IGIHE

Amafaranga azakenerwa mu kubaka Ikigo cy’u Rwanda cy’ubushakashatsi kuri nucléaire yagabanutseho miliyoni 300$

0 22-07-2026 - saa 09:06, Utuje Cedric

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, Dr. Fidel Ndahayo, yavuze ko amafaranga yo kubaka ikigo cy’ubushakashatsi no gukora imiti byifashisha ikoranabuhanga nucléaire, [Center for Nuclear Science and Technology- CNST], yagabanyutse ava kuri miliyoni 800$, agera kuri miliyoni 500$ nyuma y’ubusesenguzi bakoze butandukanye.

Ibi yabigarutseho ku wa 21 Nyakanga 2026, ubwo abagize urwego rw’ubugenzuzi bwa IAEA buzwi nka Integrated Nuclear Infrastructure Review Mission for Research Reactors (INIR-RR), basozaga uruzinduko bari bamazemo iminsi mu Rwanda.

Ubu bugenzuzi bwa INIR-RR bigamije kureba aho u Rwanda rugeze mu myiteguro yo guteza imbere ibikorwaremezo bijyanye n’ubushakashatsi bushingiye ku ikoranabuhanga rya nucléaire.

Kuva ku wa 13 kugeza ku wa 21 Nyakanga 2026, nibwo inzobere za IAEA zakoze ubugenzuzi bwo kureba niba u Rwanda rwujuje ibisabwa kugira ngo rwubake Ikigo cy’ubushakashatsi no gukora imiti byifashisha ikoranabuhanga nucléaire.

Umuyobozi Mukuru wa RAEB, Dr. Fidele Ndahayo yavuze ko ubwo bugenzuzi bwagenze neza kuko basanze u Rwanda rwujuje ibisabwa mu kubaka iki kigo.

Ati “Basanze twujuje ibisabwa mu cyiciro cya mbere cyo kubaka ikigo cy’ubushakashatsi.”

Yakomeje avuga ko icyiciro cya kabiri kigiye gukurikiraho ari ikijyanye no gusinyana amasezerano n’ibindi bigo by’ubushakashatsi, kaminuza ndetse n’ibindi kugira ngo kizuzure hari inzobere zo gukoramo.

Yavuze ko ibyo nibirangira ari bwo hazatangira ibikorwa byo kubaka iki kigo kubera ko aho kizubakwa habonetse, gusa ntabwo yigeze atangaza igihe imirimo yo kucyubaka izatangirira.

Ku wa 30 Ukwakira 2024, nibwo mu Rwanda hemejwe inyigo ingana na miliyoni 800$ yo kubaka iki kigo kizaba giherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Bugesera.

Dr. Ndahayo yavuze ko nyuma yo kwemeza iyo nyigo bicaye bagakora ubushakashatsi n’ubusesenguzi ku bijyanye no kubaka iki kigo basanga kucyubaka bizatwara amafaranga menshi birangira bayagabanyijeho miliyoni 300$.

Ati “Nyuma twagiye tuganira dukora ubusesenguzi butandukanye tureba ibyo bigo byagiye byubakwa bisa n’ibyo tugiye kubaka, dusanga ko ibiciro bishobora kugabanyuka bikagera kuri miliyoni 500$.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa IAEA, Mikhail Chudakov yashimye uburyo u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu mushinga wo kubaka ibikorwaremezo bijyanye n’ubushakashatsi bushigiye ku ikoranabuhanga rya nucléaire.

Ati “U Rwanda rugaragaza ko ari igihugu gishobora kubaka inzego, ubumenyi n’uburyo bwo gukoresha ingufu za nucléaire mu byiciro bitandukanye. Ibi babikora neza binyuze mu bufatanye bagirana n’ibigo bitandukanye bibifitiye ubushobozi kandi bizafasha igihugu kugera ku ntego zacyo mu gihe cy’imyaka 10 gusa.”

Iki kigo kizaba gifite ikizwi nka ‘Research Reactor’, ishobora gusobanurwa nk’uruganda rukoresha ingufu za nucléaire, ariko rutagamije gutanga amashanyarazi ahubwo rwifashishwa mu bushakashatsi, amahugurwa, no gukora ibikoresho byifashishwa mu buvuzi no mu nganda.

Iyi ‘reactor’ izaba ifite ubushobozi bwo gutanga ingufu zingana na kilowatt 400. Izi ngufu zitanga imirasire [radiation] ituma ubushakashatsi burushaho gukorwa neza.

Muri iki kigo hazaba harimo kandi igice kizajya gitunganyirizwamo ibijyanye n’ibikomoka ku buhinzi, aho nk’ibihingwa bizajya binyuzwamo kugira ngo byongererwe igihe bishobora kumara ku isoko bitarangirika cyangwa gushaka imbuto zishobora guhangana n’ibihe.

Iki kigo kizaba kirimo n’uruganda rukora imiti izafasha mu gusuzuma no kuvura nyinshi mu ndwara byasabaga kujya kwivuza hanze y’igihugu, n’ikindi gice cya za laboratwari zizajya zifashishwa mu bikorwa binyuranye.

Hazaba kandi harimo n’igice cyagenewe gutangirwamo amasomo, aho abazajya bayahabwa bazaba bari gutegurirwa gukora mu kindi kigo kizubakwa, kizajya gitanga amashanyarazi aturutse ku ngufu za nucléaire

Iyi nama yitabiriwe n'abaturutse mu nzego za Leta ndetse n'inzobere za Loni zasuzumye niba u Rwanda rwujuje ibisabwa kugira ngo rwubake ikigo cy'ubushakashatsi mu bya nucléaire
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, Dr. Fidele Ndahayo yavuze ko inyigo yo kubaka ikigo cy'ubushakashatsi ku bya nucléaire yagabanutseho miliyoni 300$
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nucléaire, Mikhail Chudakov yavuze ko u Rwanda rutanga icyizere mu by’ingufu za nucléaire
Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Rugigana Evariste, yavuze ko u Rwanda ruzajya rushyira imbaraga mu bijyanye no kubahiriza ibisabwa kugira ngo hubakwe ikigo cy'ubushakashatsi ku bya nucléaire
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza