IGIHE

Turabakeneye, turabakunda ariko mwiyiteho: Impanuro za Perezida Kagame ku Indangamira (Video)

0 29-07-2026 - saa 07:32, Ntabareshya Jean de Dieu

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, kurangwa n’ikinyabupfura, kwikunda no kwirinda kwishora mu biyobyabwenge birimo n’urumogi kuko nta muntu yigeze abona kubinywa byakijije.

Yabigarutseho mu butumwa yabahaye ubwo yabaganirizaga kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026 mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cya Gabiro (CTC Gabiro) i Gatsibo.

Umukuru w’Igihugu yibukije uru rubyiruko ko rukwiye kurangwa n’ikinyabupfura mu byo rukora byose kuko ari cyo gifasha umuntu kugera ku cyo yifuza kugeraho.

Ati “Ikinyabupfura, kirakuyobora, kigatuma muri kwa guhitamo ugira ibyo uhitamo bizima. Kubaha, kwiyubaha na kwagushakisha kumenya. Ikinyabupfura iyo ugifite n’ubumenyi byongera agaciro kuri bya bindi wamenye. Ikinyabupfura ni ngombwa. Gituma utava ku ntego ngo ujye mu bindi bintu harimo n’ibitakubaka bishobora kugusenya.

Yakomeje ati “No kuza kwigira hano muri aya mahugurwa, muri iri torero, uko mumeze uku, ibyo mwavuze mwize muri hano n’iki, ni ibigushyiramo ikinyabupfura, ubishaka rero bimugeza kure, ubisuzuguye, ntabikurikize uko bikwiye, wenda bimugeza hafi bikarangira.”

Yasabye uru rubyiruko guharanira ko buri gihe rwaharanira kwishakamo ibisubizo kandi rwifitiye icyizere kuko rufite ubushobozi bwo gushaka no kugera ku bisubizo birambye.

Perezida Kagame yerekanye ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu iterambere kandi rukwiye kwiyitaho uko bikwiriye.

Ati “Mbasabe urubyiruko, turabakeneye, turabakunda ariko mbere na mbere mwiyiteho ubwanyu.”

Yerekanye ko kunywa ibisindisha bidakwiye kubata abantu kuko byangiza ahazaza h’urubyiruko n’igihugu muri rusange.

Ati “Ndashaka kubaburira. Ndabasabye ko ibi byose tuvuga, ibyabazanye hano, imigambi dufite nk’igihugu n’iki, ibi bintu bizabica mbere y’uko mugera ku ntego zanyu. Niba muzifite, ntimukangize ubuzima bwanyu kubera ibintu bidafite umumaro.”

Nta muntu kunywa urumogi byakijije

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko urubyiruko rukwiriye kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge by’umwihariko urumogi.

Ati “Uwababwiye ko rwamukijije, rwakijije umuryango we cyangwa rwakijije igihugu ni inde? Ndabatumye, muzanshakire umuntu umwe, umwe gusa ntabwo nshaka babiri, ushobora gutanga ubuhamya akavuga ko kunywa urumogi byamukijije.”

Yavuze ko nta muntu ushobora guhagarara ashize amanga, ngo atange ubuhamya bw’uko kunywa ibiyobyabwenge byamukijije, byakijije umuryango we cyangwa se igihugu.

Yashimangiye ko uwamubonera umuntu ubitangamo ubuhamya yazamuhemba nubwo yemeza ko ntawe ahubwo n’uwaba yabonetse yaba abeshya kuko bidashoboka ko kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha bikiza umuntu ahubwo ko bimwangiriza ubuzima.

Yagaragaje ko iyo bibaye byinshi mu rubyiruko atari rwo rwonyine byica, ahubwo byica n’ahazaza h’igihugu, arusaba kwirinda kubyishoramo.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yasobanuye ko mu batangiye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, bane batakomeje amahugurwa kuko babiri basanze batwite inda zitateganyijwe mu gihe abandi birukanywe kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

Perezida Paul Kagame yerekanye ko nta muntu wakijijwe no kunywa ibiyobyabwenge
Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame yasabye urubyiruko kugira ikinyabupfura
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko kwirinda ubusinzi
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kwishakamo ibisubizo
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwiyitaho uko bikwiriye
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwikunda kuko igihugu kirukeneye
Perezida Kagame yihanangirije urubyiruko ku gukoresha ibiyobyabwenge
Urubyiruko rwatorejwe mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 rwiyemeje gushyira mu bikorwa impanuro z'umukuru w'igihugu
Perezida Kagame yaganirije urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16
Urubyiruko rwasabwe kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu, rwirinda icyakwangiza ubuzima

Amafoto: Himbaza Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza