IGIHE

Ibyihariye kuri Toyota RAV4 2026 yagejejwe mu Rwanda

0 7-09-2026 - saa 20:53, Utuje Cedric

Ikigo Toyota Rwanda Ltd gicuruza imodoka z’uruganda rwa Toyota n’ibikoresho byazo, cyamuritse imodoka ya Toyota RAV4 2026, ifite imiterere ibereye ijisho kandi ibereye imihanda y’u Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa 3 Nzeri 2026, ni bwo iyi modoka yamurikiwe ku mugaragaro i Kigali muri Zariat Court.

Iyi modoka yamuritswe n’iy’icyiciro cya gatandatu cyo mu bwoko bwa RAV4 kuko zatangiye gukorwa mu myaka irenga 30 ishize.

Mbere y’uko iyi modoka imurikirwa abitabiriye uyu muhango, babanje kwerekwa ibindi byiciro( Generations) by’izi modoka zo mu bwoko bwa RAV4 uko ari bitanu, basobanurirwa igihe zagiye zisohokera ndetse n’umwihariko wazo.

Umuyobozi Mukuru wa Toyota Rwanda, Nenad Predrevac, yavuze ko bahisemo guhuza igikorwa cyo kumurika icyiciro cya gatandatu cya RAV4 yasohotse mu 2026 ndetse no kwerekana izasohotse mu bihe bya mbere kugira ngo berekane uburyo izi modoka zagiye zikundwa cyane ku Isi ndetse no mu Rwanda mu myaka yatambutse.

Yagaragaje ko kuva mu 1994, Toyota imaze kugurisha imodoka za RAV4 zirenga miliyoni 15 ku Isi.

Nenad Predrevac yavuze ko mu myaka itanu ishize mu modoka zose uruganda rwa Toyota rwakoze, izo mu bwoko bwa RAV4 ari zo nyinshi imaze kugurisha ndetse ko mu 2025 izi modoka arizo zagurishijwe cyane ku Isi.

Ati “Mu myaka itanu ishize, RAV4 ni yo modoka ya Toyota yagurishijwe cyane kurusha izindi. Si ibyo gusa, kuko mu 2024 no mu 2025, Toyota RAV4 yabaye imodoka yagagaragaye ko yakuzwe cyane ku Isi.”

Imiterere ya Toyota RAV4 2026

Ku bazi iby’imodoka, moteri igira ubwoko bw’ingufu buyishoboza kugenda. Igira ingufu za ‘Torque [LB-FT]’ zifasha imodoka kugira imbaraga zihagije mu gihe ihagurutse.

Hari izindi za ‘Horsepower [HP]’ na zo zifasha imodoka gukomeza kugendera ku muvuduko runaka mu gihe yatangiye urugendo.

Iyi modoka ifite moteri ya litiro 2.0 ikoresha lisansi, ifite ingufu za horsepower 172 mu gihe iza torque ari 203. Iyi moteri kandi yohereza ingufu mu mapine y’imbere, kugira ngo yihutishe imodoka, ibizwi nka ‘4WD’.

Hari izindi za ‘Horsepower [HP]’ na zo zifasha imodoka gukomeza kugendera ku muvuduko runaka mu gihe yatangiye urugendo.

Iyi mikorere ya moteri, ituma byoroshya imigengere y’imodoka mu mihanda myiza ariko ikaba yanahangara imihanda mibi.

Toyota RAV4 2026 ifite ubugari bwa metero 1.855, uburebure bwo kuva hasi ujya hejuru bwa metero 1.68 mu gihe ubwo kuva imbere ujya inyuma ari metero 4.60 m.

Intera iri hagati y’amapine y’imbere n’inyuma ni metero 2,52, mu gihe yose muri rusange nta mizigo cyagwa abantu bayirimo, ipima ibiro biri hagati ya 1.735 kugeza kuri 1.785.

Ubu bwoko bushya bw’imodoka za RAV4 buzana n’amapine ya 235/60R18 akunze gukoreshwa mu modoka zifite amapine yigiye hejuru (SUVs). Aya mapine atuma imodoka ibasha kugenda neza mu muhanda bigafasha uyitwaye guca ahantu hari imihanda y’ubwoko butandukanye bitamugoye.

Bitewe n’ihindagurika ry’agaciro k’Idorali izi modoka zirangurwamo, ibiciro bigenda bihinduka, ariko ubwo yamurikagwa yari ifite agaciro k’ari hagati ya miliyoni 79,5 Frw na miliyoni 108 Frw.

Ku bakenera gusuzuma izi modoka mbere yo kuzigura [test drive] nabo batekerejweho, kuko bashyiriweho uburyo bwo kubisaba, burimo kunyura ku rubuga rwa Toyota Rwanda, ugahitamo umunsi cyangwa ugahamagara kuri 0788 188 500.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza