IGIHE

Imihanda yadindiye n’iyubakwa ry’inzu z’abatishoboye: Amasaha atatu y’Umujyi wa Kigali imbere ya PAC

0 3-07-2026 - saa 07:45, IGIHE

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko imihanda yagombaga kubakwa mu mushinga wa Kigali Infrastructure Project yatindijwe n’uko amafaranga yabonetse ari make, ndetse ikibazo cyo kutabona ubushobozi buhagije giteza ubukererwe bw’iminsi 900 mu gusubiza abaturage bashakaga gufatanya n’umujyi kwiyubakira imihanda.

Ni ibibazo byagarutsweho ku wa 2 Nyakanga 2026 ubwo Umujyi wa Kigali wisobanuraga imbere ya Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.

Mu bibazo bigaragara muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta harimo iby’imihanda yubakwa ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali n’abaturage aho harimo ubukererwe bw’iminsi iri hagati ya 500 na 900.

Bigaragazwa ko hari abaturage batanze arenga miliyari 1,8 Frw agenewe kwiyubakira imihanda ariko batasubijwe n’Umujyi wa Kigali.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yavuze ko iyi mihanda igize icyiciro cya mbere yagiye igaragaramo imbogamizi kubera kudateganya ubushobozi bw’Umujyi wa Kigali bwunganira abaturage.

Ati “Ikivugwa cyo gukererwa kubasubiza bijyana n’ingengo y’imari iboneka, ibi rero bikaba byaratugaragarije ko tugomba guhindura imikorere.”

Hanagaragayemo ikibazo cy’imikorere ya barwiyemezamirimo barimo n’uwataye imirimo bikaba ngombwa ko hashakwa undi, bituma imirimo itinda.

Yasobanuye ko ubu havuguruwe uburyo bwo kubaka imihanda Umujyi wa Kigali ufatanyamo n’abaturage.

Depite Umutesi Liliane yabajije niba abatanze amafaranga bazafashwa kubaka imihanda cyangwa bashobora kuzagirwaho ingaruka n’amabwiriza mashya.

Ati “twagira ngo twumve ariya mafaranga abaturage batanze miliyari 1,8 Frw arateganyirizwa iki? Ayo yo arahari, hasigaye uruhare rw’Umujyi wa Kigali.”

Meya Dusengiyumva yavuze ko abamaze gutanga amafaranga bakanatanga ubusabe ku Mujyi wa Kigali hari ibyo bumvikanye bijyanye n’uko ibiciro ku masoko byazamutse.

Ati “Kuba abaturage bakusanyije amafaranga ntibivuze ko batanze ubusabe mu mujyi. Abasabye twahuye na bo dukorana inama, dufite ubusabe 25, amafaranga yabo turayafite, twahuye na bo tubagaragariza aho ibiciro bigeze kubera izamuka ry’ibiciro, harimo abagize ibyo bakora mbere y’uko twari tugikusanya ubushobozi tugenda duhuza. Nitumara gutangira tuzabwira abaturage bose babimenye noneho n’abandi bari kubitegura bakamenya uburyo bwiza bwo kubikora.”

Yavuze ko imihanda izajya yubakwa hazajya habanza kumenyeshwa abaturage bazafashwa, abandi bamenyeshwe ko bazajya mu mwaka ukurikiraho.

KIP yari kubaka kilometero 215 za kaburimbo yahagaze…

‘Kigali Infrastructure Project (KIP)’ ni umushinga wo kubaka imihanda ireshya na kilometero 215 mu Mujyi wa Kigali wose.

Iyi mihanda yagombaga kubakwa mu byiciro bitandatu ariko muri Mutarama 2023, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwanzuye ko hasozwa ibyiciro bibiri gusa kubera ikibazo cy’amikoro.

KIP yatangijwe mu 2020 yasubitswe muri Werurwe 2024 igeze ku gipimo cya 21.3% mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bitewe n’ikibazo cy’amikoro make.

Imihanda igomba kubakwa muri uyu mushinga irimo Miduha-Mageragere, uwa Sonatubes-Nyakabanda-Alpha Palace n’uwa Busanza-Muyange na Rusororo-Gasogi.

Harimo kandi umuhanda wa Kagugu-Vision City-Utexrwa, Rugenge-Muhima Hospital-Nyabugogo na Remera-Baho hamwe n’indi igifite imirimo myinshi yo gukora.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali (City Manager), Stella Kabahire yavuze ko bari barateganyije ko uyu mushinga uzatwara miliyoni 404 $, ariko mu gushaka amafaranga, yose ntabwo ari ko yabonetse.

Ati “Twabonye amafaranga angana na 58% ni yo yonyine twabashije kubona kugira ngo twubake ibi bilometero. Mu bilometero 215, bitewe n’amafaranga twabonye twabashije kubaka ibilometero 88 kubera ubushobozi bwari buhari.”

Kabahire yavuze ko kubera ibibazo bagiye bagirana na rwiyemezamirimo mu gushyira mu bikorwa umushinga, bahisemo guhagarika amasezerano hagashakwa undi.

Ati “Ubu kuri ibyo bilometero 88 byubatswe harimo imirimo itararangira.”

Iyi mirimo na yo ntiyarangiye ndetse nyuma haje gufatwa icyemezo cyo gusesa amasezerano na rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ku buryo hagomba gushaka undi wo kurangiza uyu mushinga.

Imishinga yo kubakira abatishoboye…

Ku wa 22 Kamena 2023, Umujyi wa Kigali wasinye amasezerano na rwiyemezamirimo yo kubaka inzu 50 z’abatishoboye mu Busanza, zashyikirijwe bene zo bidasubirwaho mu Ugushyingo 2025 ariko hagaragayemo bimwe mu bikoresho bidakora.

Aha harimo imiyoboro y’amazi yo kuzimya umuriro idakora, na kizimyamoto zabuze.
Kabahire yavuze ko Umujyi wa Kigali ufite imidugudu y’icyitegererezo irindwi irimo Mukuyu, Nkusi na Rudakabukirwa muri Gasabo, muri Nyarugenge harimo Karama na Rugendabari. Umujyi wa Kigali ugira inshingano zo gusana ibyangiritse muri iyi midugudu.

Ati “Izi nyubako zubatswe mu mazina y’Umujyi wa Kigali ni natwe fushinzwe gusana no kuzibungabunga.”

Hari kandi inzu zimwe na zimwe zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye zagiye zangirika, izitarakorewe inzira z’amazi n’ibindi bikenewe byatuma barushaho gutura neza.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko hari rwiyemezamirimo ufite inshingano zo gusana no kubungabunga izi nyubako mu gihe zaba zangiritse, aho imiyoboro y’amazi icitse, urugi rukutse cyangwa aho inyubako igize ikibazo bigasanwa.

Ku rundi ruhande ariko umuturage na we haba ibyo ashobora kwikorera cyane cyane ibyoroheje.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yagaragaje impungenge z’uko ibikorwa byo kwita kuri izi nzu byaba biharirwa abaturage.

Ati “Natwe turabyumva ko umuntu utujwe mu nzu agomba kuyitaho n’ibibazo ashoboye kwikemurira akabikemura ariko ibibazo adashoboye gukemura. Rwiyemezamirimo muramufite, akora iki ko iyo aza kuba akora mu buryo mukurikirana ibi bibazo ntabwo biba byarabayeho.”

Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange, Abiyingoma Gerard, yavuze ko muri buri karere mu tugize Umujyi wa Kigali habamo umukozi ushinzwe kwita ku midugudu y’icyitegererezo, kandi buri kwezi asura iyo midugudu.

Umujyi wa Kigali uvuga ko ibibazo byinshi byari kuri izi nzu byakemutse kandi rwiyemezamirimo ushinzwe kuzibungabunga bahora bakorana ngo ibibazo byabonetse bikosorwe.

Depite Umutesi Liliane yagaragaje ko abaturage batanze amafaranga ngo bafashwe n'umujyi kubaka imihanda bakwiye gufashwa
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yavuze uburyo inyubako z'abatishoboye zitabwaho bikwiye kubozwa
Abadepite bagize PAC basabye ko inyubako zubakirwa abatishoboye n'ibikorwaremezo bizikikije bikwiye kubungabungwa neza
Abayobozi b'Umujyi wa Kigali bemeje ko ahakeneye gukosorwa hagomba gushyirwa imbaraga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza