IGIHE

Ibitaro bya CHUK bizimuka mu mpera za 2026; aho biri ubu hazakorerwa iki?

0 4-07-2026 - saa 16:30, Nshimiyimana Jean Baptiste

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bizimukira mu nyubako nshya i Masaka mu mpera za 2026, aho byakoreraga hakazasigara serivisi z’ingenzi nka Trauma Center n’ibikoresho byayo hagamijwe kwita ku ndembe zishobora guturuka ku mpanuka.

Inyubako nshya z’ibitaro bya CHUK zubatswe i Masaka mu Karere ka Kicukiro, ndetse imirimo yo kubaka yararangiye.

Ni ibitaro byubatswe n’Ikigo cy’Abashinwa cya Shanghai Construction Group Co. Ltd, bitwaye Ama-Yuan miliyoni 580, ni ukuvuga arenga miliyari 124 Frw ugereranyije n’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda uyu munsi.

Bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 837, ni ukuvuga ibitanda abarwayi bashobora kuryamaho. CHUK ubu yakiraga abarwayi bagera kuri 453 bivuze ko bizaba byikubye kabiri.

Ibi bitaro byitezweho kuzaba biri ku rwego rwo hejuru kuko kuri ubu bifite ibyumba 18 bizajya byifashishwa mu kubaga utabariyemo ibyumba by’ababyeyi babyara babazwe.

Bizaba kandi bifite ibikoresho bigezweho mu buvuzi mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda nk’imashini za X-Rays enye, Anti-Rays ebyiri, MRI, Radiology, n’ibindi bitandukanye.

Umunyamabanga Uhoraho Muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndayizigiye Jean Marie Vianney, ubwo yari mu biganiro na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, ku wa 2 Nyakanga 2026, hakiriwe ibitaro bya Kibagabaga; yavuze ko mu gihe CHUK izaba yimukiye i Masaka, ibitaro bya Kibagabaga biri mu bizafasha gutanga serivisi z’ubuvuzi kuri bamwe bajyaga kwivuriza muri CHUK.

Yasobanuye ko ibitaro bizimukiramo CHUK i Masaka ari binini hafi kwikuba kabiri ku biri mu Mujyi rwagati ariko n’aho ibi bitaro bizimuka hakazasigara serivisi zo kwita ku ndembe.

Ati “Hariya hazasigara ICU, hariya h’indembe n’icyitwa Trauma Center kuko hari mu mujyi rwagati, habera impanuka nyinshi, ikintu cyo kwita ku ndembe biteganyijwe ko ari cyo kizahaba.”

Ibitaro bishya bya CHUK biri mu gace kahariwe ibikorwa by’ubuvuzi, aho hafi yabyo hari Ibitaro bya IRCAD Africa bizajya byigisha kubaga indwara za kanseri zifata urwungano ngogozi no kwigisha abaganga kubaga bakoresheje ‘Robot’ cyangwa kubaga udasatuye ahantu hanini.

Hari kandi ibitaro bizajya bivura umutima by’umwihariko, ariko munsi yabyo hari kubakwa ikigo kizaba kizobereye mu guhangana n’indwara z’ibyorezo ndetse kikazajya gikorerwamo n’ubushakashatsi kuri izo ndwara.

Ibigo nderabuzima bitatu byo mu gace bizazamurirwa ubushobozi

Ndayizigiye yagaragaje ko mu gace ka Masaka hasanzwe hagaragara ubucucike bw’abarwayi no ku bitaro bya Masaka bihasanzwe ariko hari gushakishwa ibikoresho byazageza ibigo nderabuzima bine ku rwego rwo gutanga serivisi z’ubuvuzi zisumbuye (medicalized) ndetse n’izihutirwa.

Ati “Ikigo Nderabuzima cya Busanza, icya Gatenga, icya Gahanga n’icya Muyumbu muri Rwamagana bigomba kuzamurirwa urwego (medicalized) kugira ngo uriya mutwaro munini wajyaga ku bitaro bya Masaka ubashe kugabanyuka.”

Yasobanuye ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2026/27 biteganywa ko inyigo yaba yarangiye nyuma hakazatangira ibyo kubaka ibi bigo nderabuzima.

Bifite inyubako zigezweho kandi buri wese azaba ashobora kumenya aho ajya gushakira serivisi yifuza
Ibi bitaro byitezweho kwakira umubare munini w'abarwayi ugereranyije n'aho ibisanzwe biri
I Masaka muri Kicukiro ni ho hazimukira ibitaro bya CHUK
Ibitaro bya CHUK bishya byubatse mu cyanya cyahariwe ubuvuzi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza