Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda, NCPD, igiye gukora igenzura ku nyubako z’imikino n’imyidagaduro harebwa uko zorohereza abafite ubumuga igihe bazikoresha.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023, mu kiganiro n’itangazamakuru giteguza umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga uzizihizwa ku wa 3 Ukuboza 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NPCD, Ndayisaba Emmanuel, yagaragaje ko mu bice bitandukanye by’igihugu hazagenda hasurwa ibikorwa binyuranye bijyanye n’ibibuga mu gihe ku rwego rw’Igihugu hazasurwa stade Amahoro iri kubakwa, Kigali Pelé Stadium, BK Arena n’ibikorwa bya siporo byo ku Kimisagara.
Ndayisaba yagaragaje ko nubwo Siporo y’abantu bafite ubumuga igenda itera imbere aho amakipe y’u Rwanda yitabira amarushanwa mpuzamahanga, ibikorwaremezo bikiri bike.
Ati “Ibibuga ntibihagije, mu turere 18 twari twamaze kugira ibibuga abantu bafite ubumuga bashobora gukiniraho. Ni inzira twatangiye kandi ngira ngo na biriya mubona mbere ntibyabagaho; rero ni intambwe nziza twatangiye.”
Yagaragaje ko bagiye kugenzura inyubako n’ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro hagamijwe kureba uko uburenganzira bw’abafite ubumuga bwubahirizwa bafashwa kubikoresha.
Yagaragaje nyuma yo gusura ibi bikorwa hazabaho gukora raporo igaragaza uko ibintu bihagaze ndetse n’ibyo gukosorwa muri ibyo bikorwaremezo bitandukanye.
Ati “Iyo tumaze gusura dukora raporo yerekana ibyo twabonye bitameze neza, ibimeze neza bigashimwa n’ibitameze neza bigakosorwa kandi ibizubakwa nyuma bikazaba byubahirije ibisabwa.”
Siporo y’abafite ubumuga ni kimwe mu bikomeje gushyigikirwa aho amakipe atandukanye yitabira amarushanwa mpuzamahanga kandi akitwara neza.
Nko muri Kamena uyu mwaka, Ikipe y’u Rwanda y’Abakobwa yageze ku mukino wa nyuma mu Mikino y’Isi y’Abantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe “2023 Special Olympics World Summer Games” yabereye mu Budage.
Hari n’indi mikino nka Amputee u Rwanda rwitwaramo neza ku ruhando mpuzamahanga, sitting volleyball n’indi itandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!