Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza bw’u Rwanda, yagaragaje ko imanza zijyanye no gutandukana kw’abashakanye mu nkiko zose zageze kuri 6.799, bigaragara ko ibi birego byikubye hafi 2,5 ugereranyije n’imanza zari mu nkiko mu mwaka wari wabanje.
Ingingo yo kubaka umuryango utekanye ni umwe mu zihangayikishije muri iyi minsi kubera ikibazo cy’uburere mu miryango n’imiryango yaka gatanya igenda yiyongera.
Imibare yo muri raporo y’urwego rw’ubucamanza ya 2025/26 igaragaza ko imanza zijyanye n’ubutane bw’abashakanye zakomeje kwiganza kimwe na 2024/25 aho imanza za gatanya zari 2.674.
Iti “Mu manza mbonezamubano, kimwe n’umwaka wa 2024/2025, imanza zirebana no gutandukana kw’abashakanye ni zo zikomeje kwiganza, zingana na 6.799 harebewe ku nzego zose z’inkiko. Muri izi manza, ibirego byatanzwe ku rwego rwa mbere bingana na 5.980, uyu mubare ungana n’umubare w’imiryango yasabye ubutane.”
Raporo y’urwego rw’ubucamanza igaragaza ko mu mezi atandatu ya 2026 gusa, inkiko z’u Rwanda zakiriye imanza 3620.
Iyi raporo igaragaza ko izindi manza mbonezamubano ziganje muri uyu mwaka ari izishingiye ku mitungo itimukanwa zageze kuri 1.866 , kutubahiriza amasezerano n’inshingano 1.081, kwemeza inyandiko z’irangamimerere 815, ndetse n’izishingiye ku mitungo yimukanwa 244.
Raporo yitwa Civil Registration and Vital Statistics y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ya 2025, yagaragaje ko gatanya zanditswe mu irangamimerere mu 2025 zari 4.479. Abahawe gatanya n’inkiko bakaniyandikisha mu irangamimerere mu 2025 bari bari ingo 2.629.
Umujyi wa Kigali ni wo wari wihariye ku kugira umubare munini aho wagize gatanya 1.820, ukurikirwa n’Intara y’Amajyepfo yagize 920, Iburasirazuba hanoneka 820, Amajyaruguru 520, naho Iburengerazuba ni 339.
NISR ivuga ko abatandukana cyane ari abamaranye kuva ku myaka 5-14, nk’uko imibare ya 2025 ibigaragaza.
Abenshi bateye umuryango umugongo …
Umunyamategeko Mukashema Marie Louise aherutse kubwira IGIHE ko impamvu nyamukuru ituma gatanya zikomeza kwiyongera harimo kunaniranwa kw’abashakanye, abafitanye amakimbiranye ashingiye ku mitungo, kutabwizanya ukuri, ariko bikaba bibi cyane iyo abantu bihutiye kugana inkiko aho kugana abagize umuryango ngo bakemure ibibazo.
Ati “Ubundi kera iyo abantu bashyingirwaga ni imiryango ibiri yabaga ihuye, n’iyo ibibazo byavukaga, aho kugira ngo bijye ku mbuga nkoranyambaga, ku karubanda, ahubwo bigakemukira mu muryango, ngira ngo ikibazo gihari kuri ubu ni mu muryango, uruhare runini ni urw’abana n’ababyeyi babo, ku buryo bumva agaciro k’umuryango, uko abana bakura, aho rero ni ho ruzingiye, kuko ubundi abasaba gatanya batakizijyana mu miryango nk’uko byahoze mbere.”
Uyu munyamategeko yerekana ko ubundi abantu bagakwiye kujya bajya gukora ubukwe babanje kureba amasezerano ajyanye no gushyingiranwa, bagasuzuma ikirimo, icyo avuga n’ibindi.
Ati “Usanga abantu bashyira imbaraga ku bukwe bagiye gukora gusa ariko ntibite ku nshingano ziza nyuma, aha rero kugira abantu birinde ibyo bagakwiye kujya babanza gusuzuma amasezerano yo gushyingiranwa ndetse n’ababishinzwe bajye babigisha, na ba gitifu bajye babanza babahugure.”
Umunyamategeko ukurikirana imanza mbonezamubano, Me Maurice Munyentwari yabwiye IGIHE ko imanza za gatanya zikozwe mu bwumvikane ziyongereye muri iki gihe, aho umucamanza aba atagomba kubaza icyo bapfuye. Ababuranyi ni bo baba bazi icyo bapfuye gusa.
Ati “Ubundi gatanya zikozwe mu bwumvikane ni zo zariyongereye aho bavuga bati twetwe kubana ntabwo bishoboka kubera impamvu zabo zo mu rugo tudashobora kumenya…Ibitari ubwumvikane, impamvu benshi bavuga ni amakimbirane yo mu rugo, aho usanga abagore n’abagabo baregana guhoza ku nkeke, ihohoterwa, ndetse no guhezwa ku mutungo.”
Me Munyentwari yavuze ko mu birego byo gutandukana kw’abashakanye muri iyi minsi yaba abagore n’abagabo babitanga mu nkiko ku rugero rungana mu gihe mu bihe bya kera zatangwaga n’abagabo cyane.
Me Mukashema yavuze ko ibibazo by’umuryango bidakwiye gukemukira mu nkiko, ahubwo bigomba kujya bikemurirwa mu muryango, akibutsa abitwaza ko nta muryango bafite ko hari inshuti z’umuryango zihinduka umuryango kubera igihe baba bamaze bafitanye ubushuti bwa hafi.
Ati “Intambwe ya mbere ntikwiye kuba mu nkiko ahubwo igomba kuba mu muryango kuko bajya gushyingirwa abantu ba mbere batumiye ni abo mu muryango, none abo basaza bakuru bo mu muryango cyangwa inshuti z’umuryango, abo bashobora kugira inama baguha nk’abantu bakuru … Abantu bashyingiranywe ntibakwiye kujya mu nkiko bagomba guhera mu muryango.”
Itegeko rigenga abantu n’umuryango rya 2024 riteganya ko Inama y’Umuryango ari yo ikwiye kureberera iterambere ry’umuryango, kurengera inyungu z’abawugize no gukemura ibibazo biwuvutsemo. Riteganya ko iteka rya Minisitiri ufite umuryango mu nshingano rigena abagize inama y’umuryango, inshingano, imiterere n’imikorere byayo. Gusa kugeza ubu iri teka ntirirashyirwaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!