IGIHE

Ibikorwa by’ingenzi bizibandwaho mu ngengo y’imari ya 2026/27

0 13-06-2026 - saa 14:01, Nshimiyimana Jean Baptiste

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagejeje ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2026/2027 izaba ingana na 7796,3 Frw, arimo arenga 62,9% yagenewe iterambere ry’ubukungu.

Umushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari watangajwe ku wa 11 Kamena 2026.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu ni miliyari 5.273,8 Frw, harimo miliyari 4.429,1 Frw azava mu misoro n’andi miliyari 582,4 Frw atari imisoro. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 548,3 Frw; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 1.974,1 Frw.

Minisitiri Murangwa yavuze ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe n’imishahara azagera kuri 4788,5 Frw bingana na 61% by’ingengo y’imari, mu gihe azakoreshwa mu mishinga y’iterambere n’ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 3010,8 Frw bingana na 39% by’ingengo y’imari.

Gahunda z’ibikorwa biteganyijwe zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugeza igihugu ku ntego z’iterambere cyihaye no guhangana n’ingaruka z’intambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Inkingi y’ubukungu igamije kwita ku iterambere ridaheza rishingiye ku rwego rw’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere. Ibikorwa bikubiye muri iki cyiciro cy’ubukungu byagenewe ingengo y’imari ingana na miliyari 4.900 Frw, bingana na 62,9% by’ingengo y’imari yose.

Ibikorwa bizakorwa muri iki cyiciro harimo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, n’ibikorwa bifasha kubika umusaruro neza hagamijwe kwihaza mu biribwa, gutangira ku gihe inyongeramusaruro z’ubuhinzi harimo inyongeramusaruro mvaruganda, imbuto z’indobanure n’ishwagara.

Hazanashyirwa imbaraga muri gahunda yo gutubura imbuto z’ibihingwa by’ingenzi no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu buhinzi hongerwa ubuso bukorerwaho ibikorwa byo kuhira.

Minisitiri Murangwa ati “Umwaka ushize mu mafaranga twari twashyize mu kunganira abahinzi mu bijyanye n’ifumbire yari miliyari 39 Frw,... muri uyu mushinga twashyizemo miliyari zigera kuri 64 Frw.”

“Habuze gato ngo amafaranga dushyiramo yikube kabiri kugira ngo ifumbire ntizabure kuko turabizi ko ku rwego mpuzamahanga kubera ibibazo by’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati, ibiciro by’ifumbire byarazamutse.”

Yavuze ko hazongerwa ubushobozi bw’ububiko bw’igihugu bw’ibinyampeke n’ibinyamisogwe, hubakwe ibindi bigega binini ndetse hanagurwe ibigori n’ibishyimbo.

Minisitiri Murangwa kandi yavuze ko hazakorwa ibisabwa ngo hashobore kubungabunga ubuzima bw’amatungo binyuze mu kuyakingira no gutera intanga.

Hazakomeza gusazura ibiti by’ikawa n’icyayi no gutera ibishya hagamijwe kwagurwa ubuso buhinzeho ibi bihingwa ngengabukungu.

Mu byerekeye ingufu hazakomeza kubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II, n’indi mishinga izakwirakwiza amashanyarazi mu ngo n’ibigo bitayafite.

Hazubakwa imihanda y’imihahirano no kubaka umuhanda ugana ku kibuga cy’indege mpuzamahanga gishya cya Kigali kiri mu Bugesera, kubaka amasangano y’imihanda n’ibindi.

Urugomero rwa Nyabarongo II ruri mu bizibandwaho muri uyu mwaka

Ibidukikije bizabungabungwa mu buryo burambye

Muri iki cyiciro harimo kurangiza imirimo yo gutunganya ibishanga mu Mujyi wa Kigali no gusazura amashyamba yangiritse n’ibyogogo biyakikije.

Hazanozwa kandi serivisi z’iteganyagihe binyuze mu kugura ibikoresho by’ubushakashatsi byiganjemo radar z’iteganyagihe no gukomeza gushyira mu bikorwa umushinga mugari wa Muvumba uzafasha mu rwego rw’ingufu, ubuhinzi n’ibindi.

Imibereho myiza yitaweho…

Inkingi y’imibereho myiza yagenewe miliyari 1711,3 bingana na 21,9% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2026/2027.

Muri iyi nkingi harimo ibikorwa byo kongera ireme ry’uburezi, hashyirwa abarimu bashya mu myanya, hanatangwa ibikoresho byifashishwa mu kwigisha mu byiciro byose by’uburezi, gukomeza gahunda yo gutanga amafunguro ku mashuri no gutanga ibikoresho mu mashuri nderabarezi.

Hateganyijwe gahunda zigamije guharanira ubuzima bwiza kuri bose zirimo kwagura ibitaro bya Muhororo, Kabgayi na Ruhengeri no gukomeza kubaka inzu y’ababyeyi mu Bitaro bya Kibagabaga.

Hazanashyirwa imbaraga mu guhugura no kongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi no gukomeza guhangana n’ikibazo cy’igwingira.

Mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, hazakomeza gutangwa inkunga ku miryango itishoboye binyuze muri gahunda ya VUP, kunoza ‘Sisiteme Imibereho, gufasha imiryango itishoboye yagizweho ingaruka n’ibiza n’ibindi.

Imiyoborere yahawe imbaraga….

Minisitiri Murangwa yagaragaje ko ibikorwa bikubiye muri iyi nkingi byagenewe miliyari 1184 Frw bingana na 15,5% by’ingengo y’imari yose.

Ibikorwa bikubiyemo birimo gushyira imbaraga mu gutanga ubutabera buboneye, hongererwa ubushobozi inzego zose z’ubutabera hagamijwe gutanga serivisi ziboneye ku baturage bose, ubugenzacyaha bushingiye ku bimenyetso bya gihanga, kunoza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko no kugabanya imanza z’ibirarane.

Mu bubanyi n’amahanga, hazakomeza kuzamura uruhare Abanyarwanda batuye mu mahanga bagira mu iterambere ry’igihugu no kwagura isoko ry’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibindi.

Minisitiri Murangwa yavuze ko ingengo y'imari yateguwe hagendewe ku ngingo nyinshi zijyanye n'aho ubukungu bugeze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza