Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB), bwatangaje ko impinduka zakozwe mu gishushanyo mbonera cy’umushinga wo kubaka urugomero rwa Muvumba, kwishyura ingurane ku baturage n’imikoranire n’uwatanze inguzanyo biri mu bibazo byatumye imirimo idindira, ariko ubu byabonewe ibisubizo ku buryo bari gukora amanywa n’ijoro kugira ngo icyuho cy’ubukererwe gishiremo.
Uyu mushinga wamenyekanye cyane kubera ko ubumbatiye ibisubizo by’ingeri zinyuranye haba mu guha amazi imiryango myinshi y’Iburasirazuba, koroshya ibikorwa byo kuhira no gutanga amashanyarazi.
Muri Werurwe 2026 ubwo Perezida Kagame yari mu nama n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo n’iz’ibanze yagaragaje ko mu mushinga wa Muvumba habayeho gukurikirana ibikorwa bimwe, ibindi biribagirana.
Ati “Mu mushinga umwe ugomba gutanga ibintu bibiri. Ugakurikirana kimwe udakurikirana ikindi. Wagera ku mwanzuro gute uguha ibyo wifuza?”
Icyo gihe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yasubije ko mu gushyira mu bikorwa umushinga bibagiwe ko hazabaho gutanga amazi ku baturage mu mirenge no mu turere twegereye Nyagatare, bakurikirana ibijyanye no kuhira gusa.
Mbere yaho umushinga wa Muvumba wari wahawe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta inama umunani zagombaga kubahirizwa ngo imirimo irusheho kugenda neza ariko birangira zishyizwe mu bikorwa ku rugero rwa 20%. Inama imwe ni yo yashyizwe mu bikorwa uko bikwiye.
Mu bibazo bigaragara muri raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta harimo iby’ingurane aho ahagombaga kwimurwa abaturage hagombaga kubakwa ‘dam’.
Ubwo RWB yisobanuraga imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, ku wa 30 Kamena 2026, Depite Karinijabo Barthélemy yavuze ko hari ikinyuranyo cy’amafaranga miliyoni 740 Frw y’ingurane yishyuwe atasinyiwe n’inzego zibifitiye ububasha, ndetse hatashingiwe kuri raporo y’igenagaciro ryari ryakozwe.
Mu kubaka dam, Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko hatakurikijwe ibikubiye mu nyandiko zigenga ipiganwa, hanagaragara ubukererwe bw’imirimo yo kuyubaka.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWB, Richard Nyirishema yasobanuye ko uyu mushinga uteganyirijwe gushyirwa mu bikorwa mu byiciro, ndetse mu 2021 ari bwo habonetse amafaranga yo kubaka dam n’ibijyanye n’amashanyarazi ari na byo byakorewe ubugenzuzi.
Ati “Ibindi bice bijyanye no kuhira hegitari ibihumbi 10 ni byo tutarabonera amafaranga, twabashije kubona amafaranga ya 1/3 y’izo hegitari bizatangira gukorwa uyu mwaka, noneho ibijyanye no guha amazi abaturage, na byo hakozwe inyigo zirateguye, WASAC turimo gukorana na MINECOFIN gushaka amafaranga yo gukora ibice bisigaye.”
Gutinda gukoresha amafaranga…
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi, Rukundo Emmanuel, yavuze ko mbere yo gutangira umushinga habayeho kongera gusubiramo inyigo ndetse ihindukamo ibintu byinshi, nyamara inguzanyo yatswe yo ikanemezwa yari yarashingiye ku nyigo ya mbere. Inyigo ya mbere yateganyaga ingengo y’imari nini cyane ugereranyije n’iyavuguruwe.
Ati “Dutangira uyu mushinga, inguzanyo yari nini cyane ugereranyije na rwiyemezamirimo twari dufite, noneho igice kinini cyari kigizwe n’amafaranga atarakoreshejwe noneho tunaganira n’umuterankunga ari we AfDB kugira ngo icyo gice cyari gifite hafi miliyoni 32 z’Amayero kugira ngo turebe uburyo twayakoresha mu bindi bice by’umushinga cyane cyane mu kuhira no mu kwishyura ingurane kuko nta ngengo y’imari icyo gihe twari dufite.”
Mu mpera za 2020 AfDB yemeje inguzanyo ya miliyoni 121,5 €, agenewe uyu mushinga, ndetse ku wa 16 Mata 2026 hemezwa andi miliyoni 45,4 € na yo agenewe kubaka uru rugomero.
Ibyo biganiro byamaze igihe ndetse nyuma bemererwa kuyakoresha mu bindi byiciro ariko inama y’ubutegetsi ya AfDB itinda kwemeza ibyavuye mu isuzuma ryakorewe uyu mushinga igihe wari uri gukorwa [mid-term evaluation].
Ati “Ibyo rero byatumaga cya gice kijyanye na za miliyoni 32 z’Amayero zabarwaga mu mafaranga yose y’umushinga n’ishyirwa mu bikorwa ryawo ryose kandi ntacyo zagenewe gukoreshwa.”
Inyandiko y’isuzuma ryakozwe hagati mu mushinga zemejwe ku wa 19 Gicurasi 2026, ndetse ubu RWB iri gukorana na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kugira ngo habeho kuvugurura bimwe mu bikubiye mu masezerano y’inguzanyo kugira ngo ayo mafaranga ajye mu bindi bice by’umushinga.
Rukundo yavuze ko ingengo y’imari ikabakaba 90% izakoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo by’uyu mushinga. Ubu imaze gutangwa ni 38%.
Ati “Ubu dam tugeze kuri 61,5% twubaka kandi turateganya ko muri uyu mwaka ugiye kuza tuba twarangije kuyubaka ku buryo umugenzuzi w’imari ya Leta azajya kuza dufite impuzandengo nziza.”
Bakerewe gutanga isoko amezi arenga 20…
Rukundo yavuze ko ku gishushanyo mbonera cya mbere hari hariho dam ifite ubuhagarike bwa metero 30 ariko ku gishya ziba metero 39, na ho hegitari zigenewe kuhira ari 6000 ariko byaje guhinduka ibihumbi 10.
Ati “Ibyo bintu byagiye bisaba ibiganiro byinshi no gukora inyigo nshya bifata igihe ariko ikindi cyabiteye twagize ikibazo mu gutanga amasoko hari ibyo usabira kwemezwa, isoko ryabereye muri sisiteme y’umuterankunga aho buri ntambwe dusaba ko byemezwa [no objection].”
Ibi byatumye ahagombaga gukorwa amezi atandatu hakorwa mu gihe cyikubye gatatu, ni ukuvuga amezi 18.
Inyandiko zigaragaza ko iyi dam yagombaga kubakwa mu mezi 57 ariko nyuma yo kuvugurura inyigo hemezwa gahunda yo kugabanya igihe, bishyirwa ku mezi 42.
Ati “Kuko twabonaga twarakerewe muri uko gusuzuma inyigo no mu ishyirwa mu bikorwa ya mezi yagombaga kuba 57 ahinduka 42 kuko twabonaga ari cyo gisubizo noneho dushakira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga igihe tuzaba twatangiye.”
Iki gikorwaremezo nicyuzura kibaza gifite ubushobozi bwo kubika metero kibe miliyoni 55 z’amazi zizafasha mu kuhira, uburobyi, gutunganya megawatt imwe y’amashanyarazi n’ibindi.
Ruzanatanga metero kibe ibihumbi 50 z’amazi meza azagezwa ku baturage barenga ibihumbi 800, n’amatungo abone amazi yo kunywa.
Ibibazo mu kwimura abaturage…
Umushinga utangira hari abaturage benshi ku buryo hagombaga gutangwa ingurane kuri hegitari 790. Abantu bari kugirwaho ingaruka n’umushinga bose hamwe barengaga 5000. Bagiye bashyirwa mu byiciro bitandukanye bitewe n’ahantu hari hakenewe n’uko ingengo y’imari yagendaga iboneka.
Aha habanzaga umugenagaciro akavuga agaciro k’umutungo, RWB igakorana n’akarere bakabyemeranyaho nyuma umuturage na we agasinyira ko yemera agaciro k’imitungo ye.
Rukundo ati “Aha ikibazo gikomeye twahuye na cyo ni uko hafi 90% nta byangombwa bari bafite.”
Aba baturage bashakiwe ibyangombwa kugira ngo ibi bikorwa bishobore gukomeza ndetse abo ibyangobwa by’ubutaka byabonetse barishyurwa.
Imirimo iri gukorwa amanywa n’ijoro…
Rukundo yavuze ko ubu hafashwe ingamba zo kwihutisha imirimo binyuze mu gukora amanywa n’ijoro no kongera amasaha akazi gakorwa mu cyumweru.
Ati “Inama twari twagiriwe byari ukureba uburyo twihutisha imirimo ku buryo igice kinini kijyanye n’uburyo aya mafaranga adafite ibikorwa agenewe yakoreshwa cyari kijyanye no kubaka dam ku buryo twubaka dam tudakerewe kuko ni yo ifite 90% by’amafaranga yose ari muri iki cyiciro cya mbere. Twashyizeho ingamba kugira ngo twihutishe aka kazi, ijyanye no kurangiza imirimo mu gihe cy’umushinga.”
Ubu muri uyu mushinga bakora ijoro n’amanywa ndetse no mu mpera z’icyumweru, ni ukuvuga ku wa Gatandatu no ku Cyumweru bagakora.
Ati “Harimo no kongera ibikoresho bijyana n’abakozi. Ibyo byose rero byarakozwe, buryo byose biri ku cyubakwa ku buryo turimo kugabanya aya mafaranga twacibwa kubera gutinda gukoresha amafaranga.”
Nk’urugero imodoka zitunda itaka ahari kubawa dam zari 60 ariko ubu ziri kongerwa ngo zigere ku 100.
Kugeza kuri 30 Kamena 2026, amafaranga u Rwanda rwishyuye miliyari 1,8 Frw atari ngombwa kubera gutinda gukoresha iyi nguzanyo.
Muri Werurwe urugomero ruzaba rwuzuye…
Nyirishema yahamije ko ko hakurikijwe uko imirimo iri gukorwa ubu muri Werurwe 2027 imirimo yo kubaka dam n’ibijyanye n’urugomero rw’amashanyarazi bibaza byarangiye.
Ati “Dushaka ko imirimo yo kubaka dam n’urugomero rw’amashanyarazi birangira muri Werurwe umwaka utaha [2027], ni byo twiyemeje n’ubu turacyabona ko bishoboka kereka hari izindi mpamvu tutazi ubu zaza nyuma.”
Nyuma hazakurikiraho kuzuza amazi muri dam no gushyiraho ibikorwaremezo byo kuyakoresha mu kuhira, no mu bindi byiciro by’umushinga ku buryo mu 2031 bizaba byararangije gushyirwa mu bikorwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!