IGIHE

Imirimo yo kubaka umuyoboro w’amazi ugizwe n’itiyo nini mu Rwanda igeze kuri 99%

0 7-06-2023 - saa 17:07, Igizeneza Jean Désiré

Umushinga wo kubaka umuyoboro ugizwe n’itiyo nini mu Rwanda uvana amazi ku Ruganda rwa Nzove ukayajyana ku kigega kinini cya Ntora kiri ku Gisozi, uzuzura utwaye asaga miliyari 23.6 Frw ugeze ku kigero cya 99%.

Uyu muyoboro wubatswe ku nkunga y’Ubuyapani binyuze mu Kigo cyabwo cy’Iterambere, JICA, ugizwe n’itiyo nini ifite umurambararo wa milimetero 900 ukazasimbura uwari usanzwe wa milimetero 600.

Ubunini bw’uwo muyoboro wubakwa na JICA ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isuku n’Isukura, WASAC, buzatuma amazi yoherezwaga ava kuri meterokibe ibihumbi 40 ugere kuri meterokibe ibihumbi 62, ibiziyongera bikagera ku bihumbi 67 bijyanye no kongera ubushobozi bwa Nzove.

Umuyobozi wa WASAC, Eng Umuhumuza Gisèle, yavuze ko 1% risigaye ngo uyu mushinga urangire rigizwe n’imirimo yo guhuza imiyoboro yari isanzwe n’imishya mu ruganda, kuyoza no kugerageza sitasiyo z’amazi zirimo imashini ziyohereza (pumping stations).

Ati “Nubwo twubakiwe umuyoboro mushya wa milimetero 900 uwari usigaye ntituzawukuraho kuko uzadufasha gukwirakwiza amazi azajya avanwa kuri site ya Ntora ukayajyana mu bice bitandukanye birimo na Runda mu Karere ka Kamonyi.”

Umuhumuza avuga ko hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’igihugu n’Umujyi wa Kigali ndetse n’Uruganda rwa Nzove ubwo rumaze kubona ibikoresho byose, bazaba bafite ubushobozi bwo kohereza amazi angana na meterokibe ibihumbi 145 ku munsi.

Uretse umuyoboro munini mu Rwanda JICA yubatse, iki kigo cyanubatse sitasiyo nshya irimo imashini zohereza amazi iri mu Nzove, kivugurura ikigega cya Ntora n’amatiyo ajyana amazi mu bice bya Kigali no hanze yayo, cyubaka n’ikigega gishya kizajya gishyirwamo amazi angana na meterokibe 200 kugira ngo n’abaturiye Ntora babone amazi.

Umuyobozi wa JICA mu Rwanda, Minako Shiotsuka, yavuze ko na nyuma y’uko uyu mushinga uzaba urangiye bari gukorana na WASAC mu kubakira ubushobozi abakozi b’iki Kigo Nyarwanda gishinzwe Isuku n’Isukura ku bw’uko bakwita kuri uyu muyoboro cyane ko cyubatswe mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle, yavuze ko uyu muyoboro uzafasha kongera amazi mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko mbere uruganda rwabashaga gutunganya amazi menshi ariko ntagere ku baturage uko yakabaye kubera itiyo ntoya.

Ati “Biradufasha guha amazi mu bice bya Gasanze, Bumbogo, Bweramvura, Remera na za Kimironko n’ahandi, ku buryo abantu bagira amazi ku buryo buhoraho. Uyu ni umushinga umwe muri myinshi irimo no kubaka inganda z’amazi mu byaro. Twizeye ko gahunda yo kugeza amazi ku baturage 100% izagerwaho ntakabuza.”

Yateguje ko mu guhuza amatiyo mashya n’ayari asanzwe no guhindura iriya tiyo ya milimetero 600 hagakoreshwa iya milimetero 900 bishobora gutuma amazi agabanuka nubwo atari yose.

Ati “Iyo mirimo izatangira ku wa 8 Kamena 2023, imare ibyumweru bibiri bishobora no kutagerayo. Amazi azakomeza kuboneka nubwo ingano yatangwaga izagabanuka ariko ntituzabura amazi 100%.’’

Usibye umushinga wo kuvugurura no kubaka imiyoboro ya Nzove-Ntora, JICA ifasha WASAC kwiga uburyo bwo gukemura ibibazo binyuze mu cyiswe ‘KAIZEN’ bisobanuye impinduka nziza kandi zihoraho. Abakozi ba WASAC biga kubungabunga ibikorwa remezo, gutanga servise nziza, kugabanya ibihombo bakoresheje ubushobozi bishatsemo hafi yabo batategereje imfashanyo.

Uyu mushinga wo kubaka imiyoboro mishya uzafasha WASAC kongera ikigero cy’amazi meza yatangwaga muri Kigali, uzatwara amafaranga agera kuri miliyari 26.7 Frw.

Hari undi kandi ujyanye no kongera ibigega n’amatiyo mu miyoboro yo mu Mujyi wa Kigali ingana n’ibilometero 568 (Kigali Water Network) na wo ukazafasha mu kugabanya ibihombo bya WASAC n’ibihombo biva ku kudatanga serivisi z’amazi meza kandi nziza.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, yavuze ko igihugu cye cyashyize imbaraga mu kugeza amazi ahagije kandi meza ku baturarwanda binyuze mu bufatanye n’u Rwanda mu iterambere, gutera inkunga ubwo bufatanye mu buryo bw’amafaranga no kubaka ubushobozi mu bijyanye n’ubunararibonye.

Ubusanzwe amazi WASAC ikwirakwiza mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali aturuka mu nganda enye zirimo urwa Nzove, urwa Kanzenze ruri ku ruzi rw’Akagera ruzana muri Kigali meterokibe ibihumbi 30, urwa Kimisagara tutanga meterokibe ibihumbi 20 n’urwa Karenge rwohereza muri Kigali meterokibe ziri hagati y’ibihumbi 10 na 11 ku munsi.

Uruganda rwa Nzove rufite imashini zitandukanye zifasha mu kohereza amazi mu bice bitandukanye bya Kigali no hanze yayo
Iyo imyanda yakuwemo ahita anyuzwa mu bindi bigega biyayungurura ku buryo iyo avuyemo aba ashobora kunyobwa
Iyo tiyo y'umukara iri inyuma y'abo bayobozi ni yo nshya, ikaba ifite umurambararo wa milimetero 900
Amazi ya mbere aba avuye muri Nyabarongo, aha aba yayobejwe agiye gutunganywa
Amazi agenda avanwa mu gice kimwe agatembera mu kindi ari ko imyanda igenda ivamo
Amazi agenda avanwa mu gice kimwe agatembera mu kindi ari ko imyanda igenda ivamo
Aha ni ho amazi aba avuye muri Nyabarongo yoherezwa mu ruganda mo imbere kugira ngo atunganywe
Aha amazi aba amaze kuvanwa muri Nyabarongo ari gushyirwamo imiti iyasukura
Abayobozi basogongera amazi yamaze gutunganywa
Abayobozi bazengurutse ibice by'Uruganda rwa Nzove kuva kuri Nyabarongo kugera aho aba amaze gutunganywa akaba yanyobwa
Abayobozi bo ku ruhande rw'u Rwanda n'urw'u Buyapani bari basuye Uruganda rw'Amazi rwa Nzove
Ubwo abayobozi batambagiraga inzira amazi anyuzwamo asukurwa, bageze aho aba amaze kuba meza bahabwa ayo kunywa
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle, yagaragaje ko umuyoboro wa Nzove-Ntora uzafasha kugabanya ibura ry'amazi mu bice bya Kigali no hanze yayo
Umuyobozi wa WASAC, Eng Umuhumuza Gisèle, yavuze ko 1% isigaye ngo umushinga urangire ari iryo koza amatiyo, guhindura iyari isanzwe amazi akanyuzwa mu itiyo nshya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza