IGIHE

Imyaka 5 irashize Umunyamakuru Shyaka Claver atabarutse

0 12-08-2015 - saa 08:45, Philbert Hagengimana

Tariki ya 12 Kanama 2010 ni bwo umunyamakuru Shyaka Clever wakoraga ikiganiro cy’imikjno kuri radiyo 10 yitabye Imana; ni urupfu rwababaje abakunzi b’imikono ndetse n’abandi banyamakuru bagenzi be ku buryo hajya hafatwa igihe cyo kumwibuka kuri uyu munsi yitabiyeho Imana.

Ahagana saa tanu z’amanywa (11:00am) kuwa kane tariki ya 12 Kanama 2010, ni bwo inkuru y’incamugongo yasakaye mu Rwanda, ubwo Shyaka Claver wari umunyamakuru wa siporo kuri Radio 10 yari amaze kwitaba Imana.

Wari umunsi w’akababaro ku bakunzi b’amakuru ya siporo, baba abari bazi Shyaka Claver ndetse n’abamwumvaga bataramubona, ariko bikaba agahebuzo ku muryango we no ku bo bakoranaga.

Incamake y’iminota ya nyuma y’ubuzima bwa Shayaka Claver

Byari bigoye kumva no kwemera ko Shyaka Claver yaba yapfuye koko nk’uko ku itariki nk’iyi umwaka ushize, byatangajwe na Didace Niyifasha, Umuyobozi wa Radio Inkoramutima, akaba umwe mu bakoranaga na nyakwigendera, ndetse akaba ari n’umwe mu bavuganye na we bwa nyuma.

Didace Niyifasha yagize ati: “Hari mu gitondo amaze gukora incamake z’amakuru ya mugitondo, yicara muri News Room (Inzu yategurirwamo amakuru), nyuma aza kuvuga ko yumva atameze neza, ko yumva afite umunaniro, agakeka ko ari uko yaraye aryamye nabi. Yahise akuramo inkweto, yicara hasi ararambya, nyuma aza kuvuga ko yumva mu gatuza hamurya. Kuva ubwo yatangiye kuremba, bamujyana kwa Nyirinkwaya ibitaro bya La Croix du Sud, apfira mu marembo.”

Shyaka yahoranaga umunezero

Nk’uko Didace Niyifasha akomeza abivuga, mbere y’uko Shyaka Claver atabaruka, baganiraga amubwira ko ashaka ko batangira kujya bakora ibiganiro bya siporo bya nya byo, byimbitse, amubwira ko yabonye uburyo ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye nka SuperSports, RFI, n’ibindi bibigenza, dore ko icyo gihe hari hashize iminsi mike avuye muri Afurika y’Epfo mu mukino ya nyuma y’igikombe cy’isi.

Didace Niyifasha yakomeje atubwira ko hari imishinga Shyaka yari afite barimo baganiraho, nko kujya bakora ikiganiro kuri Terrain (Ibiganiro mu baturage), bakajya bajya gukorera i Rubavu, i Muhanga, i Huye n’ahandi kuko yari amaze kubona ko ikiganiro cya Siporo kuri Radio 10 gikundwa cyane mu bice byose by’igihugu, uwo mushinga akaba yarawutekereje mu rwego rwo kwegera abakunzi ba cyo bose.

Undi mushinga Shyaka Claver yari afite, ni uwo kujya akora ibiganiro inshuro 2 ku munsi, ngo kuko hari benshi bamubwiraga ko batabona uko bakurikirana ikiganiro cyo kuva saa sita kugeza saa saba, bakamusaba ko yabashyiriraho n’icya nimugoroba kugirango bajye bamukurikirana nyuma y’akazi.

Kugeza ubu Shyaka Claver ni we wahanze uburyo bwo gukora ibiganiro bukoreshwa hafi ku maradiyo yose mu Rwanda, yaba ayigenga ndetse n’iya Leta.

Shyaka Claver ni we munyamakuru wakoze ibiganiro bya siporo bwa mbere ku maradiyo yigenga.

Mbere hari hamenyerewe ikiganiro cy’iminota 30 gica kuri Radio Rwanda kuwa gatandatu rimwe na rimwe no kuwa mbere, ariko Shyaka Claver ni we wazanye gahunda y’ibiganiro bya siporo bya buri munsi.

Shyaka Claver ni we munyamakuru wa mbere wabashije gukora ikiganiro cya siporo wenyine kikaba cyamara isaha yose kandi gikunzwe, ibi akaba yarabikoze imyaka isaga 3.

Shyaka Claver ni umwe mu bashinze itsinda ry’abafana b’Amavubi (Amavubi Fan Club).

Shyaka Claver ntawe uzibagirwa impano ye yihariye yo kubana neza n’abantu (Sociabilite), gukunda akazi ke bigaragazwa n’ubwitange budasanzwe mu kazi.

Jean Butoyi Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda atangaza ko ibyo Shyaka Claver yakoze mu itangazamkuru bitazibagirana.

Jean Butoyi yagize ati: “Aho yakoraga kuri Radio 10 tuzahora tumwibukiraho. Ibiganiro yakoraga yabikoranaga ubushishozi, bikaba bifite ireme. Uyu munsi abumva Radio 10 bibuka Shyaka Claver. Urugero rwiza yadusigiye tuzakomeza kurureberaho nk’abanyamakuru ba Siporo benshi bakiri bato yasize. Umurage yadusigiye tuzawukomeza.”

Shyaka Clever yavukiye ahitwa Musana mu Karere ka Luweero muri Uganda ku itariki ya 23 Ukwakira 1978.

Shyaka Claver ni mwene Rwabudeyi John na Mukandori Bujeniya.

Yize amashuri abanza, ayisumbuye n’icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza muri Uganda, mbere y’uko mu 1998 agaruka mu Rwanda, agahita ajya kuba umurezi mu ishuri rikuru rya Nyamata (Nyamata High School, nyuma akaza gukomereza muri Alliance High School.

Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka w’2005, atangirira kuri Radiyo 10 ari na yo radiyo yabimburiye izindi zigenga zikorera ku butaka bw’u Rwanda.

Yakoraga ikiganiro cy’imikino cyakunzwe na benshi bitewe ahanini n’amakuru menshi kandi avuganywe ubuhanga yagezaga ku banyarwanda.

Shyaka Claver ntiyatinze kumenyekana cyane ndetse ikiganiro yakoraga kikamara isaha kuva saa sita kugeza saa saba nta mukunzi wa siporo wagicikwaga.

Shyaka Claver yashakanye na Peace Mutegwaraba muri Gicurasi 2009, akaba yaratabarutse asize umugore n’abana babiri.

Higeze kujya hakinwa umukino wo kwibuka Shyaka Claver no gushyigikira umuryango yasize ariko ntibikiba
Shyaka yajyaga anyuzamo akanaconga ruhago....aha ni mu ikipe y'abanyamakuru
Shyaka Claver wahanze uburyo bukoreshwa ubu mu biganiro bya Siporo

Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza