Umunyeshuri wiga mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona rya ‘Education Institute for Blind Children Kibeho’ riri mu Karere ka Nyaruguru, yagize amanota ya mbere mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, ishami ry’indimi.
Uyu munyeshuri witwa Habumugisha Samuel yigaga mu ishami ry’Ubuvanganzo mu Cyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda (LFK). Yagize amanota 93,53%, muri rusange ku rwego rw’igihugu akaba ari ku mwanya wa 11.
Umwarimu wigishaga Habumugisha isomo ry’Ihangamurimo (Entrepreneurship), Mutabazi François, yatangaje ko bashimishijwe n’inkuru y’umunyeshuri wabo.
Ati “Twishimye cyane. Mu by’ukuri yari asanzwe yiga neza, ni umuhanga cyane, yabaga uwa mbere. N’ubundi igihe cyose yabaga ari hejuru y’amanota 90% ariko mu by’ukuri hari igihe utahita utekereza ko yaba uwa mbere ku rwego rw’igihugu, cyane ko mu gihugu haba hari ibigo byinshi byigamo abana b’abahanga.”
Mutabazi yavuze ko ishuri rikora ibishoboka kugira ngo Habumugisha na bagenzi be bigana ndetse n’abiga mu rindi shami ry’Amateka, Ubumenyi bw’Isi n’Ubuvanganzo mu Cyongereza (HGL) bige kandi batsinze neza.
Ati “Ikigo kiba cyakoze ibishoboka byose kikabishaka nubwo ibikoresho by’abafite ubumuga biba bihenze cyane, cyane ko nta n’ahantu wapfa kubibona mu Rwanda babicuruza, akenshi biva hanze. Biba bihenze ariko ubuyobozi bw’ishuri buba bwakoze ibishoboka byose, bakabashakira abaterankunga, abana bakaiga neza.”
Uyu mwarimu yasobanuye ko uretse Habumugisha, hari undi munyeshuri witwa Niragire Gadi wiga muri HGL wagize amanota 94,27%, wakurikiwe na Nyirabatware Alverie wagize 90,37%.
Kuri Niragire, Mutabazi yagize ati “Nubwo wenda atabaye uwa mbere ariko na we ari mu ba mbere. Habumugisha Samuel yabaga uwa mbere mu ndimi, Niragire Gad na we akaba uwa mbere muri HGL.”
Iri shuri ryashinzwe n’umuryango w’ababikira bakomoka muri Pologne bari bayobowe na Sr. Rafaela. Umuyobozi waryo yishakiraga abana mu baturage kugira ngo bige. Ni ubwa mbere abanyeshuri baryo bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.
Mutabazi yasobanuye ko ibanga ishuri ryakoresheje ari iryo gukoresha abarimu b’abahanga, bitanga cyane batareba ku mushahara, kandi ko no kuba amashuri atabamo ubucucike bibafasha cyane.
Ati "Ubuyobozi bw’ishuri iyo bugiye kureba abarimu, bureba abarimu b’abahanga. Ikindi kandi, abarimu bigisha muri iri shuri turitanga cyane, ntabwo twigisha nk’abantu bari gukorera umushahara. Twigisha nk’abantu navuga ko turi nko gukora umuhamagaro, tukagerageza kwita kuri abo bana uko bishoboka."
Abanyeshuri 15 bo muri iri shuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bose baratsinze. Uwagize amanota menshi ni Niragire wagize 94,27%, uwagize make yagize 68,86%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!