IGIHE

Inkuru ya Kwizera ufite ikigo cy’ubudozi akesha Covid-19

0 5-09-2026 - saa 09:15, Idukunda Kayihura Emma Sabine

‘Ubudozi ni umwuga uciriritse, ukorwa n’abashaka amaramuko’, imvugo yatewe umugongo na Kwizera Ganza Josée Eliane w’imyaka 29 ukomeje kungukira mu mbaraga, umuhate n’ubwitange yashyize mu buhinzi.

Ni umukobwa w’imyaka w’imyaka 29 wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro warangije amasomo y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi.

Afite umushinga wo kuboha imyenda mu budodo mu buryo bugezweho, umwinjiriza nibura ibihumbi 650 Frw ku kwezi.

Yatangiye kwiga kuboha imyenda mu budodo mu 2022 abikorera mu rugo ubwo COVID-19 yazengerezaga Isi hagashyirwaho gahunda ya ‘Guma mu Rugo’.

Amaze kubimenya yagize igitekerezo cyo kubikora kinyamwuga ahera ku gishoro cy’ibihumbi 500 Frw, none umushinga we umaze kugira agaciro ka miliyoni 15 Frw.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, uyu mukobwa yavuze ko ubwo yigaga muri kaminuza mu 2022 akabona hashyizweho ‘Guma mu Rugo’, yatekereje ikintu yakora atavuye iwabo kandi kikazavamo umushinga urambye aho gukomeza kwicara cyangwa gutegereza ko azabona akazi kajyanye n’ibyo yize.

Byatumye yibuka ko yakuze akunda gukora ibijyanye n’imideli ndetse no kwambika abayimurika, asaba nyina kumwigisha kuboha imyenda mu budodo, dore ku uyu mukobwa yibasirwaga na ‘sinusite’ ifata imyanya y’ubuhumekero, uyu mubyeyi we akamubohera furari zo kwambara ngo yirinde imbeho.

Yatangiye aboha utwenda twa make rimwe na rimwe akabohera abanyeshuri biganaga akatubahera ubuntu bakadukunda, batangiye kumusaba ko atubakorera ari benshi abona ko abikoze kinyamwuga ari ibintu bwakwaguka.

Ati ‘‘Ntangira kubona babaye benshi, ntangira kubona abo tutaziranye na bo babaye benshi, ndavuga nti ‘Ese ibi bintu abantu bari gukunda, ni gute bitavamo ikintu kizima?’ Ni muri urwo rwego natangiye kujya mvuga nti ‘Noneho ndaguca amafaranga.’ Nkabaca make ariko nayabaciye. Icyo gihe natangiye kujya mvuga nti ‘Niba ngukoreye nk’agasengeri’ ugasanga wishyuye 2500 Frw.’’

Ganza yatangiye akorera mu rugo wenyine, nyuma aza kwibuka ko we n’inshuti ze eshatu biganaga muri kaminuza hari amafaranga bizigamiraga guhera bacyigana mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye, azisaba ko zimugurizamo ibihumbi 500 Frw kugira ngo yagure uyu mushinga, akazabishyura ndetse akanabungukira.

Yahise yigisha abandi bantu babiri barimo umwe ufite ubumuga, nyuma aza gufungura Sosiyete Unique Crochet Ltd yigisha n’abandi, none kugeza ubu afite abakozi barindwi.

Kwizera yatangiye kwagura ibikorwa bye ndetse akanabimenyekanisha yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, ku buryo umushinga we waje gukundwa akanegukana igihembo cya miliyoni 5 Frw muri Youth Connect mu 2023.

Byamufashije kugura ibikoresho bigezweho birimo imashini ziboha, none umushinga we ukaba umaze kugira agaciro ka miliyoni 15 Frw.

Ati ‘‘Nahereye ku bihumbi 500 Frw ayo twari twarizigamiye, ariko kuri ubu n’amamashini n’ibindi mfite numva byagera ku gaciro ka miliyoni 15 Frw.’’

Kwizera Ganza Josée Eliane agitangira kuboha imyenda mu budodo yabonaga ari ibintu biri hasi ku buryo ibya mbere yaboheye amafaranga yishyuzaga 2500 Frw, none ageze ku rwego rwo kuboha imyenda ihenze yifuzwa na benshi barimo n’ibyamamare aho kugeza ubu ikintu yibuka yaboheye amafaranga menshi ari ikiringiti gito cy’ibihumbi 200 Frw, cyo gushyira mu gatanda k’umwana (Berceau).

Ati “Nkurikije nk’abakiliya ngira biterwa n’igihe, nko mu mpeshyi hari igihe haba harimo benshi no mu Ukuboza, nkurikije abakiliya mfite ninjiza nk’ibihumbii 650 Frw ku kwezi.’’

Kugeza ubu imbogamizi ahura na zo ni ubwoko bumwe bw’ubudodo bukunze kugaragara isoko ry’u Rwanda bunasaza vuba cyangwa bugapfuka ku buryo imyenda yabwo iba idafite ireme, ariko ko kuva yafashwa muri Youth Connect yagize ubushobozi bwo kujya abutumiza mu bihugu nk’u Bushinwa, akazana ubwiza kurushaho.

Uyu mukobwa kandi avuga ko afite inzozi zo gukomeza kwagura umushinga we, ku buryo mu myaka itanu iri imbere yazaba afite uruganda ruboha imyenda mu budodo mu buryo bugezweho, ku buryo azanagira igice cy’ishuri cyo kwigishirizamo abandi, dore ko agira benshi babimusaba ariko akazitirwa nuko aho akorera Kabeza mu Karere ka Kicukiro hakiri hato.

Kwizera yatangiye kwiga kuboha imyenda mu budodo, muri COVID-19 none ni umwuga umutunze
Kwizera yabyaje ubudoko umwuga uhambaye
Kwizera yatangiye gukora imyenda yamurikwa n'abanyamideli
Ubudodo ni imari ikomeye kuri Kwizera
Kwizera yashinze ikigo abijesheje 'Guma mu Rugo' ya Covid-19
Buri wese Kwizera afite ubushobozi bwo kumukorera imyenda
Buri wese Kwizera afite ubushobozi bwo kumukorera imyenda
Iyi myenda yabohewe muri Unique Croshet ya Kwizera
Iyi pantalo n'isengeri yayo bigura 40.000 Frw
Iyi kanzu igura 40.000 Frw
Kwizera aboha imyenda y'amoko atandukanye
Ubudodo ni imari ikomeye kuri Kwizera
Kwizera ni umwe mu rubyiruko rwiteje imbere
Kwizera Ganza anaboha amakanzu waserukana mu birori bikomeye
Bamwe mu bakozi ba Kwizera bambaye imyambaro baboshye
Abashaka gusohoka na bo ntabwo Kwizera yabibagiwe
Kwizera ni inzobe mu kuboha imyenda itandukanye
Buri wese aboherwa umwenda bijyanye n'amahitamo ye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza