Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko bitewe n’uko intambara yo muri Iran yagize ingaruka nyinshi ku ifumbire u Rwanda rutumiza mu mahanga, Leta yafashe icyemezo cyo kongera ingano ya nkunganire ku bahinzi mu gihembwe cy’Umuhindo kigiye gutangira.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RAB, Dr. Uwamahoro Florence, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda cyagarukaga ku gihembwe cy’ihinga cya 2027 (Umuhindo).
Ni igihembwe kizatangira ku wa 22 Nzeri 2026, ubwo imvura izaba itangiye kugwa.
Dr. Uwamahoro yavuze ko intambara yo muri Iran iri mu byagize ingaruka zikomeye ku izamuka ry’ibiciro by’ifumbire mvaruganda, bituma Leta ifata ingamba zo kurengera abahinzi.
Ati “Iyi ntambara yazamuye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigira ingaruka ku bindi byose. By’umwihariko ifumbire mvaruganda dukoresha mu gihugu, inyinshi inyura muri uriya Muhora wa Hormuz ufunze. Byatumye ibiciro byayo na byo bizamuka, ariko icyo twakwizeza abahinzi ni uko inyongera yabayeho ku biciro Leta yayigabanye n’umuhinzi, nkunganire yarazamuwe.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko ibindi bikenewe mu gutegura Umuhindo wa 2026 biri kugenda neza kuko kuri ubu muri toni zirenga 4.000 z’imbuto zunganirwa (ibigori, soya, n’ingano), izirenga toni 3.000 zamaze kugera ku bazikwirakwiza, mu gihe toni 900 zo zamaze kugera aho zizahingwa.
Ni mu gihe ifumbire izakenerwa muri iki gihembwe cy’ihinga ingana na toni ibihumbi 61. Irenga gato toni ibihumbi 23 ni yo iri mu nzira, mu gihe indi yamaze kugera mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko ingano ya nkunganire ku ifumbire yagiye izamurwa ku kigero gitandukanye, aho nk’iyitwa Urea ubu izunganirwa ku gipimo cya 45%, ivuye kuri 32% yariho mu Muhindo wa 2025.
Ni mu gihe NPK 17-17-17 izunganirwa ku kigero cya 43%, ivuye kuri 41% yunganiweho umwaka ushize, naho DAP yo izunganirwa kuri 46% ivuye kuri 45%.
Nk’urugero ku izamuka ry’igiciro cy’ifumbire yitwa Urea, mu Muhindo wa 2025 yaguraga 1.190 Frw ku kilo, Leta igatangaho 380 Frw, umuhinzi akitangira 810 Frw.
Ni mu gihe ubu iri kugura 1.980 Frw, Leta igatangaho nkunganire ya 890 Frw, umuhinzi akitangira 1.090 Frw.
Nkunganire kandi zizatangwa ku mbuto y’ibigori, ingano na soya, icyakora ho ibiciro ntibyazamutse cyane nko ku ifumbire, bituma n’uruhare rwa Leta na rwo nta gihindukaho cyane.
Muri iki gihembwe cy’Umuhindo wa 2026 mu Rwanda hazahingwa hegitari ibihumbi 765 harimo hegitari ibihumbi 100 zizahingwa mu buryo bubungabunga ubutaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!