Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buri kwifashisha uburyo bushya mu kunganira amashuri kubona ibiribwa bihagije bifasha abana gufatira ifunguro ku ishuri aho kuri ubu nibura buri muturage wese abigiramo uruhare.
Ni gahunda bise ’impamba y’umwana ku ishuri’, igirwamo uruhare n’ababyeyi mu kunganira ibigo by’amashuri. Muri iyi gahunda nibura buri mubyeyi wese wejeje imyaka asabwa gutanga ikilo cy’ibigori, icy’amasaka cyangwa ibindi bintu yejeje bigahurizwa hamwe bikagenda bigabanywa ibigo by’amashuri.
Ku baturage badahinga bifuza gufasha basabwa gutanga amafaranga nayo agahurizwa hamwe kugira ngo yunganire ba bana baturuka mu miryango itishoboye batabona ubushobozi.
Iyi gahunda igitangira ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwahise bukusanya ibiro 818 by’ibishyimbo, amasaka ibiro 3892, ibigori ibiro 3599 hanakusanyijwe amafaranga ibihumbi 150 Frw ibi byose hamwe ngo bikaba bifite agaciro ka miliyoni 5,3 Frw.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko iyi gahunda yatangiye bafite abana 716 bataye ishuri rimwe na rimwe kubera kudafatira ifunguro ku ishuri none ngo kuri ubu 657 bamaze kurigarukamo, yavuze ko buhoro buhoro iyi gahunda abaturage bagenda bayumva kandi ko izafasha ba bana batishoboye kurira ku ishuri ibigo nabyo bitaremerewe.
Ati “Nibura abana bamaze kugaruka ku ishuri abenshi ni abavugaga ko badafite amafaranga yo kurya amafaranga n’ibiribwa twatanze rero ni ayo kubunganira.”
Yavuze ko nk’amasaka yakusanyijwe azegeranywa asheshwe kugira ngo haboneke igikoma cy’abana biga mu mashuri y’inshuke, yavuze ko iyi gahunda kuri ubu iri gukorerwa mu mirenge yose ikaba ireba ababyeyi bose kugira ngo bunganire imiryango itishoboye abana babo barire ku ishuri.
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rusisiro ruherereye mu Murenge wa Musha, Nkerabigwi Laurent, avuga ko kuva aho iyi gahunda yo kunganira ababyeyi itangiriye ku kigo ayobora nibura abana 80 bamaze kugaruka mu ishuri ngo kuko kuri ubu baba bizeye ko bari bubonere ifunguro ku ishuri.
Abaturage babyiyumvamo
Bigirimana Valens utuye mu Murenge wa Musha ufite abana bane barimo batatu biga mu mashuri abanza n’umwe wiga mu yisumbuye, yavuze ko kwigomwa ibiro bine by’ibishyimbo mu gihe babyejeje ari akantu gato buri muturage atananirwa gukora.
Ati “ Ikilo kimwe ku mwana ntabwo ari cyinshi iyo wahinze ukeza bakakigusaba ntabwo wananirwa kugitanga, njye rwose iyi gahunda narayishimiye kandi nyikora bimvuyemo kuko niyo uje ku ishuri ukabona uko abana baharira bagahita basubira mu ishuri ubona ko ari byiza cyane.”
Mukaruzima Gertrude avuga ko muri iyi gahunda y’impamba y’umwana we yatanze amafaranga kugira ngo yunganire abuzukuru be babiri biga mu mashuri abanza.
Ati “ Njye ntabwo mpinga ariko iyi gahunda narayumvise cyane, kuko iyo abana baririye ku ishuri bituma biga neza bakanatanga umusaruro, mbere ubundi wasangaga bataha ugasanga ababyeyi ntibarahisha ariko ubu ubona ko basigaye batahira rimwe baririye ku ishuri.”
Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’abanza nta mafaranga y’ishuri bagomba gusabwa nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.
Umusanzu w’umubyeyi ku biga muri ibyo byiciro ushingiye ku kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Uwo musanzu uhwanye n’amafaranga 975 Frw ku gihembwe, Leta ikazajya itanga 8775 Frw ku munyeshuri ku gihembwe.
Ikindi umubyeyi asabwa ni ukugenera umwana umwambaro w’ishuri n’ibindi bikoresho by’ishuri.
Ku munyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye, uruhare rw’umubyeyi ntirugomba kurenga ibihumbi 19.500 Frw ku gihembwe naho ku wiga acumbikiwe uwo musanzu ntugomba kurenga ibihumbi 85 by’amafaranga y’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!