Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, yemereye u Rwanda miliyoni 35,7$ binyuze muri gahunda y’inguzanyo y’igihe giciriritse ariko idahenze, izafasha igihugu mu bikorwa byo kuzamura ubukungu.
Byatangajwe ku iuyu wa Kabiri ubwo hasozwaga isuzuma rya mbere rya gahunda y’iyi nguzanyo izwi nka Extended Credit Facility, ECF nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ya tariki 23 Nzeri na 6 Ukwakira 2026.
Icyemezo cya nyuma kuri aya mafaranga kizafatwa n’Inama y’Ubutegetsi ya IMF mu Ukuboza 2026. Nicyemezwa, u Rwanda ruzahabwa miliyoni 35,7$ kugira ngo rukomeze gushyigikira gahunda z’ubukungu.
IMF yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwihagararaho nubwo hari ibibazo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026, ubukungu bwazamutseho 9,7%, mu gihe ibicuruzwa byoherezwa hanze n’amafaranga yoherezwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga byafashije kugabanya icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa hanze.
IMF yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro rikomeje kuba ikibazo gikomeye. Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wageze kuri 15,7% muri Kanama 2026, hejuru cyane y’intego ya 5% ya Banki Nkuru y’u Rwanda.
IMF yanavuze ko icyuho cy’ingengo y’imari cyagabanutse kikagera kuri 4,8% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu 2025/2026. Gusa yasabye u Rwanda gukomeza kongera amafaranga yinjizwa imbere mu gihugu no gutoranya neza imishinga minini iterwa inkunga n’amafaranga aturutse hanze.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yavuze ko nubwo u Rwanda rukomeje gukoresha inguzanyo mu guteza imbere igihugu, gahunda ya Leta atari ukuzishyura ahanini binyuze mu kongera imisoro, ahubwo ari ugushora ayo mafaranga mu bikorwa bizatuma ubukungu burushaho gutanga umusaruro.
Yasobanuye ko inguzanyo u Rwanda rufata ahanini ziri mu byiciro bibiri. Igice kinini, kigera hafi kuri 90%, kigizwe n’inguzanyo zidahenze (concessional), akenshi ziba zifite inyungu ya 0%, zigatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka 10 kandi zikishyurwa mu gihe gishobora kugera ku myaka 30 cyangwa 40.
Ikindi cyiciro, kigera hafi kuri 10%, ni inguzanyo zoroheje ariko zifite inyungu (semi-concessional loans), akenshi iri hagati ya 1% na 2%. Minisitiri Murangwa yavuze ko Leta yirinda inguzanyo zifite inyungu zirenga 2,5%, kandi izi nguzanyo zigakoreshwa cyane mu mishinga ishobora gutangira gutanga umusaruro mu gihe gito.
Ku mishinga ishobora gutanga inyungu mu gihe gito, Minisitiri yatanze urugero rw’ikibuga cy’indege. Yasobanuye ko niba igihugu gifashe inguzanyo ku nyungu ya hafi 2%, kikagira imyaka hagati ya itatu n’itanu mbere yo gutangira kuyishyura, umushinga ushobora kubakwa muri icyo gihe, ugatangira gutanga amafaranga azifashishwa mu kwishyura ideni.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!