IGIHE

Iburasirazuba: Miliyari 5 Frw zashowe mu kuhira zibagije abahinzi amapfa y’impeshyi

0 5-08-2026 - saa 22:59, Léonidas Muhire

Abahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Nyagatare na Kayonza bafashijwe n’umushinga SAIP II mu bikorwa byo kuhira bagaragaza uburyo mu mpeshyi basigaye bahinga nta nkomyi kandi umusaruro ukaba mwiza bakabona amafaranga afatika kuko bamwe banawucuruza mu mahanga.

Umushinga SAP II ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ugamije kwimakaza ubuhinzi burambye no kwihaza mu biribwa kuva mu 2024 mu Ukwakira 2026.

Ukora ku nkingi zitandukanye zo guteza imbere ubuhinzi no kwihaza mu biribwa aho by’umwihariko mu kuhira honyine muri SAIP II hamaze gushorwamo arenga miliyari 5 Frw mu gihe hasigaye miliyari 6 Frw azakoreshwa kugeza mu Ukuboza 2026.

Wibanda ku gufasha abahinzi kuhira ku buso buto butarenze hegitari 10 by’umwihariko ku miteja, inyanya, urusenda, avoka n’ibigori by’imbuto.

Abahinzi bahabwa ibikoresho binyuranye byo kuhira bakongererwa ubumenyi mu kubikora n’ibindi birimo no gushakira bamwe amasoko y’umusaruro meza.

Buregeya Jean Paul uhinga inyanya n’ibigori mu Murenge wa Mimuri i Nyagatare yavuze ko yatangiye yuhirisha ‘arrosoir’ ariko umusaruro ukomeza kuba muke kubakirwa uburyo bwo kuhira na SAIP II none aho yasaruraga inyanya zifite agaciro ka miliyoni 1.5 Frw asigaye ahakura miliyoni 3.5 Frw.

Byatumye mu mwaka n’igice amaze yariguriye inka ya miliyoni 1 Frw agura n’inzu ya miliyoni 3.5 Frw.

Mbaraga Potiane ukuriye abahinga mu cyanya cy’ubuhinzi kiri mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, yavuze ko inkunga bahawe mu kubaka uburyo bwo kuhira yabafashije kutongera gukangwa n’izuba.

Ati “Umushinga SAIP II waduhaye miliyoni zirenga 70 Frw twubaka uburyo bwo kuhira hegitari eshanu duhingaho. Nko kuri hegitari imwe hahingaho watermelon dukuramo amafaranga ari muri miliyoni 7 Frw kandi hari igihe izuba ryavaga mbere zikuma. Isoko turarifite kuko nk’urusenda twigeze gukuramo miliyoni 15 Frw kuri hegitari eshatu kandi turwohereza mu mahanga.”

Ugirumurera Faustin ukuriye umuryango Ubuzima Bwiza Kayonza w’abakoresha amazi mu bikorwa byo kuhira, yavuze ko inkunga bahawe muri SAIP II yatumye bagura uburyo bwo kuhira bukoreshwa mu cyanya cy’ubuhinzi cya Kayonza Kane kiri ku buso bwa hegitari 365 mu Murenge wa Kabare.

Ni icyanya gihingwamo imbuto n’imboga n’abahinzi 416 cyari cyarahuye n’ikibazo cy’amazi yo kuhira yabaga make bigatuma igice kimwe kidahinwa neza bitewe n’izuba.

SAIP II yabahaye inkunga irenga miliyoni 800 Frw baguramo ibikoresho byifashosha ingufu ziturutse ku mirasire y’izuba 540 n’imashini zikurura amazi akoherezwa muri iki cyanya aho nk’urusenda ubu kuri hegitari beza toni zirenga enye bavuye ku biro bitarenga 500 bezaga mbere.

Ni mu gihe inyanya zo ubu bezaho toni eshanu mbere zitarengaga ibiro 400.

Visi Meya w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Higiro Jules, yavuze ko uyu mushinga wabafashije kongera ubuso bwuhirwa muri aka karere kuko ubu wabafashije kongeraho hegitari zirenga 170 zuhirwa kandi birakomeje.

Byatumye ibyanya by’ubuhinzi bifite uburyo bwo kuhira bigera kuri 11 kandi abaturage basabwa kubibungabunga ku buryo imishinga y’abaterankunga nirangira bazakomeza kuhira nta nkomyi.

Ibintunguru bisigaye bihingwa mu mpeshyi i Kayonza
Buregeya Jean Paul uhinga inyanya n’ibigori mu i Nyagatare yavuze ko aho yasaruraga inyanya zifite agaciro ka miliyoni 1.5 Frw zikubye inshuro ebyiri kubera kuhira
Izi moteri zikurura amazi zatanzwe mu mushinga wa SAIP II ku bahinzi bahinga ku buso butarenze hegitari eshanu
Urusenda ni kimwe mu bihingwa byiyongereye kubera ibikorwa byo kuhira
Umukozi ushinzwe gahunda yo kuhira muri RAB, Nzabamwita Innocent, yavuze ko igikorwa cyo kuhira mu mushinga SAIP gifasha kongera ubuso bwa hegitari 3000 ku mwaka bafatanyije n'abandi
Ugirumurera Faustin ukuriye umuryango Ubuzima Bwiza Kayonza w’abakoresha amazi mu bikorwa byo kuhira, yavuze ko inkunga bahawe muri SAIP II y’arenga miliyoni 800 yatumye babasha kuhira ubuso 365 byongera umusaruro
Visi Meya w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Higiro Jules, yavuze ko umushinga SAIP uri kubafasha mu kongera ubuso bwuhirwa muri aka karere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza