IGIHE

Imvugo ye ni yo ngiro- Monica Geingos ku miyoborere ya Kagame

0 25-08-2026 - saa 21:41, IGIHE

Monica Geingos, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Namibia, Hage Geingob, yatangaje ko imikorere inyuze mu mucyo ya Perezida Paul Kagame iri mu byatumye atangiza mu Rwanda Ikigo Nyafurika mu by’Imiyoborere cyiswe ‘Leadership Lab Yetu’.

Ibi Monica Geingos yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2026 mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama ya ‘The Africa Mindset Reset Forum’.

Ikiganiro cya Geingos cyagarutse ku cyakorwa kugira ngo ibihugu bya Afurika birusheho gukorana, hagamijwe iterambere ry’umugabane wose.

Nubwo Monica Geingos akomoka muri Namibia, yahisemo gutangiza mu Rwadanda iki cyigisha ibijyanye n’imiyoborere.

Leadership Lab Yetu yatangiye gukorera mu Rwanda muri Gashyantare 2026.

Iki kigo gikorana bya hafi na African School of Governance, ishuri ryigisha imiyoborere ryashinzwe na Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Geingos yavuze ko nubwo Namibia na yo ifite imiyoborere myiza, yahisemo gushyira iki kigo cye mu Rwanda kubera imikorere myiza ya Perezida Kagame.

Ati “Twashinze Leadership Lab Yetu tuyizana i Kigali ku mpamvu n’ubundi zisa n’izatumye turi hano uyu munsi. Ni ukubera uyoboye ibintu, Perezida Kagame na mugenzi we, Hailemariam Desalegn (bashinze ishuri rya African school of Governance), turi hano kubera mwe.”

Yakomeje avuga ko “Leadership Lab yaje hano i Kigali kubera ko hari umuntu uri ku buyobozi hejuru uvuga ibyo azasohoza ariko ikirenze ibyo hari inzego ndetse n’abantu yashyize muri izo nzego, kandi ibyo ni ingenzi cyane.”

Iki kigo kizajya cyigisha abayobozi bari hagati y’imyaka 25 na 45 bafatwa nk’abakiri bato mu miyoborere.

Isomo nyamukuru rizajya rigwa ni iryiswe ‘Intergenerational Leadership Accelerator’ rizajya rimara amezi 12. Amasomo azajya atangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko hakabamo n’ay’imbonankubone yigirwa i Kigali.

Leadership Lab Yetu kandi izajya ikora ubushakashatsi ku miyoborere, n’izindi nyigo zizibanda ku ruhare rw’urubyiruko, ubwiyongere bw’abaturage bigamije gufasha za guverinoma zo muri Afurika gufata ibyemezo binoze.

Monica Geingos ni umugore wa Hage Geingob wabaye Perezida wa Namibia witabye Imana mu 2024 akiri ku buyobozi bw’icyo gihugu muri manda ye ya kabiri ari nayo yari iya nyuma. Yitabye Imana afite imyaka 82.

Monica Geingos yatangaje ko imikorere inyuze mu mucyo ya Perezida Paul Kagame iri mu byatumye atangiza mu Rwanda ‘Leadership Lab Yetu’
Monica Geingos yitabiriye inama ya ‘The Africa Mindset Reset Forum’
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza