Imiryango ibihumbi 33 yo mu Ntara y’Iburasirazuba imaze kungukira mu mushinga w’imyaka itandatu wo gutera ibiti no kuyasazura, aho abaturage bamwe bakoze imishinga irengera ibidukikije irimo abakora bougie, amavuta yo kwisiga ndetse n’abakora imbabura zibungabunga ibidukikije.
Byagaragajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2026 ubwo abafatanyabikorwa mu mushinga TREPA ( Transforming Eastern Province through Adaptation) bahuriraga mu gikorwa cyo guteza imbere ishoramari rirengera ibidukikije no kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.
Muri iki gikorwa hagaragajwe bimwe mu bikorwa TREPA yakoze birimo gufasha imishinga irengera ibidukikije nk’ubworozi bw’inzuki, ubuhinzi bw’ibihumyo, gutera pepiniyeri z’ibiti, guhinga urusenda, gukora imbabura zirondereza ibicanwa ndetse no gukora ibiryo by’amatungo.
Twizeyimana Phocas ukora imbabura zikoresha incenga z’amakara ndetse n’imirasire y’izuba, akanagira izindi mbabura zimira umwotsi w’inkwi ku buryo uwo mwotsi na wo wakwifashishwa mu guteka cyane cyane ku mashuri.
Yavuze ko izi mbabura yazikoze mu rwego rwo kurengera ibidukikije nyuma yo guhabwa amahugurwa atandukanye binyuze muri uyu mushinga wa TREPA. Uyu mugabo avuga ko asigaye abona ibiraka byo gukorera imbabura amashuri na restaurants ku buryo byatumye ava ku gukora wenyine atanga akazi ku bandi bantu barindwi.
Nyiransabimana Chantal utuye mu Karere ka Gatsibo we yavuze uburyo yari asanzwe akora ubuvumvu, kuri ubu ibishashara by’ubuki yatangiye kubikoramo amavuta yo kwisiga ndetse na bougie.
Nyiransabimana yavuze ko yatangiye afite imitiba mike ariko uko iminsi yagiye yiyongera ni nako na we yagendaga yagura amasoko atangira kugurira ubuki abandi baturage akabwongera ku bwe akabushakira abakiriya. Yavuze ko nyuma yigishijwe kubyaza umusaruro ibishashara by’ubuki abikuramo amavuta yo kwisiga na bougie.
Ati “ Ubu buri kwezi ngurisha ibilo 20 by’ubuki nkagurisha bougie n’amavuta yo kwisiga nk’amacupa 50 kandi kuko tuyashyiramo imiti ivura indwara z’uruhu abantu barayakunda cyane. Ikindi ngurisha ni bougie byose mba nabyikoreye. Ubu nshobora kwinjiza ibihumbi 300 Frw ku kwezi kandi sinarekeye aho nshaka no gukora amavuta yo kwisiga ku munwa mu bishashara by’ubuki.’’
Umuyobozi wa IUCN mu Rwanda Kaori Yasuda, yashimiye amatsinda abungabunga ibidukikije yungukiye kuri uyu mushinga wa TREPA , asaba ko yakoroherezwa n’ibigo by’imari mu kubona amafaranga ari ku nyungu nke yabafasha gukomeza kwiteza imbere.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yashimiye uyu mushinga wa TREPA ko mu gihe cy’imyaka ine umaze wafashije abaturage benshi mu gushaka ibisubizo ku mihindagurikire y’ibihe bitewe n’imvura ikunze kuba nke muri iyi Ntara.
Yavuze ko benshi bahurijwe hamwe mu makoperative bibafasha gutera amashyamba n’ibindi bikorwa byo kwiteza imbere birimo iby’ubuhinzi n’ubworozi. Uyu muyobozi yavuze ko kandi byatumye n’ibigo by’imari byagura serivisi bitanga inguzanyo ku baturage benshi zatumye babasha kwiteza imbere.
TREPA Ni umushinga w’imyaka itandatu wa Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na IUCN, Cordaid Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Kugeza ubu umaze kugera ku miryango ibihumbi 33 harimo amatsinda yo kwizigamira 1.300.
Kuri ubu biteganyijwe ko mu myaka ibiri iri imbere muri iyi Ntara hazaterwa ibiti miliyoni 40 birimo ibiti by’amashyamba, ibivangwa n’imyaka, ibiti gakondo, ibiterwa mu nzuri ndetse n’ibindi byinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!