IGIHE

Inganda 47 zengera ibinyobwa mu Rwanda zambuwe ibyemezo by’ubuziranenge

0 4-08-2026 - saa 19:34, IGIHE

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, cyahagaritse ibyemezo by’ubuziranenge by’inganda 47 zagaragayeho kutubahiriza ibisabwa mu gutunganya ibinyobwa bisembuye no gukoresha nabi ikirango cya S-Mark.

Ni mu itangazo RSB yashyize hanze ku wa 4 Kanama 2026, igaragaza ari icyemezo yafashe mu kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage.

Mu nganda 47 nyinshi zikora ibinyobwa bisembuye, zatswe impushya harimo zirimo Ingufu Gin Ltd na NBG Ltd n’izindi.

Mu itangazo RSB yamenyesheje abakora ibinyobwa, ababigeza ku isoko, abacuruza ndetse n’abaturage muri rusange ko izi ngamba zigomba kubahirizwa uhereye ku wa 4 Kanama 2026.

RSB yakuyeho ibyemezo byatangiweho Ikirango cy’Ubuziranenge (S-Mark) ku binyobwa by’izi nganda 47, ihagarika n’ubuziranenge ku binyobwa by’izi nganda.

Itangazo rirakomeza riti “RSB itegetse abakora ibyo binyobwa guhita basaba ababikwirakwiza kubigarura mu bubiko bw’uruganda kandi bigakurwa ku isoko hakurikijwe amabwiriza yo kuwa 02 no kuwa 03 Kanama 2026 yatanzwe na Rwanda FDA.”

Iki kigo kandi cyagaragaje ko kutubahiriza ibikubiye muri iri tangazo bizatuma hafatwa izindi ngamba ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza abigenga.

Cyavuze ko mu gihe ubugenzuzi ku buziranenge bw’ibinyobwa bisindisha ndetse n’ikoreshwa ry’ibirango by’ubuziranenge bukomeje, urutonde rw’izindi nganda zizafatirwa ingamba ruzatangazwa mu gihe gikwiriye.

Ni icyemezo gifashwe mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyafunze inganda 109 zikora ibinyobwa bisembuye inatesha agaciro impushya zabyo zo kubikora.

Rwanda FDA yategetse ko ibyapa byose byamamaza ibikorwa by’izi nganda bikurwa mu gihugu hose.

Mu itangazo yashyize hanze ku wa 3 Kanama 2026 yagize iti “Rwanda FDA itegetse ko ibinyobwa byose bikorwa n’izo nganda … bikurwa ku isoko. Rwanda FDA itegetse abakora ibyo binyobwa guhita babikura ku isoko bakimara kubona iri tangazo.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti kandi cyategetse ba nyir’izo nganda guhita basaba abakwirakwiza ibyo binyobwa ku isoko gukusanya ibyo binyobwa no kubikura ku babiranguye no gusubiza ibinyobwa byose bisigaye ndetse n’ibyakusanyijwe aho byakorewe.

Abakora ibi binyobwa bategetswe kugeza kuri Rwanda FDA raporo y’igikorwa cyo kubikusanya mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi uhereye ku wa 3 Kanama 2026.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guhashya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko bikomeje guhitana ubuzima bw’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana aherutse kubwira IGIHE ko ingaruka z’ibi binyobwa zikomeje kwangiza ubuzima bw’abantu, kuko umubare w’abarwaye indwara zitandura ukomeje kwiyongera ndetse n’uw’abantu bapfa wazamutse.

Ati “Kuva mu kwa mbere kugera mu kwezi kwa karindwi turangije, twabonye abantu barenga 500 baje kwivuza kuko banyweye ku nzoga [...] baza barembye baruka, bacibwamo, abandi batabona, abandi babatwaye mu ngobyi bavuye mu bukwe, kanaka yamuzimaniye, ariko wakurikirana ugasanga bifitanye isano na za nzoga bavangavanga.”

“Twanapfushije abantu barenga 50 [...] ariko twanagiye mu mizi turabara, tuti ese nta bantu batavuye mu buzima, batarwaye ngo bajye mu bitaro ariko bari gupfa buhoro buhoro. Barahari, tumaze kubarura abarenga ibihumbi 10, hafi 11 babaye imbata z’inzoga mu gihugu hose. Abo ni abazwi, abo ni bake muri benshi. Abantu ibihumbi 11 ubwo ni ukuvuga ngo ni abantu bahora basinze.”

Yavuze ko mu gihe uruganda rugomba kugira abakozi babizobereye, wasangaga nk’umwe akorera inganda zirenze 10, mu gihe ubusanzwe yari akwiriye kuba ari umwe ku ruganda agenzura ibikorwa byose.

Ikindi aho izi nganda zakoreraga, ntabwo hari hujuje ubuziranenge, ku buryo wasangaga hari isuku nke cyangwa se ibyo bakoresha bikaba bibitswe mu buryo bwateza ibibazo.

Mu ngand 47 zambuwe ibyemezo by'ubuziranenge harimo na Ingufu Gin Ltd
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza