IGIHE

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 22 Frw mu cyumweru kimwe

0 9-09-2026 - saa 15:34, IGIHE

Ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko kuva ku wa 31 Kamama kugera ku wa 4 Nzeri ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyoni 15,58 z’Amadolari ya Amerika, ahwanye na hafi miliyari 22 Frw.

Muri iki cyumweru u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 9.145.

Ikawa ni yo yinjirije u Rwanda amafaranga menshi muri icyo gihe, aho zari toni 961 zinjije miliyoni 6,67 z’Amadolari. Ibi bituma ikawa ikomeza kuba kimwe mu bicuruzwa by’ingenzi mu byinjiriza igihugu amadovize menshi.

Icyayi cyinjirije igihugu miliyoni 1,28 z’Amadolari, nyuma yo kohereza mu mahanga toni 419. Imboga nazo zinjije 991.055 $, aho toni 270 zazo zoherejwe ku masoko yo mu mahanga.

Ku rundi ruhande, toni 364 z’imbuto zoherejwe mu mahanga zinjiza 454.980$. Izi mbuto zagurishijwe cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buholandi no mu bihugu bya Afurika.

Indabo na zo zoherejwe ku masoko yo mu Buholandi no mu Bwongereza, aho toni 10 zazo zinjije 50.898 $. Ibikomoka ku matungo byo byinjije 425.294 $ nyuma yo kohereza toni 295, ahanini ku masoko yo muri Afurika.

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda menshi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza