IGIHE

Ikivi Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe isize kitushijwe

0 13-09-2026 - saa 08:42, Hakizimana Jean Paul

Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe yerekanye imwe mu mishinga ikwiriye kwitabwaho byihuse kugira ngo ifashe aka Karere gutera imbere birushijeho, irimo uwo kubaka uruganda rw’amazi ndetse n’uwo gutunganya icyanya cyahariwe inganda.

Iyi mishinga yagaragajwe ku wa 10 Nzeri 2026 ubwo Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe yagaragazaga ibyagezweho mu myaka itanu ishize, ni ukuvuga kuva mu 2021-2026.

Mu byibanze bishimira muri iyi myaka harimo kuba abaturage bari bafite umuriro w’amashanyarazi baravuye ku bihumbi 48 mu 2021 bagera ku bihumbi 72 mu 2026.

Ku kugeza amazi meza ku baturage bishimira ko hubatswe imiyoboro myinshi ku buryo abaturage basigaye bavoma hafi. Hubatswe Kirehe Arena Gymnase yakira abasaga 1500.

Ku bijyanye n’imihanda bishimira ko mu Mujyi wa Nyakarambi bubatse ireshya na kilometero 7,4 mu buhinzi bishimira ko hegitari zuhirwa zavuye ku 2000 zikuba hafi gatatu, aborojwe inka bavuye ku bihumbi 16 mu 2021 bagera ku bihumbi 21.

Mu buvuzi bishimira ko hubatswe amavuriro y’ibanze mu tugari hafi ya twose, bishimira ko kandi hubatswe inzu zirenga 250 z’abatishoboye, ibitaro bya Kirehe byaraguwe ndetse Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaravuguruwe kuri ubu kigiye guhindurwa ibitaro.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, Prof Kabera Callixte, yavuze ko nubwo hari byinshi bishimira byagezweho muri iyi myaka itanu, hari n’imbogamizi bagiye bahura na zo zirimo ingengo y’imari idahagije mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyakarambi.

Ati “ Izindi mbogamizi ni amapfa yagiye agaragara mu mirenge ya Nasho, Mpanga, Mahama, Nyamugari ndetse na Kigarama. Iyo izuba ritinze cyane ritera amapfa. Hari ibibazo bituruka ku guhana imbibi n’ibindi bihugu nka forode, indwara z’amatungo. Hari amazi aturuka ku ikorwa ry’umuhanda Kayonza-Rusumo akangiriza abaturage, icyo na cyo gikeneye ubuvugizi.’’

Prof Kabera yavuze ko hakenewe ubuvugizi ku byumba by’amashuri bikiri bike bituma abana biga bacucitse.

Yavuze ko kandi hari imishinga basize igikomeje na yo ikeneye kwitabwaho irimo inyingo y’uruganda rw’amazi rwa Kirehe rukazakemura ikibazo cy’amazi make muri aka karere.

Ati “ Hari ugutunganya icyanya cy’inganda kugira ngo tworohereze abashoramari muri Rwanteru, dufite imihanda irimo uwa Rusozi-Mahama-Mpanga. Inyigo zararangiye, umuhanda Musaza-Cyunuzi na wo inyigo yatangiye gukorwa, undi ni muhanda wa Cyunuzi-Gahara- Nyarubuye. Iyo na yo ikwiriye kwitabwaho uko igihugu kibona ubushobozi.’’

Hari indi mishinga myinshi yo kuhirira abaturage irimo uwa Mahama 1,2 uwa Mpanga ndetse n’ikimotero gitunganya imyanda. Iyo mishinga yose ngo niyitabwaho izafasha aka Karere gutera imbere kurushaho no kuva ku kwinjiza imisoro y’imbere ya miliyari 2.1Frw bakagera kuri miliyari 3 Frw.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye inama Njyanama ya Kirehe ku bikorwa byiza byayiranze muri iyi myaka itanu ishize, agaragaza ko hari byinshi bakoze bizamura umuturage akikura mu bukene.

Rubingiza yavuze ko aka karere gafite amahirwe yo kuzamura ubukerarugendo kuko kari ku mupaka aho abantu benshi binjirira bakanahasohokera ku buryo hari amahirwe menshi.

Perezida w’Inama Njyanama ya Kirehe, Prof Kabera Callixte yavuze ko imwe mu mishinga basize ikurikiranwe neza igakorwa yafasha aka karere gutera imbere
Abafatanyakorwa b’Akarere ka Kirehe bitabiriye iyi nama
Guverineri Rubingisa yashimiye Inama Njyanama ya Kirehe ku kazi kenshi yakoze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza