IGIHE

Amazi angana na metero kibe ibihumbi 390 WASAC iba igomba gutunganya ntaboneka

0 26-06-2026 - saa 15:45, Nshimiyimana Jean Baptiste

Igiko cy’u Rwanda gishinzwe Isuku n’Isukura, WASAC Group, cyatangaje ko buri munsi haba hari icyuho cy’impuzandengo ya metero kibe 1234 z’amazi aba yagombaga gutunganywa ataboneka, bituma arenga metero kibe ibihumbi 390 ku mwaka adatunganywa nyamara inganda zihari zibifitiye ubushobozi.

Igiko cy’u Rwanda gishinzwe Isuku n’Isukura, WASAC Group, cyatangaje ko buri munsi haba hari icyuho cy’impuzandengo ya metero kibe 1234 z’amazi aba yagombaga gutunganywa ataboneka, bituma arenga metero kibe ibihumbi 390 ku mwaka adatunganywa nyamara inganda zihari zibifitiye ubushobozi.

Ni imwe mu ngingo zagarutsweho ku wa 26 Kamena 2026, ubwo WASAC Group yisobanuraga imbere ya Komisiyo ishinzwe Gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, ku makosa yagaragaye muri raporo y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.

Iyi raporo igaragaza ko amazi atunganywa ntacuruzwe arenga 37% mu gihe inganda zirenga 10 zitunganya amazi ku bushobozi buke cyane ugereranyije n’ubwo zifite.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Utilities, Mwiseneza Maxime Marius, yabwiye PAC ko ubu hari inganda 34 zitunganya amazi ariko 10 muri zo zikaba ari zo zikora ku rugero ruto.

Ati “Inyinshi zikora zirengeje igihe. Nk’uruganda rwa Mpanga rwubatswe mu 1940. Hakaza n’uruganda rwa Nzove I, izo nganda nyuma y’uko dukoze igenzura ryazo twaje gusanga dukeneye miliyari 73 Frw kugira ngo tuzivugurure tukaba turi gushakisha ingengo y’imari.”

Amazi y’amasoko ni make cyane ajyanwa mu miyoboro ya WASAC Group, bituma amenshi aturuka mu migezi itemba.

Mwiseneza ati “Mu gutunganya amazi hari ibipimo fatizo uheraho bikoreshwa n’imashini dukoresha aho usanga rimwe na rimwe isuri idukoma mu nkokora. Nabaha nk’urugero uruganda rwa Gihira cyangwa Nzove aho dukoresha amazi ya Nyabarongo n’amazi ya Sebeya aho usanga rimwe na rimwe mu gihe cy’imvura duhagarika inganda kubera ko amazi aba yanduye.”

Yasobanuye ko bari gukorana n’izindi nzego zishinzwe umutungo kamere w’amazi n’ibidukikije kugira ngo hakumirwe isuri.

Metero kibe ibihumbi 393 zagatunganyijwe ntiziboneka…

Mwiseneza yavuze ko kuri ubu hari icyuho cy’amazi atunganywa buri munsi kigera kuri metero kibe 1234 ku munsi, yakabaye aboneka bitewe n’inganda zihari ariko ataboneka.

Ati “Ku mwaka bigera kuri metero kibe bihumbi 393 tutabona kubera ko hari uruganda rushaje, hakaza n’ikindi kibazo dukunda guhura na cyo kijyanye n’ibura ry’amashanyarazi. Mu by’ukuri inganda dukoresha zikoresha amashanyarazi menshi ugereranyije n’agaciro k’amazi, hafi 50% by’amafaranga dukoresha agenda ku mashanyarazi.”

Yavuze ko akenshi iyo amashanyarazi abuze imashini zihagarara ku bigatuma ingano y’amazi bagombaga gutunganya itagerwaho.

Nzove itunganya metero kibe 3000?

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2024/25 igaragaza ko hari uruganda rw’amazi rwa Nzove rutunganya metero kibe 3000 nyamara rwarubakanywe ubushobozi bwo gutunganya metero kibe ibihumbi 40.

Mwiseneza yasobanuye ko uru ruganda rushaje ari yo mpamvu bitarenze mu Ukwakira 2026 hazaba hazamuwe ubushobozi bwo gutunganya metero kibe ibihumbi 25 bigasimbura uru ruganda rutunganya metero kibe 3000.

Ati “Ni uruganda rushaje ni yo mpamvu rutanga metero kibe 3000 kandi rwakabaye tutanga ibihumbi 40 twasabye ingengo y’imari yo kuruvugurura ariko mu rwego rwo kugira ngo dukemure ikibazo ikigambiriwe ni uguha abantu amazi. Habanje kwigwa cyadufasha muri iki gihe.”

Yasobanuye ko ubu hari imashini ziri mu nzira zo kugurwa zizafasha gutunganya metero kibe ibihumbi 25, igihe zizaba zitangiye gukoreshwa urutanga 3000 rukazavugururwa bundi bushya.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yavuze ko inganda zose zikwiye gukora abantu bakabona amazi meza
Ubuyobozi bwa WASAC Group basobanuye ko amazi adatunganywa bituruka ku nganda zishaje
Umuyobozi Mukuru wa WASAC Utilities, Mwiseneza Maxime Marius yavuze ko inganda 10 zishaje ku buryo zidatanga amazi ku buryo bwuzuye
Abagize PAC basabye ko WASAC Group yitwara nk'umucuruzi utanga amazi agurwa kuko atari impuhwe igirira abaturage
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza