Imihigo ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27 igaragaza ko iyi Minisiteri iteganya gukoresha miliyari 610,84 Frw, azashorwa mu mishinga irimo iy’imihanda, ingufu, ubwikorezi rusange, amazi n’isukura, imiturire ndetse n’inyubako rusange.
Igice kinini cy’ayo mafaranga kizibanda ku mishinga mike. Imishinga 10 ifite ingengo y’imari nini kurusha indi yose izatwara hafi miliyari 411,56 Frw, angana na 67,4% by’ingengo y’imari yose y’iyi minisiteri.
Imishinga ibiri y’ingufu gusa, uruganda rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II no guha ingo nshya amashanyarazi, izatwara miliyari 240,79 Frw, bingana na 39,4% by’ingengo y’imari yose.
Umushinga ufite ingengo y’imari nini kurusha indi ni Uruganda rw’Amashanyarazi rwa Nyabarongo II ruzatanga MW 43,5, rwagenewe miliyari 149,81 Frw, ni ukuvuga hafi 24,5% by’ingengo y’imari yose.
Imirimo yo kurwubaka igeze kuri 73,82%, ikaba iteganyijwe kugera kuri 75% mu gihembwe cya mbere, 80% mu cya kabiri, 90% mu cya gatatu, na 95% umwaka w’ingengo y’imari urangira.
Mu bikorwa biteganyijwe harimo kurangiza no kwemeza inyigo z’ubwubatsi zisigaye zijyanye n’inyubako izashyirwamo imashini zitanga amashanyarazi, inzira igenzura amazi arenze urugomero, ahazashyirwa ibikoresho bikwirakwiza amashanyarazi n’imiyoboro iyatwara.
Harimo kandi gukurikirana imirimo y’ubwubatsi, kurangiza icyiciro cya gatatu cyo kubona ubutaka no gukora inyigo y’uburyo bwo gushyiraho gahunda yo kuburira abaturage hakiri kare mu gihe habaye ikibazo.
Umushinga wa kabiri ufite ingengo y’imari nini ni uwo guha amashanyarazi ingo nshya 199.487, wagenewe miliyari 90,97 Frw.
Imibare fatizo igaragaza ko ingo 2.348.087 zari zisanzwe zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari. EDCL iteganya guha amashanyarazi ingo 40.487 mu gihembwe cya mbere, 45.000 mu cya kabiri, 52.000 mu cya gatatu na 62.000 mu cya kane.
Ibikorwa biteganyijwe birimo gukora inyigo n’ibishushanyo, amasoko, kubaka imiyoboro y’amashanyarazi ya voltage yo hagati n’iyo hasi, kwishyura ingurane no gushyira umuriro mu ngo.
Ku mwanya wa gatatu hari miliyari 40 Frw yo kwita ku mihanda yo mu Mujyi wa Kigali. Ikigega cyo Gusana Imihanda, RMF, kizagenzura kandi cyemeze amasezerano n’inyemezabuguzi zijyanye n’imirimo yo kwita ku mihanda mbere y’uko amafaranga yishyurwa. Biteganyijwe ko 25% by’amafaranga azaba yatanzwe mu gihembwe cya mbere, 50% mu cya kabiri, 75% mu cya gatatu na 100% umwaka urangira.
Umushinga wo kuvugurura no gutuza neza abaturage bo mu mudugudu wa Nyabisindu wagenewe miliyari 29,53 Frw, ukaba uwa kane mu mishinga ifite ingengo y’imari nini.
Uyu mushinga ugizwe n’inzu 2.029, imirimo ikaba igeze kuri 23,36% ariko igomba kurangira 100% muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, RHA, ni cyo gikurikirana ishyirwa mu bikorwa ryawo, RSSB ikawuha amafaranga, mu gihe Umujyi wa Kigali ushinzwe gukorana n’abaturage, kwishyurira ubukode bw’agateganyo abimurwa n’umushinga no kugena abazahabwa inzu. Minisiteri y’Ingabo ni yo ishyira mu bikorwa imirimo y’ubwubatsi.
Hari kandi miliyari 22,26 Frw zagenewe gusana no kuvugurura umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka ufite kilometero 10.
Imirimo iteganyijwe kuva kuri 5% ikagera kuri 15%. Mu biteganyijwe harimo kwishyura ingurane, kwimura imiyoboro n’ibindi bikorwaremezo biri mu nzira y’umushinga, no kugeza ahazubakwa ibikoresho n’abakozi. Uyu mushinga urimo RTDA, Umujyi wa Kigali, MININFRA na MINECOFIN.
Ubwikorezi rusange nabwo bufite imishinga ibiri iri mu 10 yahawe amafaranga menshi.
Miliyari 21,45 Frw zagenewe gushyiraho aho abagenzi bategera imodoka 250 h’ikoranabuhanga (smart bus shelters). Hazaba harimo ibikoresho byerekana igihe imodoka ziri bugerere, amatara, aho kwicara n’ibikorwaremezo byorohereza abafite ubumuga.
Intego ni ukugeza ku 10% mu gihembwe cya mbere, 40% mu cya kabiri, 40% mu cya gatatu, hanyuma 250 zikaba zimaze gushyirwaho mu gihembwe cya kane.
Andi miliyari 21 Frw yagenewe bisi nshya 84 zikoresha amashanyarazi.
Gahunda igaragaza bisi 50 z’amashanyarazi zizaboneka binyuze mu mushinga wa RUMI w’Umujyi wa Kigali, izindi 34 zikaboneka binyuze mu mushinga wa KUTI wa RTDA, hamwe n’ibikorwaremezo byo kuzihagarikamo no kuzisharija.
Inyandiko inagaragaza gahunda yo kurangiza uburyo bw’amategeko n’imikoreshereze y’amafaranga ku mushinga mugari wa bisi 300 z’amashanyarazi, ndetse no kwemeza igihe icyiciro cya mbere cya bisi 100 kizatangirira kugezwa mu Rwanda.
Kuvugurura Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri byagenewe miliyari 12,5 Frw. Imirimo izatangira kuri zeru, ikaba iteganyijwe kugera kuri 20% mu gihembwe cya kabiri, 25% mu cya gatatu na 30% umwaka urangira.
MININFRA na RHA bazashaka rwiyemezamirimo n’uzagenzura imirimo, banakurikirane ishyirwa mu bikorwa, mu gihe RBC n’Akarere ka Musanze na byo bifite inshingano mu bijyanye n’amafaranga, igenzura n’ishyirwa mu bikorwa.
Andi miliyari 12,03 Frw azajya mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wo gutunganya imyanda yo mu Mujyi wa Kigali i Nduba.
Uyu mushinga ugeze kuri 45% kandi uteganyijwe kugera ku 100%. WASAC ishinzwe imirimo y’ubwubatsi no kuyigenzura, mu gihe Umujyi wa Kigali ufasha mu kubona ubutaka no gukurikirana imirimo.
Undi mushinga wagenewe ingengo y’imari nini ni uwa miliyari 12 Frw zo kuvugurura imihanda ya Masaka–Kabukuba–Riziyeri na Kabukuba–Nyamata/Gahembe–Kindama.
Imirimo iri kuri 5%, ikaba iteganyijwe kugera kuri 20% mu gihembwe cya mbere, 30% mu cya kabiri, 45% mu cya gatatu na 60% mu cya kane. Ibikorwa birimo kwishyura ingurane abazagirwaho ingaruka n’umushinga, imirimo y’ubwubatsi no kubahiriza ibisabwa kugira ngo amafaranga y’abatera inkunga aboneke.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!