Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yasubije umunyamakuru w’Umubiligi, Peter Verlinden, wamunenze nyuma yo kwandika ku mateka y’urupfu rw’Umwami Mutara III Rudahigwa, avuga ko ibyo yatangaje ari “ukugoreka amateka” kandi ko nta kimenyetso cyerekana ko uyu Mwami yaba yarishwe.
Impaka zatangiye nyuma y’ubutumwa Minisitiri Bizimana yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 25 Nyakanga 2026, agaruka ku rupfu rw’Umwami Mutara III Rudahigwa, avuga ko igihe yapfiriye ari imwe mu matariki akomeye kandi ababaje mu mateka y’u Rwanda adakwiye kwibagirana.
Mu butumwa bwe, Minisitiri Bizimana yavuze ko ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 1959, nyuma gato ya Saa Tanu n’igice z’amanywa, Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa, wari waravukiye i Nyanza muri Werurwe 1911, yitabye Imana, muri Hôpital Prince Régent de Bujumbura.
Yavuze ko urupfu rwa Mutara III Rudahigwa rwaturutse ku rushinge yatewe n’umuganga w’Umubiligi witwa Dr. Vyncke, ashimangira ko iki ari icyaha cya politike, ndetse cyatumye u Rwanda rwinjira mu bihe by’ivangura n’itotezwa ryakorewe Abatutsi kuva mu Ugushyingo mu 1959, kugeza mu 1994 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’ubwo butumwa, Peter Verlinden, umunyamakuru w’Umubiligi akaba n’umwanditsi, yasubije avuga ko ibyo Minisitiri Bizimana yavuze ari uguhindura amateka.
Verlinden yavuze ko Umwami Rudahigwa atishwe, bityo ko n’ibitekerezo bivuga ko yaba yarishwe kubera impamvu za politiki nta shingiro bifite.
Nyuma yaho, Verlinden yongeye kuvuga ko kuba Minisitiri w’igihugu ashinja ikindi gihugu ubwicanyi bwa politiki ari ikibazo gikomeye, avuga ko ibyo ari ukugoreka amateka.
Minisitiri Bizimana yamusabye kutivanga mu mateka y’u Rwanda
Mu kumusubiza, Minisitiri Bizimana yavuze ko ibyo yanditse ari amateka y’igihugu cye kandi ko adashobora kwemera ko abantu bo hanze y’u Rwanda bayahindura cyangwa ngo bagerageze gusibanganya ibimenyetso byayo.
Yagize ati: “Aya ni amateka y’igihugu cyanjye, kandi nshaka kukwibutsa. Ni iki kiguhesha uburenganzira bwo kwivanga mu buzima bw’igihugu kitari icyawe kandi kitakureba?”
Minisitiri Bizimana yakomeje avuga ko kuba agaragaza ukuri mu mateka y’u Rwanda bidakwiye kwitwa kuyagoreka, ahubwo ko ari uguhangana n’abifuza ko hari ibice by’amateka byakwibagirana.
Ati “Kubera ko ngaragaza ibintu wifuza guhisha no gusibanganya, unyita ugoreka amateka kugira ngo ushyigikire ibitekerezo byawe by’ubukoloni no guhakana amateka.”
Minisitiri Bizimana kandi yavuze ko nyuma y’imyaka myinshi Rudahigwa yishwe, mu 1994, u Bubiligi bwirukanye Umwamikazi Gicanda Rosalie wari waragiye muri iki gihugu kwivuza, mu gihe bwari buzi neza ko azicwa muri Jenoside.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!