Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bifatanyije na bagenzi babo n’abaturage mu bikorwa by’umuganda w’isuku no kubungaunga ibidukikije.
Ni umuganda wabaye ku wa Kane, tariki ya 4 Kamena 2026. Wabereye ku ishuri ribanza rya Juba mu murwa mukuru w’iki gihugu.
Uyu muganda wibanze ku gusukura, gutera ibiti, gukusanya imyanda no gutema ibihuru byo kuri iri shuri.
Iki gikorwa cyateguwe n’Ingabo z’u Rwanda mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije ndetse no gufasha abanyeshuri bo muri iki kigo kwigira ahantu hatekanye kandi harangwa n’isuku.
Muri iki gikorwa, aba basirikare bakoze ubukangurambaga bwo kwirinda no kurwanya malaria, babigisha ibitera iyo ndwara, ibimenyetso biyiranga ndetse n’uburyo bwo kuyirinda.
Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS), rigaragaza ko abarenga miliyoni 3,6 bo muri Sudani y’Epfo basanzwemo malaria mu 2022, imibare igera kuri miliyoni 3,8 mu 2023 no mu 2024 habarurwa abangana uko.
OMS igaragaza ko malaria yihariye 66,8% by’abarwayi bagana ibigo by’ubuvuzi bivuza bataha muri iki gihugu ndetse yugarije abana bari hagati y’amezi atandatu n’imyaka itanu, kuko imibare y’abayirwaye yavuye kuri 32% mu 2017 igera kuri 52,6% mu 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!