IGIHE

Inyungu ya Cimerwa Plc yageze kuri miliyari 1 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2021

0 21-06-2021 - saa 13:28, IGIHE

Inyungu y’uruganda rutunganya sima, Cimerwa Plc, yageze kuri miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka mu gihe ibyo uru ruganda rwinjije muri rusange byageze kuri miliyari 30 Frw, inyongera ya 14% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize.

Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa Plc, Albert Sigei, yavuze ko iyi nyongera ijyanye n’ishoramari urwo ruganda rwakoze ryatumye ruzamura umusaruro warwo ndetse n’isoko ry’u Rwanda rigikomeje gukenera sima.

Yagize ati “Isoko ry’u Rwanda rikomeje kwaguka bitewe n’ishoramari riri kwiyongera mu bikorwaremezo mu gihugu hose ndetse na sima twohereza mu mahanga yariyongereye. Twiteguye gukomeza kuzamura umusaruro wacu dutanga sima mu gushyigikira iterambere ry’ibikorwaremezo mu Rwanda.”

Kimwe mu byatumye Cimerwa Plc ica agahigo ko kwinjiza miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda, ni uko yagabanyije miliyari 1.2 Frw ku mafaranga ikoresha mu ikorwa rya sima.

Umuyobozi Ushinzwe Icungamutungo muri Cimerwa Plc, John Bugunya, yavuze ko umusaruro babonye mu gihembwe cya mbere uca amarenga k’uwo bazabona mu mpera z’uyu mwaka.

Yagize ati “Umusaruro twabonye muri uyu mwaka werekana uburyo inyungu yacu izaba ihagaze mu mpera z’uyu mwaka. Nubwo twanyuze mu bihe bitoroshye bya Guma mu Rugo, twabashije gusigarana ikinyuranyo cya miliyari 8.7 Frw, ibyerekana ubushobozi bwacu bwo gukomeza gutanga serivisi no mu bihe bikomeye.”

Cimerwa Plc ni rwo ruganda rwa mbere rwatangiye gukorera sima mu Rwanda mu 1984, ikagira umwihariko wo kuyikora kuva mu icukurwa ry’ibiyikorwamo, itunganywa ryayo mu ruganda kugera inagejejwe ku Isoko. Uru ruganda rwanditse ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda (RSE) kuva muri Kanama umwaka ushize.

Uruganda rwa Cimerwa Plc rwungutse miliyari imwe y'amafaranga y'u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza