IGIHE

Umujyi wa Kigali ugiye kongererwa metero kibe 10.000 ku mazi uhabwa ku munsi

0 21-08-2026 - saa 22:47, IGIHE

Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’lsukura (WASAC Group), cyiseguye ku bafatabuguzi bacyo batari kubona amazi ahagije hirya no hino mu gihugu, muri iki gihe cy’impeshyi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, gitangaza ko kigiye kongera amazi angana na metero kibe 10.000 mu buryo bwo guhangana n’ibibazo by’ibura by’amazi muri uyu mujyi no mu nkengero zawo.

Bikubiye mu itangazo WASAC Group yashyize hanze ku wa 21 Kanama 2026.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeje kugaragara cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, iki kigo cyatangaje ko kiri kongerera ubushobozi inganda zitunganya amazi zirimo urwa Kanzenze mu Karere ka Bugesera n’urwa Nzove mu Karere ka Nyarugenge, kugira ngo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, amazi zatangaga aziyongereho metero kibe ibihumbi 10.000 ku munsi.

Itangazo rirakomeza riti “Ibi bizafasha kunoza gahunda y’isaranganya ry’amazi no kugabanya umubare w’iminsi yashiraga ibice birimo Kanombe, Ndera, Nyarugunga, Busanza, Kabeza, Rubirizi, Karama, Runda na Rugalika bitarongera kubona amazi.”

Iki kigo kandi cyavuze ko kiri gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye yitezwe kongera amazi mu Mujyi wa Kigali no mu bice bihana imbibi.

Irimo gukomeza kongerera ubushobozi Uruganda rwa Nzove ruri mu Mujyi wa Kigali ku buryo bitarenze uyu mwaka amazi rutunganya aziyongeraho meterokibe 25.000 ku munsi.

WASAC Group iti “Aya akazaza yiyongera ku yo rwatangaga angana na metero kibe 86.000 ku munsi.”

Iyi mishinga kandi irimo kongerera ubushobozi Uruganda rwa Karenge ruri mu Karere ka Rwamagana kugira ngo bitarenze umwaka utaha wa 2027 ruzave ku bushobozi bwo gutanga amazi angana na metero kibe 12.000 z’amazi rugere kuri metero kibe 48.000.

Iki kigo kirakomeza giti “Mu gihe imishinga yo gukemura ikibazo cy’amazi ikomeje gukorwa hirya no hino mu gihugu, turizeza Abaturarwanda ko tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo isaranganya ry’amazi rikorwe mu mucyo kandi ryubahirizwe.”

WASAC Group yasabye abaturage kwirinda gukoresha amazi mabi yo migenzi itemba, mu bishanga, ndetse n’ayandi adatunganyijwe kuko yashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Buri wese ubona amazi mu buryo bw’isaranganya yasabwe kugura ikigega cyangwa ikindi gikoresho cyamufasha kubika amazi yo gukoresha mu gihe atari koherezwa mu gice atuyemo.

Ingano y’amazi atangwa mu Mujyi wa Kigali igiye kongerwaho metero kibe 10.000
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza