Mu minsi ishize, mu Igazeti ya Leta hasohotse itegeko n’iteka byatumye benshi bavuga. Impamvu yari ishingiye ku kuba ingingo zirebana n’izo nyandiko ebyiri, ari zimwe mu zikora ku buzima bwa buri munsi bw’abakozi ba leta.
Bamwe basobanuye ko izo mpinduka zigiye gutuma imishahara yiyongera, by’umwihariko ku bigenerwa abayobozi mu nzego zinyuranye, abandi bavuga ko hari ibigo bya leta bigiye kugira umwihariko utandukanye n’uko byari bisanzwe bibayeho.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA, ivuga ko ibyo byatewe no kwitiranya amategeko abiri atandukanye. Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri, Clément Kabiligi, yasobanuye ko nta mpinduka zabaye ku mushahara umukozi wa Leta atahana, ahubwo ko hari ibyahinduwe mu mibare y’imbumbe kugira ngo ihuzwe n’izamuka ry’umusanzu w’ubwiteganyirize bwa pansiyo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kabiligi yasobanuye uko imishahara y’abakozi ba Leta ibarwa, impamvu indamunite z’icumbi, iz’urugendo n’iz’ubuyobozi zahinduwe mu mibare, n’aho gahunda yo gushaka abakozi ba Leta hifashishijwe ikoranabuhanga igeze.
IGIHE: Hari amategeko abiri aherutse gusohoka mu Igazeti ya Leta, abantu benshi bakavuga ko imishahara y’abakozi ba Leta yazamutse. Byagenze bite?
Nakurikiranye ibyavugiwe ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, mbona ko habayeho kuyitiranya.
Irya mbere ni Itegeko No 017/2026 ryo ku wa 23 Mata 2026 rihindura itegeko ryo mu 2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba leta. Uko kurivugurura byari ukunoza uburyo inzego za leta zisaba zikanahabwa sistati yihariye.
Ingingo zavuguruwe ni izigaragaza inzego zihabwa sitati yihariye na Minisitiri w’Intebe, hakaba n’inzego zihabwa sitati yihariye na Perezida wa Repubulika; ibyo ni byo byavuguruwe kugira ngo binozwe neza.
Hanyuma kubera ko iryo tegeko, hajemo ibijyanye n’uburyo sitati zihariye zitagenga uburyo izo nzego zishyirirwaho imishahara, ariko ibyo byo ntibyahindutse kuko no mu ryo mu 2020 ni ko byari bimeze.
Ziriya nzego rero zifite sitati yihariye, imishahara yayo yemezwa n’Inama z’Ubutegetsi (Board of Directors), ibyo bikaba bijyanye n’amategeko ashyiraho ziriya nzego.
Kubera ko urwego ruba rufite sitati ariko rukanagira itegeko rirushyiraho. Hari itegeko rishyiraho RSSB, irishyiraho RRA n’itegeko rishyiraho Banki Nkuru y’Igihugu.
Ayo mategeko kuko yo muri ziriya nzego zihariye; iyo Inama y’Ubutegetsi y’icyo kigo yemeje iyo mishahara, biba bijyanye n’amategeko.
Nta mpinduka rero zigeze zibibamo.
Muri zindi nzego ziri muri sitati rusange igenga abakozi ba leta, ubwo ni ku zidafite sitati yihariye, ho imishahara igenwa hakurikijwe imbonerahamwe y’imirimo y’urwego ijyana n’imbonerahamwe y’imishahara.
Dufashe urugero; Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ifite imyubakire yayo igaragaza ngo izaba ifite Minisitiri, Umunyamabanga Uhoraho, abayobozi b’amashami n’abandi bakozi. Noneho buri murimo, ukaba ufite urwego cyangwa icyiciro ubarizwaho.
Iyo hamaze gushyirwaho iyo ‘structure’, hashyirwaho umubare fatizo, ‘index value’ kuri urwo rwego. Uwo mubare ushobora kuba 400, 500, 600 gutyo.
Umushahara wa buri cyiciro, uba ujyanye n’umubare fatizo w’urwo rwego hamwe n’umubare ufatirwaho kuri urwo rwego kuko iyo mbonerahamwe y’imishahari ifite ‘Impagarike’, hari abari ku rwego rwa 1, 2, 3 gutyo. Noneho hakaba n’urwego rw’intambike’, rujyana n’igihe umuntu amaze mu kazi. Ni uburambe.
Ubwo rero umukozi winjiye mu rwego, bareba muri bwa buhagarike icyiciro yinjiriyeho, na wa mubare fatizo urwego rufite, bikagena uburyo umushahara we ubarwa.
Iyo mbonerahamwe y’urwego n’umushahara byemezwa n’inama y’abaminisitiri, nta mpinduka yigeze ibibamo. Kubera ko iyo ngingo n’ubundi yaje muri ririya tegeko rihindura iryo mu 2020, abantu bashobora kuba baratekereje ko byahindutse ariko ntabwo byahindutse n’ubundi uko byabarwaga muri ririya tegeko ryo mu 2020 n’ubundi ni ko bikibarwa.
Indi mpinduka yabayeho, ni Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 22 Gicurasi 2026.
Ni rimwe rigarukamo ibijyanye n’ibigenerwa umukozi wagize ibyago? Ibijyanye n’ishyingura?
Iriya ni inyito ya ririya teka ryose uko ryakabaye kubera ko iryo mu 2022 ryabishyizeho byombi ariko iribihindura ntabwo ribihindura byose, iby’ishyingura ntibyahindutse ariko ntabwo wabivana mu nyito kuko irihindurwa ari rya rindi.
Umukozi wa leta yagize ibyago agapfusha umwe mu bagize umuryango we w’ako kanya, ni ukuvuga uwo bashakanye, umwana we, umwana arera byemewe n’amategeko cyangwa se umubyeyi we, mu muco wo gutabarana birumvikana ko abo bakorana bagomba kumutabara.
Hari uburyo ririya teka rya Minisitiri w’Intebe rigena icyo urwego akorera, uburyo rufasha abakozi gutabara mugenzi wawe. Ibyo muri ririya tegeko ryahinduwe birimo, ariko ingingo ibireba ntabwo yahindutse.
Hanyuma ririya tegeko ryaje rite? Ni ibiki bishya birimo?
Mu mpera za 2024, habayeho impinduka mu buryo ubwiteganyirize bwa pansiyo bubarwa.
Kubera ko rero hahindutse ingano y’amafaranga atangwa nk’imisanzu y’ubwiteganyirize, yarazamutse, kandi aha hakazamuka uruhare rw’umukozi n’uruhare rw’umukoresha.
Ibyo byari gutuma amafaranga umukozi ahembwa agabanyuka. Kugira ngo uriya mushahara utagabanuka, leta yafashe umwanzuro w’uko inyongera zose zijya ku ruhare rwa leta.
Kubera ko umushahara w’umukozi uba urimo ibice bitandukanye. Aho ni na ho dusangamo rya jambo ‘indamunite’, ni ukuvuga ibyo umukozi agenerwa.
Hari umushahara w’ibanze, hakanaba ibindi umukozi agenerwa kugira ngo bimufashe mu kazi ke ka buri munsi, ariko akabihererwa rimwe n’umushahara kuri konti ye ukwezi kurangiye.
Harimo ibyo agenerwa by’icumbi, iby’urugendo, ibyo agenerwa by’umuyobozi iyo ari mu babyemerewe.
Uburyo ya pansiyo ibarwa rero, igenda ibarwa kuri ibyo byose bigize umushahara. Bishatse kuvuga ko kugira ngo gushyira mu bikorwa rya teka rya Perezida rigena imisanzu ya pansiyo byubahirizwe, ibyo byiciro byose byagombaga guhinduka kugira ngo bijyanishwe na ziriya mpinduka zabaye muri pansiyo.
Dufashe urugero ku muntu wahembwaga ibihumbi 400 Frw, ubu mwasobanura ko ari mpinduka ki yabaye ku mushahara we ugendeye ku byo agenerwa, ugereranyije n’uko ahembwa uyu munsi?
Ziriya mpinduka za pansiyo zatangiye gukurikizwa ku itariki ya 1 Mutarama 2025. Abari abakozi ba leta icyo gihe barabibonye ko hagati ya Ukuboza kwa 2024 na Mutarama 2025, amafaranga bahembwa abagera mu ntoki ntabwo yigeze ahinduka. Ariko imbumbe yayo yo yari yahindutse.
Dufashe nk’umukozi ku buhagarike uri ku rwego rwa gatanu no ku butambike akaba kuri gatanu mu kigo runaka, mu 2024 mu kwa 12 (Ukuboza), yari afite umushahara ungana na 398.824 Frw.
Hanyuma muri yo ay’icumbi yari 66.200 Frw. Hanyuma muri Mutarama 2025, ayo mafaranga agenerwa y’icumbi yahindutse 92.680 Frw. Ni ukuvuga ngo hiyongereyeho 26.480 Frw.
Hanyuma ay’ingendo na yo yari 66.200 Frw, yo yiyongereyeho 6.206 Frw ahinduka 72.406 Frw, ariko ya yandi atahana ntabwo yahindutse.
Ariko na none burya iyo uhinduye umubare umwe hari igihe usanga uhinduye indi, ku buryo hari uwo usanga ku mushahara we hariyongereyeho nk’amafaranga 600 Frw, 800 Frw gutyo.
Ubwo wa mukozi twafashe haruguru, amafaranga yahembwaga mu Ukuboza 2024 n’ayo ahembwa uyu munsi nyuma y’izo moinduka zose, ikinyuranyo ni amafaranga atageze ku 1000 Frw?
Yego ntabwo yahindutse.
Ubwo ayo majanisha yagiye yiyongera ku mbumbe yose, ni yo yagiye ku byara ka 3%, 6% ya RSSB leta yamutangiye.
Cyane rwose ni cyo cyabaye.
Iyo mukoze isesengura ku mpinduka zabayeho zose musanga ari igikorwa gihagaze mu gaciro k’amafaranga angana iki?
Iyo ni imibare ifitwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Hanyuma indamunite zo zahindutse mu buhe buryo?
Hari ijambo “indemunité”, abari basanzwe barizi hari uburyo rikoreshwa havugwa amafaranga ahabwa umukozi ugiye mu butumwa bw’akazi ahatandukanye n’aho asanzwe akorera.
Abenshi bavuga “indemnité kilométrique”, bibarwa ku kilometero. Arebwa n’iri teka rero ntabwo ari ariya ya misiyo. Hari indamunite y’icumbi hakaba n’iy’urugendo bibarwa mu mushahara, ayo umuntu ahabwa buri kwezi ni yo arebwa n’iri teka.
Ariya rero umuntu ahabwa ku rugendo rw’akazi ruri mu ntera itari munsi y’ibilometero 30, yo agenwa n’irindi teka rigenga ibigenerwa umukozi ugiye mu butumwa bw’akazi ahatandukanye n’aho akorera umunsi ku munsi.
Na byo byari byitiranyijwe. Biratandukanye aya misiyo ntabwo arebwa n’iri teka.
Ibyavugwaga ko abakora ku mwanya umwe mu bigo bitandukanye bazajyaga bahembwa amafaranga angana, mwabishyiraho umucyo na byo?
Ubundi mu gushyiraho imishahara, aho umwanya uri mu buhagarike n’ubutambike, biriya bibarwa hagendewe ku nshingano uwo mwanya uzaba ufite.
Ni na yo mpamvu navugaga ko iriya mbonerahamwe y’imirimo n’iy’imishahara kugira ngo yemezwe n’Inama y’Abaminisitiri, iba yateguwe n’urwo rwego, rukabijyaho inama na MIFOTRA na MINECOFIN mbere y’uko bijya mu nama y’abaminisitiri.
Kugira rero tuvuge ngo umubaruramari muri minisiteri runaka arashyirwa kuri 4, biba bitewe n’inshingano gucunga imari y’urwo rwego bizana. Hari urwego rushobora kuba rufite ingengo y’imari ya miliyari 5 Frw ku mwaka, hakaba n’urufite iya miliyari 80 Frw.
Urumva ko izo nshingano zitangana. Ni yo mpamvu ushobora gusanga hari aho bafite umubaruramari uri kuri 4, hakaba n’aho usanga ari kuri 3. Kubera ko inshingano ziratandukanye.
Hari inzego nka minisiteri aho minisiteri runaka iba ireberera igihugu cyose mu rwego rw’inshingano runaka. Ifasi yayo ni nini. Kubera inshingano z’urwego rero, abakozi babiri bashobora kuba bahuje inyito mu bigo bibiri bitandukanye ariko batanganya uburemere bw’inshingano.
Ikindi ni uko mu bibarwa mu gushyiraho uwo mushahara, ntabwo harimo amashuri n’impamyabumenyi runaka umuntu afite. Iriya mpamyabumenyi isabwa kugira ngo wemererwe gupiganirwa uriya mwanya. Ariko ntabwo yo iri mu bigena umushahara umuntu ahabwa.
Niba umwanya runaka usaba umuntu ufite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho, kugira ngo wemererwe gukora ikizamini, ugomba kuba uyifite ariko ntabwo uvuga ngo ni ukuyihemberwa.
Noneho kubera ko hari imirimo ifite sitati zihariye (ubwarimu, ubuganga) ho birakoreshwa. Umuganga umaze guhinduka inzobere akaba wenda umuganga uvura abana, aho ho birakorwa kuko hari iyo sitati yihariye mu nzego z’ubuzima. No mu burezi ni kimwe.
Hari inzego zigengwa na sitati rusange, hakaba na za nzego zifite sitati yihariye. Hari RRA, RSSB n’izindi. Ariko hari ibigo by’ubucuruzi na byo bifite undi mwihariko wabyo, ariko na byo biba bifite Inama z’Ubutegetsi.
Ibyo ni nka WASAC na REG. Ibigo by’ubucuruzi rero na byo bifite uburyo bwabyo bushobora kubifasha kubona abakozi biboroheye n’amasezerano y’akazi yabo akaba yaganirwaho ku buryo utahita uvuga ngo urahita ubihuza ngo uko bikorwa ku mubaruramari wo muri EUCL ni ko byakorwa ku wo muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo. Ntiwahita ubigereranya.
Inzego z’abikorera zishobora guhemba abakozi amafaranga menshi ugereranyije n’ayo leta ihembe, kandi leta na yo iba ikeneye abakozi bashoboye, bigenda bite ngo mureshye umukozi abe yava aho yakoreraga amafaranga menshi ajye gukorera leta kandi itegeko ritamwemerera guhembwa nk’uko yahembwaga mu rwego rw’abikorera?
Ubundi bibaye ibishoboka hakaboneka ingengo y’imari ihagije, abakozi bose ba leta bahabwa umushahara wisumbuyeho.
Hanyuma ku muntu ufite ubumenyi bwihariye ukenewe muri leta, ndakoresha urugero.
Leta ifite Ikigo cy’ibijyanye n’Ingufu za Nucléaire. Kugira ngo ubone umuntu ufite ubumenyi n’ubunararibonye mu by’ingufu za nucléaire muri icyo kigo; utanze itangazo ry’akazi, uwo muntu ahantu ari ntabwo yaza gusaba akazi, bisaba kujya kumushakisha. Uragenda mukaganira.
Ni yo mpamvu habaho inzego zifite sitati yihariye. Ziba zifite inshingano zihariye zituma zizajya zikoresha uburyo bwihariye mu gushaka abakozi. Ni na yo mpamvu muri ririya tegeko rishyiraho sitati rusange, uzabisangamo ibyo sitati yihariye ireba.
Gushaka abakozi, amahugurwa n’ibindi n’ibindi. Izo nzego rero ziba zifite iyo sitati yihariye izifasha kubona abakozi.
Ariko n’inzego zigengwa na sistati rusange y’abakozi ba leta, na zo hari igihe zikenera uwo mukozi.
Iyo rero urwo rwego rugaragaje ko rukeneye uwo mukozi ufite ubumenyi bwihariye utahita aboneka mu buryo busanzwe bwo gushaka abakozi, rwemererwa kumushaka mu buryo bw’ako kanya, ibyitwa “direct recruitment.”
Bisabwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, hanyuma na we akagisha inama Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta, hanyuma hakagaragazwa umukandida ukenewe, ubumenyi bwe bwihariye n’umwirondoro we, izo nzego zabijyaho inama zikemerera urwego rushaka uwo mukozi mu buryo bw’ako kanya…Icyo gihe ni ubwo buryo bukoreshwa mukaganira ku mushahara mwakumvikana akaba umukozi wa leta.
Uyu munsi mubarura ko hari abakozi ba leta bangahe?
Barahinduka cyane. Kubera ko buriya abakozi ba leta babamo ibyiciro bitandukanye. Hari ababa bakora ku mishinga imara igihe gito nk’umwaka umwe, hari nk’ibikorwa byo kubaka amashuri, hakaza uwubakisha. Uwo mushinga warangira akagenda.
Ugendeye ku mibare y’uyu munsi, ni abantu bagera ku bihumbi 180.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!