Hirya no hino mu gihugu hakunda kumvikana abaturage bataka ko ikiguzi cyo guhererekanya ubutaka ‘mutation’ kiri hejuru ndetse n’abasabye ibyangombwa by’ubutaka bigatinda.
Hari abaturage bavuga ko bamaze imyaka 10 basabye ko ibyangombwa byabo by’ubutaka bikosorwa kubera amakosa yabigaragayemo ariko bakaba bagitegereje. Hari n’abakora ihererekanya ry’ubutaka bakamara umwaka bagitegereje ibyangombwa.
Ni ikibazo gifite ingaruka kuko iyo umuntu atarandikwaho ubutaka buba atari ubwe. Bituma kandi n’uwashaka kubutangaho ingwate ngo yake inguzanyo muri banki bitamukundira.
Urugero ni abaturage bo mu murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, bazaniwe ibyangombwa by’ubutaka mu myaka 10 ishize basanga harimo amakosa barabisubiza ngo bikosorwe n’ubu ntibiragaruka.
Niyonsenga Stephanie yagize ati “Naguze ubutaka baza kububarura turebye dusanga icyangombwa cyarakosamye, nibwo twagihaye abayobozi b’umudugudu batubwira ko bagiye kuzadukosoreza, turategereza imyaka imaze kuba myinshi kandi dufite impungenge z’icyo cyangombwa kuko kimaze igihe bikaba bizatubyarira ingaruka”.
Niyonsenga avuga ko imyaka imaze kurenga 10 ategereje icyangombwa. Byamugizeho ingaruka kuko hari umushinga arimo bashaka icyangombwa cy’ubutaka ngo bagire ikintu bamumarira akakibura amahirwe akamucika ayareba.
Mugenzi we Bahizi Evariste yasabye ko leta yagabanya ikiguzi cyo guhererekanya ubutaka kuko hari ababugura bikarangira batabwibarujeho kubera icyo kiguzi.
Ati “Mfite nk’ahantu hatatu naguze ariko nta hantu hambaruyeho. Birasaba ko nzakora ihererekanya ry’ubutaka n’abo bantu twahaguze kandi ubushobozi rwose bwo guhererekanya ubutaka ni amafaranga menshi”.
Yatanze urugero rw’ahantu nka hatatu cyangwa hane yaguze ibihumbi 150Frw, agiye gukora ihererekanya ry’ubutaka asanga ayo mafaranga ari menshi, ahitamo kuhatunga hatamwanditseho.
Ati “Nk’ubu nta nguzanyo najya kwaka kubera ko nta cyangombwa kinyanditseho.”
Abaturage basaba ko amafaranga yo guhererekanya ubutaka yagabanywa akajya yishyuzwa hagendewe ku buso bw’ahantu.
Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, Nishimwe Marie Grace, avuga ko gutinda kw’ibyangombya by’ubutaka biterwa nuko dosiye zibisaba hari ibyo ziba zitujuje ndetse n’ingendo zigikorwa n’abayobozi ku murenge bajya ku karere kubikoresha.
Ati “Hari dosiye zimwe zigisaba ko umukozi wo ku murenge aterura dosiye akaba yayijyana ku karere kugira ngo ikorwe. Niba zitaraba nyinshi ngo azijyanire rimwe, wawundi wazanye dosiye mbere ashobora kubona ko byatinze”.
Nishimwe avuga ko icya mbere barimo gukora ari ‘ugukorana n’Irembo, aho serivisi zidasaba noteri w’ubutaka nko gukosoza izina ry’umutu, abaturage bazajya babyisabira bihite bigera mu bwanditsi bw’ubutaka nta handi biciye.
Ikigo gishinzwe ubutaka kirimo gukora e-title [icyangombwa koranabuhanga], kizatuma nta muturage uzongera kwaka icyangombwa cy’igipapuro.
Nishimwe ati “Mu minsi iri imbere umuturage ntabwo azongera kujya gushaka icyangombwa cy’igipapuro, ahubwo namara kubona serivisi tuzajya tumwoherereza icyangombwa koranabuhanga ku buryo na rwa rugendo yagendaga kugira ngo ajye kubona cya cyangombwa cy’igipapuro, urwo narwo tuzaba turukuyeho”.
Ku kiguzi cyo guhererekanya ubutaka , ikigo cy’igihugu cy’ubutaka kivuga ko hari ibiganiro birimo kubaho byo kureba uko ibihumbi 30Frw bisabwa byagabanywa kugira ngo umuturage abashe koroherwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!