Ikirombe cyo mu Karere ka Rwamagana gicukurwamo amabuye yo kubakisha ndetse n’icyo mu Karere ka Gatsibo gicukurwamo amabuye y’agaciro byagwiriye abaturage bari babirimo hapfa abantu babiri abandi barakomereka.
Ibi birombe byagwiriye ababicukuramo ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026. Icyo mu Karere ka Rwamagana cyaguye ni icyo mu Murenge wa Mwulire mu Kagari ka Ntunga mu Mudugudu wa Karuzigura.
Iki kirombe cyaguye ahagana Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba cyari gisanzwe gicukurwamo amabuye yo kubakisha, aho cyagwiriye umusore w’imyaka 22 ahita apfa, umurambo we ukaba wahise uboneka ujyanwa ku Bitaro bya Rwamagana.
Muri Gatsibo na ho mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Rwarenga mu Mudugudu wa Kigarama, ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ahagana Saa Tatu z’ijoro cyagwiriye abantu batatu umwe ahita apfa mu gihe abandi babiri bakomeretse bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Bugarura mu gihe undi yajyanywe ku bitaro bya Kiziguro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko ibi birombe byaridutse bikagwira abantu kuko bitari biteze neza.
Ati “Turasaba abakora mu birombe kwirinda kujya gucukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bajye bakoresha ibikoresho byabugenewe, birinde ibikorwa byose byateza impanuka. Turabasaba kandi gucukura batega ubutaka no gushyiramo inkingi zatuma bitariduka, bagasubiranya ibirombe baba bamaze gukoreramo kugira ngo twirinde ko hapfiramo abantu.’’
SSP Twizeyimana yasabye ba nyir’ibirombe kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo mu gihe habaye impanuka haboneke ubutabazi bwihuse. Kuri ubu imirambo yabaguye muri ibi birombe yajyanywe ku bitaro kugira ngo ikorerwe isuzuma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!