IGIHE

Ibyo wamenya kuri Airport City izunganira Ikibuga cy’Indege cya Bugesera

0 29-06-2026 - saa 07:49, Tuyishimire Umutesi Celine

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kiri mu mishinga minini igamije guhindura isura y’ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda. Gusa uyu mushinga ntugarukira ku kibuga cy’indege gusa, kuko unateganyirijwe umujyi mushya uzwi nka Airport City, ugomba kunganira serivisi zose zizakenerwa n’abagenzi, abashoramari, abakora mu rwego rw’ubwikorezi n’abaturage bazagenda batuye muri aka gace.

Airport City ni umushinga uteganyijwe mu mbago z’ikibuga cy’indege, ukazagera mu mirenge ya Rilima, Juru, Nyamata na Gashora. Intego yawo ni ugukora umujyi ufite serivisi z’ingenzi hafi y’ikibuga cy’indege, ku buryo abagenzi, abashoramari n’abakozi batazajya bakenera gukora urugendo rurerure bajya i Kigali gushaka amahoteli, ububiko bw’imizigo, serivisi z’ubuzima, uburezi, imyidagaduro cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi.

Bugesera ni ahantu hashya h’ingenzi mu ishoramari, bishingiye ku kuba iri hafi ya Kigali, kuba ifite Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege kiri kubakwa, icyanya cy’inganda (Bugesera Special Economic Zone), ibiyaga icyenda n’inzuzi eshatu.

Aka karere gafite abaturage basaga ibihumbi 551 ku buso bwa kilometero kare 1.337, bikagaragaza ko ari agace gafite amahirwe yo gukura vuba mu bukungu, mu bucuruzi, mu bukerarugendo, mu bumenyi no mu nganda.

Umushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera ni umwe mu izaba itangiza ibidukikije

Imishinga y’ubwikorezi bufasha ikibuga cy’indege

Ikibuga cy’Indege cya Bugesera giteganyijwe kugira umuhanda w’indege wa metero 4.200. Mu cyiciro cya mbere, giteganyijwe kwakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka no gutwara toni ibihumbi 150 z’imizigo. Ni yo mpamvu Airport City ifatwa nk’umushinga w’ingenzi uzafasha ikibuga gukora neza, kuko serivisi zose z’inyongera zizaba ziri hafi yacyo.

Igice cya mbere cy’uyu mujyi kizibanda ku bwikorezi bw’imizigo n’ubucuruzi buyishingiyeho.

Hazakenerwa ububiko bunini, ububiko bukonjesha, aho imodoka nini ziparika, aho gushyira kontineri, inyubako zakira imizigo, ibikoresho byo kuyipakurura no kuyipakira, ndetse n’ibigo bifasha mu kohereza no kwakira ibicuruzwa byihuse. Ibi bizafasha cyane ibicuruzwa byangirika vuba nk’imbuto, imboga, indabo, amata, inyama n’ibindi bikenerwa ku masoko yo hanze.

Ibi bizanahuzwa na Bugesera Special Economic Zone, iri ku buso bwa hegitari zisaga 335. Iki cyanya cy’inganda cyitezweho gukurura inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi, izikora imiti, imyambaro, ibikoresho by’ubwubatsi, gupakira ibicuruzwa n’ibindi bigamije kohereza ibikorerwa mu Rwanda ku masoko mpuzamahanga. Uko ikibuga cy’indege kizagenda gikura, ni ko n’ububiko, inganda n’ibigo by’ubucuruzi bizakenera kwiyongera hafi yacyo.

Igice cya kabiri cya Airport City kizibanda ku bukerarugendo, amahoteli, siporo n’imyidagaduro. Bugesera ifite amahirwe akomeye muri uru rwego kuko aka karere gafite amahoteli atandatu gusa, moteli 11 n’amacumbi 50, bikiri bike ugereranyije n’abagenzi n’abakozi bazakenera serivisi igihe ikibuga kizaba gitangiye gukora. Hazakenerwa amahoteli yo ku rwego rwo hejuru, ayakira inama, restaurants, inzu z’ubucuruzi, inzu zo guturamo n’ahantu ho kuruhukira.

Amahirwe y’ubukererarugendo

Aka gace kandi gafite amahirwe yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku biyaga n’ibishanga. Ibiyaga bya Rweru, Cyohoha, Gashora n’ibindi bishobora kubakwaho amahoteli ari ku nkengero z’amazi, ubwato bwo gutembera, siporo zo mu mazi, kuroba mu buryo bwa siporo, restaurants zubatswe ku mazi n’ubukerarugendo bwo kureba inyoni. By’umwihariko, ibishanga bya Gashora bivugwaho kubamo amoko y’inyoni arenga 50, bikaba amahirwe ku bukerarugendo bushingiye ku bidukikije.

Hari kandi amahirwe mu bukerarugendo bushingiye ku mateka n’umuco. Mu Bugesera harimo ahantu ndangamateka nko ku ntebe y’ibuye yitiriwe Umwami Ruganzu II Ndoli ku musozi wa Rebero muri Mayange, Ubuvumo bwa Rwabanyanga, ndetse n’Umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge wa Mbyo, usurwa n’abantu bashaka gusobanukirwa urugendo rw’u Rwanda rwo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuba Bugesera iri hafi ya Kigali bishobora gutuma iba inzira y’ubukerarugendo bw’umunsi umwe, buhuza amateka, umuco, amafunguro n’imyidagaduro ku biyaga.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza, yagaragaje ko aha hari amahirwe yo kubaka inzu yakira ibirori, inama, imurikabikorwa n’ibindi.

Ati “Harimo amahirwe yo kubaka ikigo cy’imurikabikorwa n’inama mpuzamahanga gishobora kwakira abashyitsi bagera ku 5.500, guteza imbere ibikorwa bya siporo n’imyidagaduro bishobora kwakira amarushanwa n’ibitaramo ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga, ndetse no gushora imari mu mahoteli, ubucuruzi, resitora n’izindi serivisi zo kwakira abantu.”

Ikibuga cy'Indege cya Bugesera kizaba gifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka na toni ibihumbi 150 z’imizigo

Ubuhinzi bugezweho

Igice cya gatatu kizibanda ku buhinzi bugezweho n’ubuhinzi bugamije isoko. Bugesera ifite amahirwe yo guteza imbere ibihingwa nk’imboga, imbuto, umuceri, imyumbati, ibishyimbo, ibigori n’ubworozi bw’inkoko, inka n’amafi.

Hari hegitari 52.932 z’ubutaka buhurijwe hamwe bushobora gufasha mu buhinzi bwagutse, mu gihe gahunda yo kuhira izava kuri hegitari 500 ikagera kuri hegitari 3.377, hiyongereho hegitari 3.000 z’imisozi zizatunganywa mu kuhira imyaka.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibibuga by’Indege (RAC), Habonimana Charles, yagaragaje ko iki gice kitazajyamo ibihingwa ibyo ari byose cyangwa ubuhinzi bukoresheje uburyo bwa gakondo kuko hitezwe kuba igicumbi cy’ubuhinzi bugezweho.

Ati “Aha ntabwo ari isuka izaba ihinga, nta nubwo tuzaba turimo guhinga ibihingwa ngandurarugo. Iki gice twagishyizeho kuko kizaba cyegeranye n’igikora ubwikorezi kugira ngo byorohereze abantu bohereza ibicuruzwa bishingiye ku buhinzi kubikura hafi, ariko birumvikana ni abazagira amahirwe bakagura ubutaka kare bwo kuhakorera.”

Uyu mujyi uzaba ukeneye kandi ibikorwa byo kugabanya igihombo kiba nyuma yo gusarura. Mu bihingwa bimwe, igihombo gishobora kugera hagati ya 15% na 60%, bitewe no kubura ububiko bukonje, aho gutunganyiriza umusaruro, imodoka zishobora gutwara ibintu ariko bikonje, aho kumisha imyaka n’ububiko bugezweho. Ibyo bigaragaza ko Airport City ishobora gufasha abahinzi kubona amasoko, kongera agaciro k’umusaruro no kohereza ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.

Ibikorwaremezo by’ubuzima

Igice cya kane kizibanda kuri serivisi z’ubuzima, uburezi n’imibereho y’abantu. Mu rwego rw’ubuzima, Bugesera ikeneye amavuriro yihariye, ibigo bikora ibizamini byimbitse, radiology, ultrasound, MRI, CT scan, laboratwari zigezweho, serivisi z’abana n’ababyeyi, ubuvuzi bw’amaso, amenyo, kubaga n’izindi serivisi zituma abaturage batongera kujya i Kigali kuri buri serivisi yisumbuyeho.

Ibi bishobora no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, aho abanyamahanga bashobora kuza kwivuriza mu Rwanda banyuze ku kibuga kiri hafi.

Mu burezi, hazakenerwa amashuri mpuzamahanga, amashuri yigenga, TVET n’ibigo byigisha ubumenyi bukenewe mu nganda, ubwikorezi, amahoteli, ikoranabuhanga n’ubucuruzi. Bugesera ifite amashuri yisumbuye menshi n’ibigo bya TVET bisanzweho, ariko umuvuduko w’iterambere ry’ikibuga, SEZ na Airport City uzakenera ubumenyi bushya, cyane cyane mu ndimi, gutanga serivisi, imicungire y’imizigo, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’inganda.

Airport City izakenera kandi gutezwa imbere mu buryo burengera ibidukikije.

Airport City ntabwo ari inyubako zizamuka hafi y’ikibuga cy’indege gusa. Ni umushinga ushobora guhindura Bugesera ikaba irembo rishya ry’u Rwanda ku Isi, ihuriro ry’ubucuruzi, ubwikorezi, ubukerarugendo, ubuhinzi bugezweho, ubuvuzi n’uburezi. Ni na yo mpamvu iyi gahunda izasaba igenamigambi rikomeye, imihanda ihuza uduce twose, amazi, umuriro, internet, inzu ziciriritse n’izindi yo ku rwego rwo hejuru, ndetse n’imijyi mito yunganira nka Rweru, Ruhuha, Gashora na Nyamata.

Nibishyirwa mu bikorwa neza, Airport City izaba umwe mu mishinga ikomeye izahindura Bugesera, igatanga akazi, ikurura abashoramari, ikagabanya ingendo zidakenewe zijya i Kigali, kandi igafasha Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kuba igicumbi cy’iterambere ry’ubukungu n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Mu Bugesera hari icyanya cy'inganda kizagira uruhare mu iterambere ry'aka karere bigizwemo uruhare n'Ikibuga cy'Indege
Inganda mu Bugesera zikomeje kwiyongera umunsi ku wundi
Ibiyaga biri mu Bugesera bizagira uruhare mu iterambere ry'ubukerarugendo
Urwego rw'amahoteli ni rumwe mu zizibandwaho muri uyu mushinga wa Airport City
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza