Inzego z’Ubutabera mu Rwanda zatangaje ko mu myaka itandatu ishize imanza 4.474 zatanzwemo igihano cyo gukora imirimo y’inyungu rusange bamwe babikora bavuye mu ngo iwabo cyangwa mu bigo byagenwe.
Imibare igaragaza ko mu mu 2018 gukora imirimo y’inyungu rusange byatanzwe mu manza 13, mu 2019 zigera kuri 368.
Mu 2020 imanza zatanzwemo iki gihano cy’imirimo nsimburagifungo zageze kuri 326, mu 2021 zatanzwe mu manza 339, mu gihe umwaka wa 2022 igihano cy’imirimo y’inyungu rusange cyatanzwe mu manza 464, naho mu 2023 zikubye hafi kabiri zigera kuri 804.
Umwaka wagaragayemo imanza nyinshi zatanzwemo iki gihano cyo gukora imirimo y’inyungu rusange ni uwa 2024 aho cyatanzwe mu manza 1.462, mu 2025 ziragabanyuka cyane zigera kuri 584, naho mu 2026 kugeza ku wa 30 Kamena hari hamaze gutangwa ibihano by’imirimo rusange ku manza 114.
Inkiko zatanze igihano cy’imirimo y’inyungu rusange ku mu madosiye menshi harimo urw’Ibanze rwa Nyagatare rumaze kugitanga mu manza 554, harimo 470 bigaragaza ko bayikoraga baba mu bigo byabugenewe mu gihe abandi bayijyagamo bavuye iwabo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwatanze igihano cy’imirimo rusange ku manza 463, aho 440 muri bo bayikoze baba iwabo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwatanze iki gihano mu manza 332, aho 270 bagikoze bataha iwabo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatanze iki gihano mu manza 323, mu gihe urw’Ibanze rwa Ndora rwagihaye abaregwa mu manza 332.
Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko, Nkurunziza Valens, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 11 Nzeri 2026, yavuze ko iki gihano kidatangwa ku byaha byose.
Ati “Hari ibyaha bimwe na bimwe itegeko ryateganyije bigera kuri bitandatu, ubu ni byo dufite, muri iyo myaka…aho icyo gihano cyatanzwe cyane ni 2024 kuko cyatanzwe mu manza 1.462.”
Kugeza mu 2024 habarurwaga abarenga ibihumbi 20 bakatiwe iki gihano barimo n’abataragishyira mu bikorwa.
Mu Ukuboza 2025, ni bwo Urwego rw’u Rwanda rushizwe Igorora rwatangiye gushyira mu bikorwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, icyo gihe hatangira abantu 800.
Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha rigaragaza ko iyo igihano cy’imirimo y’inyungu rusange gitanzwe nk’igihano cy’iremezo, urukiko rugena igihe ntarengwa kizamara. Icyo gihe ntigishobora kurenga amezi atandatu.
Igihano cy’imirimo y’inyungu rusange gishobora gutangwa gisimbura ikindi gihano cy’iremezo. Muri icyo gihe, gitangwa iyo icyaha gihanishwa igifungo kirenze amezi atandatu ariko kitarenze imyaka itanu, urukiko rushobora gutegeka uwagikatiwe kurangiza igice cy’igihano akora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze imyaka ibiri.
Iyo icyaha gihanishwa igifungo kitageza ku mezi atandatu, urukiko rushobora kumutegeka gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kidashobora kurenga igihe ntarengwa cyo hejuru cy’igifungo giteganywa n’itegeko kuri icyo cyaha.
Iyo uwahamwe n’icyaha adakoze neza ku bushake igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, arangiriza mu igororero igihano gisigaye yakatiwe.
Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora, RCS, rukora urutonde rw’abantu bakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange rukarushyikiriza Akarere babarizwamo.
Akarere kamenyesha umuntu wakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange itariki agomba kwitabiraho RCS kugira ngo ahabwe imirimo agomba gukora.
Ingingo ya gatatu ivuga ko ubuyobozi bw’Akarere igihano cy’imirimo y’inyungu rusange kirangirizwamo bukora urutonde rw’imirimo ikorwa mu gihe cyo kurangiza igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, bukarushyikiriza ubuyobozi bwa RCS.
Ubuyobozi bw’Akarere bushobora kuvugurura urwo rutonde igihe cyose bibaye ngombwa bukarushyikiriza ubuyobozi bwa RCS.
Rinateganya kandi ko inzego za Leta, ibigo bya Leta, sosiyete sivile cyangwa abikorera bashaka gukoresha abakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange babisaba RCS mu nyandiko.
Urwego ruhawe uruhushya rwo gukoresha abakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange rugirana amasezerano na Komiseri Mukuru wa RCS cyangwa umuhagarariye.
Ni ryari wemererwa guhagarika igihano?
RCS ishobora kwemerera umuntu wakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange guhagarika kugikora by’agateganyo iyo agize ubumuga bw’umubiri; agize ubumuga bwo mu mutwe; agize uburwayi budashobora kubangikanywa no gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange; cyangwa atwite kandi gukora icyo gihano byabangamira ubuzima bwe cyangwa ubw’umwana atwite.
Ukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange usaba guhagarika by’agateganyo gukora icyo igihano, ashyikiriza ubuyobozi bwa RCS ubusabe bwe buri kumwe n’icyemezo cy’umuganga wemewe na Leta cy’impamvu zavuzwe.
RCS ni yo ihitamo aho umuntu wakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange agikorera, hitawe ku bushobozi bwe, bwaba ubw’umubiri cyangwa ubw’ubumenyi. Umuntu ukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange ashobora kugikora ataha iwe cyangwa aba mu ngando.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!