Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwijeje Urugaga rw’Abikorera ko buzabafasha kubona ubutaka buzubakwaho ahazajya habera imurikagurisha rya buri mwaka, mu rwego rwo kugabanya amafaranga arenga miliyoni 150 Frw batakaza bubaka ahabera Expo buri mwaka.
Ibi byatangajwe ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ubwo mu Karere ka Kayonza hasorezwaga Expo y’Intara y’Iburasirazuba yari imaze iminsi 19 ihabera.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Benedata Laurien, yavuze ko iyi Expo yabagendekeye neza, aho ibigo 237 ari byo byamuritse ibikorwa byabyo. Yavuze ko mu minsi 19 yamaze, yitabiriwe n’abantu ibihumbi 80, bituma benshi bacuruza, ndetse hanaboneka abahanzi basusurutsaga abaturage.
Benedata yavuze ko ikibazo bafite kugeza ubu ari ukubura ahantu hahoraho bashobora gukorera Expo igihe kirekire, nk’i Gikondo. Yavuze ko guhora bimuka buri mwaka bibateza igihombo, kuko umwaka umwe bakorera i Rwamagana, undi bakimukira i Kayonza.
Ati “Twatangiranye amafaranga arenga miliyoni 137 Frw ariko Expo yagiye kurangira tugeze muri miliyoni 150 Frw kandi ayo mafaranga tuyatakaza mu minsi 19, tubaye dufite ahantu hamwe tukahashyira inyubako byaduha umusaruro no kudatakaza ya mafaranga. Ikindi aho hajya habera Expo twanahashyira inyubako zacu dukoreramo, tukanahashyira ibindi bikorwa bibyara inyungu.’’
Ishimwe Carine, wavuze mu izina ry’abamuritse ibikorwa byabo, yashimiye ubuyobozi bwababaye hafi mu kumurika ibicuruzwa byabo, anabusaba kubafasha kubona ahantu hahoraho bajya bamurikira, kuko byagabanya amafaranga bakoresha buri mwaka bubaka ahabera Expo.
Yanasabye ubuyobozi kujya bubafasha kubona ibyangombwa by’ubuziranenge mu buryo bworoshye.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Prudence Rubingisa, yavuze ko bumvise icyifuzo cy’abikorera kandi ko bari gushaka uburyo cyashyirwa mu bikorwa, kugira ngo haboneke ubutaka buhoraho bwakubakwaho ibikorwa byatuma Expo ihabera buri mwaka.
Yagize ati “Si icyifuzo cya PSF gusa, ndagira ngo mbabwire ko ari n’icyifuzo cy’ubuyobozi bw’Intara n’uturere tuyigize. Tuzafatanya kugira ngo dushake icyo gisubizo, hari ibisubizo bimwe na bimwe tumaze iminsi tuganira n’inzego z’uturere ku buryo mu minsi mike mu nama zikurikira tureba uko Expo yagenze tuzicara tubiganireho tubihe umurongo, dutangire tubishakire inzira twabinyuzamo.’’
Yakomeje agira ati “Uturere turi gushaka ubutaka duhereye muri Kayonza kandi amakuru mfite hari ahabonetse, mureke dufatanye tuzese uwo muhigo wo kugira ngo tubone aho tuzakorera Expo ubutaha hasobanutse kandi tutazongera kwimuka bya hato na hato.’’
Bamwe mu baturage bitabiriye iyi Expo bishimiye ko bimwe mu bicuruzwa byari biyirimo byari bihendutse ugereranyije n’ibigurishwa hanze yayo, basaba ko ariko byajya bigenda buri mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!