Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi, IFAD, na Equity Group byatangije ikigega cya miliyoni 200$, kigamije kugeza serivisi z’imari ku bahinzi bato n’ibigo byo mu cyaro muri Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo bihangane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Iki kigega cyiswe Africa Rural Climate Adaptation Finance Mechanism, ARCAFIM, cyatangirijwe i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, mu Nama Nyafurika yiga ku bijyanye n’Urwego rw’Ibiribwa, Africa Food Systems Forum 2026.
Iyi gahunda izamara imyaka 12 ikorerwa mu Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania. Biteganyijwe ko izagera ku bahinzi bato bagera ku bihumbi 260 n’ibigo 500 biciriritse n’ibito cyane cyane ibikorera mu cyaro.
Nibura 50% by’abazagenerwa ubu bufasha bazaba ari abagore, naho 30% babe urubyiruko.
Ikigega cyitezweho gufasha abantu bagera kuri miliyoni 1,2 mu bijyanye no kwihaza mu biribwa, mu gihe abazacyungukiramo mu buryo butaziguye n’ubuziguye bagera kuri miliyoni 1,5.
Mu ngengo y’imari yacyo, miliyoni 180$ zizakoreshwa mu gutanga inguzanyo, naho hafi miliyoni 20$ zishyirwe mu bufasha bwa tekiniki.
Bitewe n’uko amafaranga azatangwa mu nguzanyo azajya agaruka akongera kugurizwa mu byiciro bigera kuri bine, ateganyijwe kubyara inguzanyo zifite agaciro ka miliyoni 266$.
Equity Group izatanga miliyoni 90$ zivuye mu mutungo wayo, zingana n’amafaranga azatangwa n’abafatanyabikorwa mu buryo bworohereza ishoramari.
ARCAFIM yashyizweho ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imihindagurikire y’Ibihe, Green Climate Fund, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Finlande na Nordic Development Fund. Iterwa inkunga kandi na Leta ya Danemark n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Green Climate Fund yiyemeje gutanga miliyoni 55$, amafaranga yagize uruhare mu gutegura uburyo ikigega kizakoramo no gukurura ishoramari rya Equity Group.
Amafaranga azatangwa azafasha abahinzi n’ibigo byo mu cyaro gushora imari mu mishinga yo kuhira no gufata amazi, guteza imbere ubworozi bw’inka n’andi matungo, kubika umusaruro nyuma yo gusarura, gukoresha ingufu zisubira no gutunganya umusaruro mu buryo burengera ibidukikije.
Visi Perezida wa IFAD, Gérardine Mukeshimana, yavuze ko ARCAFIM igamije gufasha ibigo by’imari byo muri Afurika kubona ishoramari ryo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Intego ya ARCAFIM ni uguhindura ishoramari rigamije gufasha abaturage bo mu cyaro rikabasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, rikaba serivisi izwi, ishoboka kandi irambye mu bigo by’imari byo muri Afurika.”
Mukeshimana yavuze ko iki kigega kizashyiraho serivisi z’imari zijyanye n’ibikenewe n’abahinzi, kinafashe ibigo by’imari kugira ubumenyi, uburyo n’icyizere byo gukomeza kwagura inguzanyo zijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Group Holdings, Dr James Mwangi, yavuze ko abahinzi bato bo muri Afurika badakwiye gufatwa nk’abantu bategereje gutabarwa, ahubwo ko ari ba rwiyemezamirimo bakorera mu rwego rurimo ibyago byinshi.
Ati “Icyo babuze ni uburyo bw’imari bwubatse ku buryo bubashyigikira. ARCAFIM irahindura iyo mitekerereze. Mu gushyiramo amafaranga yacu hamwe n’imari, ntabwo turi gutera inkunga umushinga gusa, ahubwo turi kubaka isoko.”
Mwangi yavuze ko intego ari uko gutanga inguzanyo zifasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bihinduka ubucuruzi busanzwe bwa banki, aho kuba igikorwa cy’ubugiraneza.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Kenya, Moses Nyabanda, yavuze ko banki izatera inkunga abahinzi n’abandi bakora mu buhinzi, haba mu buryo butaziguye cyangwa binyuze mu bigo by’imari iciriritse, SACCOs n’ibigo byo mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ubuhinzi.
Amasezerano yo gutangiza ARCAFIM yashyizweho umukono na Gérardine Mukeshimana ku ruhande rwa IFAD na Moses Nyabanda ku ruhande rwa Equity Bank Kenya. Umuhango wayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara.
IFAD na Equity Group byatangaje ko Afurika y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba ari byo bice bishobora gukurikiraho mu kwagurirwamo iyi gahunda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!