IGIHE

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 13,9 Frw mu minsi ine

0 5-08-2026 - saa 12:59, IGIHE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangajeumusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi woherejwe ku isoko mpuzamahanga kuva ku wa 27 kugeza ku wa 31 Nyakanga 2026 winjirije u Rwanda arenga miliyari 13,9 Frw.

Umusaruro woherejwe ku isoko mpuzamahanga wari toni 8179. Ikawa ni yo yinjije amafaranga menshi muri iyo minsi ine kuko toni 467 ziinjije arenga miliyari 4,5 Frw, mu gihe icyai cyoherejwe hanze ari toni 578, zinjije arenga miliyari 2,4 Frw.

Ibindi bicuruzwa byoherejwe ku isoko mpuzamahanganga harimo imboga, zari toni 737, zinjiza arenga miliyari 1,5 Frw. Izi mboga zoherejwe mu bihugu birimo u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Budage, u Buhinde, u Bufaransa ndetse no mu bihugu byo muri Afurika.

Imbuto zoherejwe hanze muri iyi minsi ine ni toni 370 zinjije arenga miliyoni 373,9 Frw. Imbuto zagurishijwe ku masoko yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bwongereza, u Bufaransa ndetse no mu bihugu bya Afurika.

Indabo zoherejwe ku isoko mpuzamahanga ni toni 4, zoherejwe mu Buholandi no mu Bwongereza, zinjiza arenga miliyoni 32 Frw.

Ibicuruzwa bitandukanye by’ubuhinzi byinjije miliyari 4,29 Frw nyuma yo kohereza hanze toni 5.697. Ibi bicuruzwa byoherejwe ku masoko yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bangladesh ndetse no mu bihugu byo muri Afurika.

Ibikomoka ku matungo u Rwanda rwohereje hanze toni 327, zinjiza miliyoni 690.3 Frw, aho amasoko yabyo yari mu bihugu byo muri Afurika.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza