IGIHE

Igitekerezo cyavuye ku mwana, igishoro cya miliyoni 25 Frw: Tujyanye muri salon y’abana

0 30-08-2026 - saa 07:10, Mukundwa Angelique

Isimbi Gloria atuye mu Mujyi ya Kigali. Yashinze salon y’abana iherereye mu Karere ka Kicukiro mu 2024, ayiha izina ‘Moana Kids Salon’. Avuga ko yahisemo kuyishinga kubera igitekerezo yakuye ku mwana we no kugira ngo afashe abandi babyeyi bahura n’imbogamizi mu gihe bajya gutunganyisha imisatsi y’abana babo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Isimbi yavuze ko yajyanye umwana we muri salon yahoze afite kugira ngo bamusuke, gusa umwana we yaje kubona ibikinisho mu yindi salon bari begeranye, amubera ibamba kuko ari byo yashakaga.

Ati “Nazanye umwana wanjye muri salon yanjye ngira ngo bamukorere, ariko abona ibikinisho by’abana birimo utumodoka mu yindi salon, rero ambera ibamba ndetse ararira cyane yanga ko bamukorera nyuma rero ndamureka aragenda baramukorera ariko bituma nishyura amafaranga ntari nateganyije.”

Isimbi yasobanuye ko yabonye ibyishimo umwana we yatahanye, afata umwanzuro wo gufunga salon y’abakuru yahoze afite noneho afungura indi yahariwe abana gusa mu rwego rwo gufasha abandi babyeyi guha abana babo ibyishimo nk’ibyo umwana we yahakuye.

Ati “Icyo gihe natangije igishoro cya miliyoni 25 Frw, nishyura inzu nkoreramo, ngura ibikinisho by’abana ndetse n’ibindi byose biba bikenewe muri salon.”

Yagaragaje ko aho Moana Kids Salon itandukaniye n’izindi ari uko idatunganyiriza abana umusatsi gusa, ahubwo ari ahantu ho kurangaza umwana bitewe n’ibyo ahabona kugira ngo atarambirwa mu gihe yogoshwa cyangwa asukwa.

Avuga ko icyo yibanzeho ari ugushyiraho camera zifata amashusho mu rwego rwo gufasha ababyeyi kwizera umutekano w’abana babo mu gihe babasize.

Ingabire ugiye kumara imyaka ibiri akorera muri Moana Kids Salon, yavuze ko gusuka abana bigoye ariko bimwe mu bituma akazi koroha cyane ari ibikinisho bahabwa kuko biri mu bikurura abana bigatuma umwana atarambirwa ndetse na mbere y’uko basukwa cyangwa bogoshwa, babanza kuganirizwa.

Yavuze ko Moana Kids Salon imufatiye runini kuko imufasha gukemura bimwe mu bibazo by’umuryango we, ndetse na we akiteza imbere.

Yagize ati "Mu myaka ibiri ngiye kumara nkora aka kazi, Moana Kids Salon imfatiye runini mu mibereho yanjye n’umuryango wanjye kuko imfasha gukemura bimwe mu bibazo tuba dufite ndetse nkiteza imbere."

Shania uri mu bakiliya ba Moana Kids Salon yavuze ko impamvu yahisemo iyi salon ari uburyo yita ku bana, uko bafatwa n’ibikinisho bahabonera kuko ubusanzwe yajyaga ajyana umwana mu zindi zisanzwe z’abakuru ariko bikagorana.

Ati "Muri Moana Kids Salon ni ahantu uzana umwana rwose ukaba wajya no mu bindi kubera ko uba wizeye umutekano waho. Ikindi ni ibikinisho bahabonera kuko ubusanzwe umwana namujyanaga mu zindi zisanzwe z’abakuru ariko bikagorana kuko urabizi abana bariyenza cyane ariko kuva namuzana aha, rwose mba ntuje ndetse rimwe na rimwe ndamusiga kuko mba nizeye umutekano we."

Ku munsi, Moana Kids Salon yakira abakiliya bagera kuri 20 cyangwa se 30. Isimbi yasobanuye ko baboneka cyane kuva ku wa Kane kugeza ku Cyumweru.

Moana Kids Salon iri mu Karere ka Kicukiro, kuri Sonatube
Ingabire yavuze ko Moana Kids Salon imufasha gukemura bimwe mu bibazo by’umuryango we, ndetse na we akiteza imbere
Muri Moana Kids Salon hashizwemo camera mu rwego rwo gufasha ababyeyi kwizera umutekano w'abana mu gihe babasize
Isimbi Gloria avuga ko yahisemo gushinga salon y'abana kubera igitekerezo yakuye ku mwana we
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza