IGIHE

Ihurizo ku ihungabana rikomeje kwibasira urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside

0 28-02-2023 - saa 11:24, Akayezu Jean de Dieu

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yagaragaje ko mu bikomeje gukoma mu nkokora urugendo rwo kugera ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mu buryo bwuzuye, harimo n’ibibazo by’ihungabana ku bana bavutse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma yaho.

Ni ubutumwa yagejeje ku Banyarwanda kuri uyu wa 28 Gashyantare 2023, ku munsi wa Kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 18.

Hari mu kiganiro cyagarutse ku ishusho y’Ubumwe n’Ubwiyunge Abanyarwanda bagezeho n’ingamba zo kugera ku cyerekezo bifuza hubakiwe ku muryango.

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda binyuze muri gahunda zitandukanye zagiye zishyirwaho na Guverinoma.

Ati “Igipimo tugezeho kirashimishije kandi cyashobotse kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa, Abanyarwanda bakomeje kurangwa n’ubudaheranwa dukomora ku bakurambere, byatumye iteka mu mateka y’u Rwanda rwaratsinze ibihe by’amage rwahuye na byo.”

Igipimo kigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu 2020, cyerekana ko Abanyarwanda 94,7% bemera ko ubumwe bwagezweho ndetse bakabufata nk’inshingano bagiramo uruhare nta gahato.

Hari gahunda umunani za Leta, Abanyarwanda berekanye ko ziri ku gipimo kiri hejuru ya 93% zituma bishimira intera y’ubumwe n’ubwiyunge.

Izo gahunda zirimo iya Ndi Umunyarwanda, Uburezi budaheza, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Itorero, Girinka. Izi uko ari eshanu zishimirwa hejuru ya 98%.

Ni mu gihe kandi imiyoborere myiza, umutekano no kugira amahirwe angana n’uburenganzira kuri bose byishimirwa hejuru ya 93%.

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko hari umubare munini w’Abanyarwanda bagifite ibikomere bikomoka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse muri uwo mubare harimo n’urubyiruko.

Ati “N’ubwo tugeze heza, ntituragera ku gipimo twifuza kuko Abanyarwanda 26,9% baracyafite ibikomere bikomoka ku mateka bagaragaza ihungabana no mu rubyiruko.”

Imibare y’Ibarura Rusange ry’Abaturage rya Gatanu, igaragaza ko urubyiruko rutarengeje imyaka 30 ari 65,3%. Ni mu gihe abafite hagati y’imyaka 30-40 bo ari 78%.

Minisitiri Bizimana ati “Bivuze ko harimo benshi bavutse nyuma ya Jenoside, abandi Jenoside yabaye ari abana n’urubyiruko, ariko harimo abahura n’ihungabana riva ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane mu bayirokotse.”

Yakomeje agira ati “Bikwiye gukomeza kwitabwaho kuko tutagera ku gipimo twifuza cy’ubumwe n’ubwiyunge mu gihe tugifite urubyiruko rucyugarijwe n’ihungabana.”

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko ikindi kibangamiye ubumwe ari ingengabitekerezo ya Jenoside.

Avuga ko kugeza ubu mu Rwanda igenda igabanuka ariko itarashira kuko mu bihe byo Kwibuka irazamuka, ikanaboneka mu rubyiruko.

Mu kwibuka 2021, urubyiruko rwagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside ni 57 ku bantu 184 (30.9%) bayikurikiranyweho. Mu kwibuka 2022, ingengabitekerezo ya jenoside yagaragaye ku rubyiruko 44 ku bantu 179 (24.5%). Muri rusange, mu myaka 5 ishize (2018-2022), ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutseho 17.5%.

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko hari ihungabana rikomeje kwibasira urubyiruko rwavutse nyuma ya jenoside
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza