsinda B

Rugende Fc vs La Jeunesse (Rugende, 14:30)

Itare Fc vs Heroes Fc (Kamena, 14:30

Vision JN vs AS Muhanga (Umuganda, 14:30)

SEC Fc vs Hope Fc (Kicukiro, 13:00)

Interforce Fc vs United Stars (Ferwafa, 14:30)

Isonga FC yari imaze imyaka itandatu ikina amarushanwa ya Ferwafa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza