IGIHE

Inzobere za Loni zasuye i Gashora ahazubakwa Ikigo cy’u Rwanda mu bya Nucléaire

0 19-07-2026 - saa 18:47, IGIHE

Inzobere z’Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nucléaire (IAEA), hamwe n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB) n’abandi bafatanyabikorwa, basuye ahazubakwa Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga rya Nucléaire (Centre for Nuclear Science and Technology - CNST) i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 18 Nyakanga 2026 nk’uko byatangajwe na RAEB.

Uru ruzinduko rwabaye mu rwego rw’ubugenzuzi bwa IAEA buzwi nka Integrated Nuclear Infrastructure Review Mission for Research Reactors (INIR-RR), bugamije kureba aho u Rwanda rugeze mu myiteguro yo guteza imbere ibikorwaremezo bijyanye n’ubushakashatsi bushingiye ku ikoranabuhanga rya nucléaire.

CNST ni kimwe mu bikorwaremezo by’ingenzi u Rwanda rwateganyije mu rwego rwo guteza imbere ubushakashatsi n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga rya nucléaire mu nzego zitandukanye. Iki kigo giteganyijwe kubakwa mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Bugesera, hafi y’icyanya cyahariwe inganda n’Ishuri Rikuru rya RICA.

U Rwanda ruvuga ko iki kigo kizagira uruhare mu guteza imbere ubushakashatsi n’ubuvuzi bukoresha ikoranabuhanga rya nucléaire. Mu mishinga ijyanye na nucléaire u Rwanda rufite, harimo no kwitegura gukoresha inganda nto z’amashanyarazi dukoresha ingufu za nucléaire zizwi nka Small Modular Reactors (SMRs).

Uru ruzinduko rw’inzobere za IAEA ruje mu gihe u Rwanda rukomeje gukorana n’uru rwego rwa Loni mu kubaka ubushobozi, gutegura abahanga no gushyiraho ibikorwa remezo bizatuma ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire rikorwa mu buryo bwizewe kandi bugamije iterambere rirambye.

Iyi ntambwe ije mu gihe muri Werurwe 2026 itsinda ry’abakozi ba IAEA bari mu Rwanda na none mu ingenzura ryo kureba ko u Rwanda rwujuje ibisabwa mu kubaka uruganda rw’ingufu za nucléaire. Isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza muri uru rwego.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza