IGIHE

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 17,3 Frw mu minsi itanu

0 3-06-2026 - saa 19:56, IGIHE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB cyatangaje ko kuva ku wa 25-29 Gicurasi 2026 byinjije arenga miliyari 17,3 Frw.

Ibyoherejwe ku isoko mpuzamahanga byose bipima toni 8869 birimo ikawa yari toni 453 zinjije miliyari 2,1 Frw, icyayi cyoherejwe ni toni 943 zinjije arenga miliyari 4,7 Frw, mu gihe imboga ari toni 459 zinjije miliyoni 823 Frw.

Imbuto zoherejwe ni toni 276 zinjije miliyoni 485 Frw, indabo ni toni 18 zinjije miliyoni 181 Frw, mu gihe ibihingwa bitandukanye birimo ibinyabijumba, ibinyamisogwe, ibinyampeke n’ibindi byoherejwe ari toni 6351 byinjije miliyari 8 Frw.

Amatungo n’ibiyakomokaho byari toni 369 na miliyari 1 Frw.

Ibi bicuruzwa byoherejwe mu Bwongereza, u Buholandi, u Bufaransa n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

Ibyoherezwa mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyari 17,3 Frw mu minsi itanu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza