IGIHE

Ibyo wamenya kuri Teta, Umunyarwandakazi ukora akazi ko gusogongera ikawa (Amafoto)

0 5-09-2026 - saa 11:33, Hakizimana Jean Paul

Teta Jessica ni Umunyarwandakazi w’imyaka 30 wihebeye akazi ko kuba umusogongezi mpuzamahanga w’ikawa, aho akorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).

Niba ukurikirana ibijyanye n’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, nta kabuza ko ujya ubona uburyo ikawa y’u Rwanda igurishwa amafaranga menshi mu gihe gito, igakundwa na henshi.

Ujya ubona kandi uburyo ikawa y’u Rwanda ikunze guhiga izindi ku rwego mpuzamahanga, ako kazi kose kuva ku muhinzi, inganda zayitunganyije n’ibindi haniyongeraho akazi k’umusogongezi uba wayitoranyije mu zindi akamenya inziza ikwiriye kujya guhatana iyo mu mahanga.

Ni akazi benshi tutazi ariko kagira uruhare mu kumenya no kumenyekanisha ikawa nziza ziba zaturutse hirya no hino mu gihugu.

Mu cyumweru gishize NAEB yahembye ikawa nziza yahize izindi mu Rwanda ikigo cya K Organic Company gikorera mu Karere ka Huye cyegukanye umwanya wa mbere ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Ayo marushanwa yitabiriwe n’ikawa zirenga 320 ubwo na we urumva kugira ngo abasogongezi batoranyemo imwe akazi baba bakoze.

Mu kiganiro Teta Jessica yagiranye na IGIHE, yavuze ko amaze imyaka itandatu ari umusogongezi wa kawa, aho yakuze akunda ikawa cyane aza no kubona akazi muri NAEB bituma atangira kwiga no kongera ubumenyi kuri yo.

Nyuma yaje no gutangira gufata amasomo ku bijyanye n’ubusogongezi bwa kawa agamije kuba umwe mu bafasha kumenya ikawa nziza yanagurishwa ku isoko mpuzamahanga ikinjiriza u Rwanda amafaranga menshi.

Teta yavuze ko mu Rwanda muri iki gihe hasigaye hari abasogongezi 20 basa nk’ababikora nk’akazi gahoraho.

Iyo basogongera ikawa bumva uburyohe, ubusharire n’uburyohe ifite, aho buri kawa iba ifite umwihariko wayo bitewe n’ubutaka yahinzwemo, umwihariko wa buri muhinzi n’uburyo yayitayeho.

Teta yavuze ko kandi kuba umusogongezi wa kawa ari akazi gashobora gutunga umuntu dore ko ubikora ashobora kwinjiza hagati y’ibihumbi 400 Frw kugeza kuri miliyoni 1.2 Frw bitewe n’aho akorera, ibyo akora n’uburambe afite.

Ati “Kugira ngo nisange ndi umusogongezi, byaturutse ku gukunda ikawa, naje muri NAEB nisanga nkora muri laboratwari y’ikawa bituma nyikunda birushijeho nifuza no kumenya uko umuhinzi ayitaho, uko zigenda zirutanwa. Byatumye ntangira gushaka uko nakwiga ibijyanye no kuyisogongera nkaba umwe mu batuma ikawa nziza yinjiriza u Rwanda amafaranga.’’

Teta avuga ko imbogamizi ziri mu gusogongera ikawa ari uko abantu batari bamenya agaciro k’akazi bakora nyamara ari bo batuma ikawa nziza yinjiriza igihugu amafaranga menshi.

Yavuze ko iyo basogongeye ikawa berekana inziza kurusha izindi akaba ari na yo ijya guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Abantu nibamenye ko gusogongera ikawa ari ibintu byiza kuko bifasha mu kugaragaza umwimerere, kubwira abahinzi ibyo bakongera kugira ngo ikawa yabo irusheho kuba nziza ndetse inahatane ku isoko mpuzamahanga.’’

Yakomeje agira ati“ Ikindi iyo umucuruzi ari kuganira n’umuguzi, umusogongezi agira uruhare mu kugaragaza umwihariko w’iyo kawa n’icyiciro iherereyemo. Niba uri umucuruzi ukaba utazi icyiciro kawa yawe iherereyemo bashobora kuguhera ku giciro cyo hasi, ariko iyo hari umusogongezi akubwira kawa ufite icyiciro irimo akanagufasha mu gutuma wayigurisha ku giciro kiri hejuru.’’

Teta yasabye urubyiruko by’umwihariko abana b’abakobwa gutinyuka bagakora umwuga biyumvamo. Yavuze ko mu Rwanda hari amashuri menshi afasha abashaka kuba abasogongezi ba kawa, agaragaza ko ari akazi keza gafasha mu gutuma igihugu kinjiza agatubutse.

Kuri ubu uyu mukobwa afite intego zo gukomeza gufasha u Rwanda mu gusogongera ikawa zaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu akamenya inziza zijyanwa ku isoko mpuzamahanga zikabasha kwinjiza agatubutse.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ubuso bungana na hegitari ibihumbi 42 buhinzeho ikawa. Mu myaka itanu ishize (guhera mu 2020 kugeza 2025), ikawa yinjirije igihugu arenga miliyoni 527$.

Teta Jesca ni umusogongezi w'ikawa wabigize umwuga
Jesca Teta amaze imyaka myinshi asogongera ikawa
Teta avuga ko nta gishimisha kurusha kubona ikawa yasogongeye yaraguzwe amafaranga menshi
Teta yandika amanota ya buri kawa yasogongeye na buri kintu cyose yumvise kitagenda neza
Ikawa ni igihingwa gikomeye kuri Teta ku muhinzi no ku gihugu muri rusange
Teta yihumuriza ikawa kugira ngo amenye amanota ayigenera
Gusogongera ikawa biba mu byiciro, aho habanza kuyihumuriza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza