IGIHE

Ibiciro ku masoko byazamutseho 17,2%

0 10-10-2026 - saa 11:01, IGIHE

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko muri Nzeri 2026, ibiciro ku masoko byiyongereyeho 17,2% ugereranyije na Nzeri 2025. Muri Kanama 2026 byari byiyongereyeho 15,7%.

Muri Nzeri 2026, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 20,9%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 18,3%.

Ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 22,4% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 18,9%. Ugereranyije Nzeri 2026 na Kanama 2026, ibiciro byiyongereyeho 2,7%.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,3%. Ugereranyije Nzeri 2026 na Nzeri 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 11,4%.

Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 20,9%
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza