Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko inyubako yitwa Inkundamahoro yafunzwe by’agateganyo kubera kudakurikiza amabwiriza ajyanye n’isuku, umutekano no kubungabunga ibidukikije.
Umujyi wa Kigali wasobanuye ko hagati ya Gicurasi na Kanama 2026, wahaye Ubuyobozi bw’Inkundamahoro amabwiriza n’inyandiko zitandukanye zisaba gukosora ibibazo birimo iby’isuku, umutekano no kurengera ibidukikije ariko ntibyakemurwa.
Mu byo basabwaga gukemura harimo kureka kohereza mu gishanga amazi yanduye arimo imyanda iva mu bwiherero, ibintu byongeye gukorwa ku wa 7 Kanama 2026.
Itangazo riti “Iyi nyubako izafungurwa ari uko ubugenzuzi bw’inzego zibifitiye ububasha bwemeje ko ibyasabwe byose byakosowe.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye Ubuyobozi bw’Inkundamahoro kwihutira gukemura ibibazo byagaragajwe kugira ngo inyubako yongere gufungurwa mu mutekano kandi vuba, bityo imirimo itunze benshi n’ibikorwa by’ubucuruzi biyikorerwamo bikomeze.
Umujyi wa Kigali kandi wibukije abafite inyubako, abazicunga, abacuruzi n’abaturage muri rusange ko bibujijwe kohereza amazi yanduye atatunganyijwe cyangwa imyanda iva mu bwiherero mu bishanga, mu miyoboro y’amazi, muri za ruhurura, cyangwa ahandi aho ari ho hose hatabugenewe.
Uti “Abazarenga kuri aya mabwiriza bazabihanirwa. Kubungabunga Kigali Yacu ngo ikomeze kurangwa n’isuku hose, kugira umutekano no kuba isoko y’ubuzima buzira umuze, ni inshingano zacu twese.”
Inyubako y’Inkundamahoro iherereye muri Nyabugogo. Ikorerwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibindi bikoresho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!