Abagana n’abakorera mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), barataka kuburabuzwa n’inyamaswa z’inkende, ziza mu bitaro ari nyinshi, zigateza umutekano muke zambura abantu ibyo bafite, abandi zikanabasagararira, bamwe zikanabakomeretsa.
Iyo utembera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Huye, ugenda ubisikana n’inkende cyane cyane mu bice bya Taba, Busenyi, Mukoni by’umwihariko mu ishyamba ry’Arboretum.
Gusa ubu noneho izi nkende zototoye n’ishyamba rya Mamba ahegereye ibitaro bya CHUB.
Umwe mu barwayi waganiriye n’itangazamakuru utifuje kwivuga, yavuze ko ubu inkende ziri mu bibagoye mu bitaro.
Yavuze ko ugura irindazi cyangwa umuneke w’umwana waje kuvuza, inkende ikaza igashunaho, bigatera impungenge.
Ati “Ubu se inkende ishonnyeho utazi ibyo yabanje kurya cyangwa uburwayi ifite, noneho umwana wawe w’igitambambuga agakomeza akaryaho, urumva utatahana indwara nshya?!”
Mugenzi we, yavuze ko yiboneye inkende eshatu zihurira ku murwayi umwe wari uryamye mu busitani muri CHUB; ziramusagararira zimufatanyije n’imbaraga nke, ibyo aheraho abona ko iki ari ikibazo gikomeye.
Umwe mu baganga, nawe utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko nawe yigeze gusagarirwa n’inkenge.
Yongeyeho ko nk’umuganga, ijisho rye rirenga aho, akabibona nk’ikibazo kirenze kuba ziteza akajagari, ahubwo akazibona nk’izakurura n’ibindi bibazo birimo n’uburwayi bushya kuko inkende ziri mu bikurura ibyorezo byinshi by’ibyaduka nka M-Pox n’ibindi.
Ati “Niba turi mu barinda uburwayi abaturage tukanabavura, urumva ko kubana n’ibyatera ubwo burwayi ni ikibazo, hakwiye kugira igikorwa zigahashywa.”
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa CHUB, Dr. Ngarambe Christian, yavuze ko umubare w’inkende ziri mu bitaro bya CHUB uteye impungenge kuko wagiye wiyongera, cyane cyane muri ibi bihe by’izuba, aho zabuze icyo zirya mu mirima.
Ati “Inkende zabaye nyinshi mu bitaro, kuko nyuma y’uko zajyaga zonera abaturage mu mirima, ubu tugeze n’aho tuzigira mu bitaro; kandi zaje zifite amahane, kuko zishaka kugenda zambura buri muntu wese ufite ikintu gisa n’ikiribwa.”
Dr. Ngarambe, yakomeje avuga ko bafatanyije n’Akarere ka Huye, iki kibazo bakigejeje kuri Minisiteri y’Ibidukikije n’Urwego rushinzwe Iterambere, rureberera ubukerarugendo (RDB), ngo kiganirweho kuko bo nk’ibitaro batabikemura bonyine.
Yongeyeho ko kugeza ubu nta burwayi izi nkende ziragaragaza ko zateye abantu muri CHUB, ariko kandi kubera ko nta suzuma bari bazikoraho, batazi niba hari indwara zifite, ahishura ko bafatanyije n’Ikigo Gishinzwe Ubuzima (RBC), hari kurebwa icyakorwa ngo hakumirwe ko zagira abo zitera indwara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!